Hakeem Jeffries, uzayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika mu gihe Abademokarate bazaba bamaze gufata ubutegetsi muri Mutarama utaha, yagaragaje ko ashyigikiye cyane ikurwaho rya Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth.
Uyu mudepite wo muri New York yabwiye ABC News ko yizera ko Minisitiri Hegseth yakoresheje nabi ububasha bwe, agashyira mu kaga umutekano w’igihugu, kandi agategura intambara yavuze ko ari intambara y’uburangare kandi ihenze cyane kuri Irani.
Uhagarariye Abarepubulikani ucyuye igihe, Thomas Massie, ariko udacana uwaka na Perezida Donald Trump, yagaragaje ko afite umugambi wo gutanga umwanzuro wo gukura Pete Hegseth ku mwanya we, bitarenze kuri uyu wa Mbere.
Hegseth arashinjwa ibirego byinshi, harimo n’ikirego cy’uko yarenze ku 'Cyemezo 1973' kigenga ububasha bwa perezida bwo gutangiza intambara za gisirikare kizwi nka War Powers Act.
War Powers Act ni itegeko ryo mu 1973 rigena ububasha bwa Perezida wa Amerika bwo gushyira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntambara, cyangwa kuyivangamo nta burenganzira butanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko.
Intambara yo kurwanya Iran ifatwa nk'imwe mu mpamvu z'ingenzi zatumye ishyaka ry'Abarepubulikani ritsindwa bikomeye mu matora y'abagize inteko ishinga amategeko yabaye mu cyumweru gishize.

