Uwari umunyamabanga wa Komite nkemurampaka ya Rayon Sports yeguye ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Nsangabandi Ernest wari umunyamabanga wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, yasezeye kuri izi nshingano nyuma y’ibibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe.

Nsangabandi yari yarahawe izi nshingano ku wa 14 Nyakanga, ubwo hatorwaga Komite nyobozi nshya kuri ubu iyobowe na Perezida Munyakazi Sadate.

Mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa 06 Gicurasi Bwiza yabashije kubonera kopi, yagaragaje ” kudaha ibyishimo abafana ba Rayon Sports, kudaha ikizere abakibagiriye, umwuka mubi uri hagati ya Rayon Sports n’abafatanyabikorwa bayo utuma bamwe bakora ibyo bishakiye”, nka zimwe mu mpamvu nyamukuru zatumye yegura ku mirimo ye.

Hejuru y’ibyo byose hiyongeraho kuba Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports idakora inshingano zayo uko bikwiye, nk’uko Nsangabandi yakomeje abisobanura.

Ubwegure bw’umunyamabanga wa Komite Nkemurampaka ya Rayon Sports, buje bukurikira umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports.

Iby’iyi kipe ni ibintu birebire cyane, gusa bigitangira abakinnyi babanje gushwana n’ubuyobozi bapfa kutumvikana ku bijyanye n’imishahara y’abakinnyi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse, ibyatumye rutahizamu Michael Sarpong yirukanwa azira ibyiswe”imyitwarire mibi.”

Ibyo muri Rayon Sports ntibyagarukiye aho, kuko ibibazo byo muri iyi kipe byakomereje ku bwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwayo n’uruganda rwa Skol rusanzwe rutera inkunga Gikundiro.

Ni ubwumvikane bushingiye ku kuba Rayon Sports yarashinje Skol kwifata, igaha abakinnyi bayo inkunga nyamara ubuyobozi butabizi.

Ni ibibazo byanageze mu bafana ba Rayon Sports, aho Fan Club yayo ya Gikundiro Forever yashwanye n’ubuyobozi bwa Fan Base y’iyi kipe bapfa kutumvikana ku bijyanye no gutumira Perezida Sadatte mu nama ya Fan Base yagombaga gutangiramo ibisobanuro by’ibibazo bivugwa mu kipe.

Uko kutumvikana byatumye Gikundiro Forever itangaza ko yafashe umwanzuro wo guhagarika umuyobozi wari uyihagarariye muri Fan Base ndetse wari na visi perezida wa Fan base, Mushimiyimana Emmanuel uzwi nka Matic, nyuma yo kubisabwa na komisiyo ishinzwe imyitwarire muri Gikundiro Forever Group kuko hari iperereza ririmo kumukorwaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *