Urukiko mu Karere ka Mukono muri Uganda rwakatiye Annet Namata, umugore ushinjwa kugaburira umwana abereye mukase amaraso y’imihango avanze n’intoryi ku ngufu.
Umucamanza muri urur rukiko, Patience Koburunga kuwa 26 Nzeri uyu mwaka yatanze igihano cyo gufunga imyaka ibiri Namata.
Avuga ko cyagabanijwe kuva ku myaka irindwi bitewe ko uregwa yemeye icyaha atagoranye. Yavuze ko yoroheje iguhano bitewe n’uko uyu mugore afite abandi bana batatu agomba kujya kwitaho.
Abaturanyi ndetse n’umugabo w’uyu mugore witwa Yunusu Lungu bavuze ko batishimiye umwanzuro w’urukiko. Bemeza ko iki gihano kidakarishye ku buryo abandi bagore nabo bakora iki cyaha.
Lungu avuga ko umugore we yagafunzwe imyaka myinshi kugira ngo bimubere isomo.
Ati “ Bakamufunze imyaka myinshi ariko ntacyo nabanze ajye muri gereza yumve wenda byamusigira isomo.”
Namata yahamwe n’icyaha cyo kuba yaragaburiye ibiryo birimo intoryi umwana abereye mukase kuwa 6 Kamena 2019.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Namata yahise yemera ku nshuro ya mbere y’urubanza kuwa 7 Kanama avuga ko yabikoze ariko ko abisabira imbabazi.
The Daily Monitor


