Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antà³nio Guterres , yihanangirije abakunda kubiba urwango mu gihe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda byegereje.
Ni ubutumwa Guterres yatanze kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Werurwe 2024 mbere y’uko umunsi nyirizina wo kwibuka Jenoside uba taliki 7 Mata ugera.
Yagize ati “Kuri uyu munsi [7 Mata] mu 1994, no mu minsi igera ku 100 yakurikiyeho, miliyoni imwe y’abana b’Abatutsi, abagore n’abagabo bishwe na bagenzi babo b’Abanyarwanda. ”
Ashimangira ko imibabaro iteye ubwoba abantu bagize mu gihe cy’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, anagaragaza ko ari ngombwa kubibuka iteka.
Ati “Ntabwo tuzigera twibagirwa abazize iyi jenoside. Ntabwo tuzigera twibagirwa ubutwari no kwihangana kw’abacitse ku icumu, ubutwari n’ubushake bwo kubabarira bikomeza kuba umucyo mu mateka y’abantu.
“Abashaka kuducamo ibice tubamagane, tugomba gutanga ubutumwa bwumvikana, budashidikanywaho kandi bwihutirwa. ”


