fabien-neretse.jpg

Urubanza rwa Neretse: Aravuga ko yakundanaga n’abatutsi, ubuterahamwe atari kubushobora

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwa Neretse Fabien rubera mu Bubiligi, uregwa yisobanuye ahakana ibyaha aregwa, avuga ko abatutsi bari incuti ze, kandi ko yari ashaje ku buryo atari kubasha ubuterahamwe.

Neretse Fabien uburanira mu rukiko rwa rubanda (cour d’Assises) I Buruseli mu Bubiligi, ashinjwa ibyaha bya Genoside yakoreye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali na Mataba aho akomoka mu karere ka Gakenke.

I Nyamirambo ashinjwa urupfu w’abantu 13 bari batuye munsi ya tapis rouge, bo mu miryango ya Buryana Isaie wari warashakanye n’umubiligikazi Claire Beckers; ari naho ikirego cyaturutse, abo mu muryango w’uyu mubiligikazi basaba ko uwabahekuye yabiryozwa. Ashinjwa kandi, abo mu miryango ya Sisi Evariste, Gakwaya Gerard na Mudatsikira Joseph, bose bishwe tariki ya 9 Mata 1994.

Naho Mataba,aho Neretse avuka, yahageze tariki 16 Mata 1994. Ashinjwa kuba abazamu b’ishuri rye ACEDI Mataba baratunze imbunda kandi bakica abatutsi abibasabye, no kuba iryo shuri ryaraberagamo imyitozo y’Interahamwe. Ashinjwa ndetse urupfu rwa Nzamwita Anastase (bakoranye nyuma akaba umukozi we), na Mpendwanzi Joseph wahungiye ku Ndiza akajya kumukurayo akamuha abasirikare mu Kivuruga bakamwicira I Gatonde.

Neretse ahawe umwanya wo kwisobanura kubyo aregwa, asubiza ibibazo ahatwa n’umucamanza SOPHIE LECLERQ. Gusa yisobanura umugore we atumva, kuko amaze gusohorwa mu rukiko. Impamvu ni uko Nimukuze Bibiane ari ku rutonde rw’abatangabuhamya bazumvwa, kandi amategeko ntiyemerera umutangabihamya kuba mu rukiko ataramara gutanga ubuhamya bwe.

Mu kwisobanura, Neretse avuga ko Jenoside yabaye atakiri muri MRND, ngo kuko nyuma yo kwirukanywa ku buyobozi bwa OCIR Café nta nteguza, yahise aba umushomeri, aba umurakare.

Ati, “Sinashoboraga kujya mu nterahamwe kandi MRND yaranyigijeyo. Ikindi nari maze gushinga ikigo cyiga imishinga kizakorana n’abantu bose, iyo njya mu nterahamwe nari kuba niyangirije isura. Hanyuma ku myaka hafi 50, nari mfite ibiro 95, sinari gushobora ubuterahamwe kuko byasabaga abagifite ingufu, biganjemo urubyiruko”.

“Abatutsi bari incuti zanjye”

Neretse avuga ko umuryango wa Sisi Evariste bari incuti basangira akabisi n’agahiye. N’ikimenyimenyi ngo telefoni yo kwa Neretse ntiyahamagaraga, iyo bashakaga guhamagara bajyaga gukoresha iyo kwa Sisi. Ikindi mu minsi mikuru yose baratumiranaga.

fabien-neretse.jpg

Hanyuma ngo nyuma y’uko Sisi ahungiye I Bujumbura, Neretse yasigaye afasha umugore kwishyuza abari barimo amadeni ya kampani ya Sisi. Ati, “navuganye na Sisi inshuro zirenga eshatu mubaza uko amerewe I Bujumbura. Umugore we namurebaga nibura kabiri mu cyumweru, dupanga uko twakwishyuza abarimo amadeni, no kwakira komande nshyashya”.

Ikindi Neretse avuga ni uko umunsi indege yari itwaye umukuru w’igihugu ihanurwa, we yari mu kabari kwa Gakwaya na bagenzi be; ubundi akanavuga ko ari we wayoboye igikorwa cyo kubashyingura bamaze kwicwa n’umusirikare.

Ku byaha yakoreye Mataba, Neretse avuga ko Nzamwita wishwe yabanje kumuha akazi muri OCIR Café, nyuma avuye ku buyobozi uwamusimbuye aramwirukana. Ati, “Nzamwita naramukundaga cyane, yakoraga amashanyarazi, muha akazi, noneho uwansimbuye aza kumwirukana. Nyuma yaje kundeba, muha akazi ko kuzakoresha imashini nari naratumije iburayi zitonora ikawa. Niwe wazakiriye, niwe wari uzi uko zikora. Naramukundaga cyane”.

