Umupolisi wo mu gihugu cya Canada, Eli Ndatuje, yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho, nyuma yo gukekwaho gukoresha amakuru yo muri mudasobwa ya polisi maze akayaha u Rwanda.
Ndatuje, ufite imyaka 39, ni umupolisi w’ishami rya polisi rya Canada rizwi nka RCMP. Yari amaze igihe akurikiranwe n’inzego z’umutekano, mu iperereza ryiswe “Operation Salt Mine”,
Iri perereza ntiryari ryoroshye kuko ryarimo gukoresha amaterefone mu gutega amatwi no gukorana kw’abapolisi n’abandi bakozi bagera kuri 30.
Yari akurikiranyweho ibyaha bitatu, birimo gukoresha mu buryo butemewe amakuru ari muri sisitemu ya polisi no gukorana n’Ambasade y’u Rwanda muri Ottawa.
Mu rukiko, Ndatuje yemeye ko yigeze gukoresha sisitemu ya polisi kugira ngo arebe niba hari amakuru y’umuntu wari wavuzwe ko yaburiwe irengero.
Yavuze ko ibyo yakoze bitari bigamije guha u Rwanda amakuru y’ibanga, ahubwo ko yabikoze kubera impungenge yari afite ku muntu waburiwe irengero.
Yemeye ko gukoresha iyo sisitemu atabiherewe uburenganzira bwihariye bitari igikorwa cyiza, ariko ahakana ko yari intasi cyangwa ko yagambaniye Canada.
Umucamanza Jason Wilkins wo mu Rukiko Rukuru rwa Alberta yavuze ko iperereza ryakozwe n’inzego za polisi ryari rikomeye, ariko ibimenyetso byakusanyijwe bitari bihagije kugira ngo Ndatuje ahamwe n’ibyaha yari akurikiranyweho.
Umucamanza yavuze kandi ko gukoresha sisitemu ya polisi muri ubwo buryo bitari igikorwa cyuzuye neza, ariko ko atasanze ibikorwa bya Ndatuje byari bifite umugambi mubi.
Yavuze ko umupolisi mukuru yari yarabonye ko Ndatuje yakoresheje mudasobwa ya polisi, ikibazo kikandikwa muri dosiye ye, ku buryo byashoboraga kurangirira aho.
Urukiko rwumvise ko Ndatuje yavuganye n’Ambasade y’u Rwanda inshuro ebyiri.
Ubwa mbere, mu 2022, yari yavuganye n’ambasade kugira ngo afashe gukemura ikibazo cy’impapuro z’ingendo z’umugore we.
Ubwa kabiri, umuntu wari inshuti ye ukorera Ambasade y’u Rwanda yamusabye ubufasha nyuma yo kugira impungenge ku muntu wakoraga mu rugo rw’Ambasaderi w’u Rwanda muri Ottawa wari waburiwe irengero.
Ndatuje yahise areba muri sisitemu ya polisi niba hari uwari waratanze raporo ivuga ko uwo muntu yaburiwe irengero. Nta raporo nk’iyo yari ihari, kandi nyuma uwo muntu yabonetse ameze neza.
Nubwo yagizwe umwere, umucamanza yavuze ko yumva impamvu RCMP yakoze iperereza ryimbitse.
Yagaragaje ko Canada imaze imyaka ibona ubwiyongere bw’ibikorwa by’kwivanga kw’amahanga, birimo ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ndatuje yari yarafashwe muri Gashyantare 2024, nyuma y’iperereza ryakozwe n’ishami rya RCMP rishinzwe iby’umutekano ku rwego rw’igihugu.
Umwanzuro w’urukiko wasobanuye ko, nubwo gukoresha sisitemu ya polisi muri icyo gihe bitari bikwiye, nta bimenyetso bihagije byagaragaje ko Ndatuje yari afite umugambi wo guha u Rwanda amakuru mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ndatuje n’umuryango we bari baravuye muri Uganda, bajya gutura muri Ottawa ubwo yari akiri umwangavu.


