Isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwa Sengabo Jean, uzwi cyane nka Fatakumavuta mu ruganda rw’imyidagaduro, ryari riteganyijwe ku wa 6 Kamena 2025, ryimuriwe ku wa 13 Kamena 2025.
Ibi byatewe n’uko uwo munsi wahuriranye n’umunsi mukuru wa Eid al-Adha wizihizwa n’Abayisilamu.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko wunganira Fatakumavuta, Maitre Fatikaramu, uyu mwanzuro wagombaga gusomwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kuburana ku wa 15 Gicurasi 2025 ku byaha bitanu ashinjwa.
Ubushinjacyaha bwasabiye Fatakumavuta gufungwa imyaka icyenda, mu gihe we yasabaga ko agirwa umwere, ashingiye ku burwayi bwa Diyabete afite n’inshingano zo kwita ku muryango we.
Uru rubanza ruri gukurikiranwa n’abakunzi b’imyidagaduro n’abaturage muri rusange, biteguye kumva umwanzuro w’urukiko ku wa 13 Kamena 2025.