Ikindi ashingiraho yerekana ko yakundaga abatutsi, ni uko mu 1993 ubwo abarimu n’abanyeshuri b’abahutu batotezaga abatutsi mu kigo cye, yafashe umwanzuro wo kubirukana, harimo na Diregiteri.

Ati, “ Iyo ntahagoboka byari kuba bibi cyane, hari Perefe w’umututsi, Undagijimana Pie, abantu bibazaga uko namuzanye kuyobora bakamugirira ishyari. Abarimu n’abanyeshuri b’abahutu bapanga gukubita abatutsi ndahagera, nirukana uwari Umuyobozi w’ishuri, nirukana abana babigizemo uruhare, kandi nongera umubare w’abazumu ngo babarindire umutekano. Magingo aya nta muntu uravuga ko kuri ACEDI Mataba haba haraguye umututsi”.

Mu byo Neretse yibuka ngo ni uko kuri iri shuri higaga abana 1200, muri bo abasaga 300 bari abatutsi. Ikindi ni uko bamwe mu batanze ubuhamya ngo barimo n’umukobwa yahaye akazi, agatangazwa n’ubuhamya amutangaho amubeshyera.
Neretse kandi avuga ku bamushinja imigenderanire na Karamira Frodouard wari Visi Perezida wa MDR, akabanza guseka asa n’uhigima. Ati, “mnhumnhumnhumh, nshobora kurahira imbere y’Imana n’abantu ko Karamira atigeze amenya iwanjye nanjye ntamenye iwe”.

Hanyuma akanavuga ko yafunzwe mu byitso tariki 4 n’iya 5 Ukwakira muri 1990 Inkotanyi zimaze gutera, kandi ko yabonye inyandiko zisaga icumi zimutera ubwoba.
Ibindi ashingiraho yiregura, ni ukuba TPIR itarigeze imushakisha, akanaba atavugwa muri raporo ya CNLG yakozwe mu 2018, ivuga ku bwicanye bwabereye mu cyari Perefegitura ya Ruhengeri, igizwe n’amapaji 300.

Neretse Fabien yavutse mu Ukwakira 1948, avukira Mataba mu cyahoze ari Ruhengeri (hari muri Komini Ndusu cyangwa Nyarutozu) ubu ni mu karere ka Gakenke.
Amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Rwesero (Gicumbi) ayarangiriza muri Saint André Nyamirambo. Nyuma yagiye kwiga mu Budage, mu 1975 avanayo Ingeniorat mu buhinzi.

Yakoze muri ISAR Karama (Bugesera), akora muri BGM (Bugesera-Gisaka-Migongo), ayobora GBK (Gisenyi-Butare-Kigali), na OCIR Café, aho yirukanwe tariki 8 Gashyantare 1992.

Yafatiwe mu Bufaransa, ku busabe bw’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda bahanwa (CPCR- Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda), ku busabe bw’umubiligikazi Martine Beckers, muramu wa Bucyana Isaie.
Ubufaransa bwamushyikirije ububiligi ngo bumuburanishe, kuko amakuru menshi ari ho yari ari. Ubu aburana adafunze. Agendera mu mbago imwe, ku burwayi yagize mu rutirigongo, akaba afite ubumuga bwa 80%.

Karegeya Jean Baptiste, i Buruseli/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urubanza rwa Neretse: Aravuga ko yakundanaga n’abatutsi, ubuterahamwe atari kubushobora
    Njye numva ko uregwa Genocide yakorewe Abatutsi aba hanze yakagombye kuzanwa aho yakoreye icyaha bityo ubutabera bwashinga imizi koko aho kuburanishwa n’abatazi ibyo ari byo, nk’abo banyaburayi. uwamuzana i Nyamirambo no mu Mataba ntabwo urubanza rwatinda. byahita bisobanuka. thx

  2. Urubanza rwa Neretse: Aravuga ko yakundanaga n’abatutsi, ubuterahamwe atari kubushobora
    Njye numva ko uregwa Genocide yakorewe Abatutsi aba hanze yakagombye kuzanwa aho yakoreye icyaha bityo ubutabera bwashinga imizi koko aho kuburanishwa n’abatazi ibyo ari byo, nk’abo banyaburayi. uwamuzana i Nyamirambo no mu Mataba ntabwo urubanza rwatinda. byahita bisobanuka. thx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *