Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyivuganye Lubangakane wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa ADF.
Umuvugizi wungirije wa UPDF, Col Deo Akiiki, yatangaje ko Lubangakane yiciwe mu kibaya cya Mwalika, ku Cyumweru tariki ya 09 Nyakanga 2023.
Ati: “Lubangakane yicanwe na batatu mu barwanyi be. Imbunda ebyiri zambuwe inyeshyamba zirimo iya PMK Machine gun na sub machine gun (SMG) imwe.”
Urupfu rwa kiriya cyihebe rwanemejwe na Maj Gen Dick Olum uyobora Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire akanaba umuyobozi wa Operation Shujaa.
Igisirikare cya Uganda kivuga ko kimaze ibyumweru bibiri gihigira inyeshyamba za ADF hasi hejuru, nyuma yo kugaba igitero mu karere ka Kasese.
Ni igitero cyiciwemo abantu 43 biganjemo abanyeshuri bigaga ku ishuri ryo muri kariya karere.


