Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Evelyn Masika uzwi nka Evelyn Mic yirukanywe ku kazi nyuma y'iminsi mike amaze ari guterana amagambo na Sheila Gashumba, wari waramuburiye ko ashobora kumwirukanisha ku kazi.
Mu minsi ishize, Sheilah Gashumba na Evelyn Mic batangiye guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’amagambo Evelyn yavuze kuri Sheilah n’imibanire ye n'umukunzi we Alex Bidandi.
Evelyn Mic yavuze amagambo ku mubano wa Sheilah Gashumba na Alex Bidandi, bituma Sheila arakara kuko yabifashe nko kwinjira mu buzima bwe bwite.
Ibi byatumye Sheilah arakara cyane, nyuma avuga ko Evelyn ashaka kwivanga mu mubano we, ndetse aza no kuvuga ko afite ubushobozi bwo gutuma Evelyn atakaza akazi ke.
Evelyn na we yaramusubije ati" Ngaho bikore. Nta mababazi ngusabye."
Kugeza ubu NRG Radio aho Evelyn Mic yakoraga, yatangaje ko uyu mukobwa yirukanwe. Babinyujije kuri X bati " Evelyn Mic yirukanwe."
Uyu mukobwa ntacyo aravuga kuri uku kwirukanwa gusa abenshi barabihuza n'ihangana rimaze iminsi mike hagati ye na Sheilah Gashumba.
Uku guterana amagambo kwatangiye gute?
Mu matariki hagati ya 8-9 Kanama 2026, nibwo intambara y'amagambo no guhigana ubutwari yatangiye hagati ya Evelyn Mic na Sheila Gashumba.
Evelyn yavuze ko Sheilah Gashumba n'umukunzi we Alex bari baratandukanye. Yavuze ko yari ahagaze ku byo yavuze mbere, ati: “Ndahagararara ku byo nari navuze mbere, bari (Sheilah Gashumba na Alex) baratandukanye." Yongeraho ko kuba baragerageje kongera gusana umubano wabo byatewe n’uko we yari yabivuzeho.
Uyu mukobwa yavuze kandi ko Alex yari yarigeze kubwira abandi cyangwa kubereka ubutumwa (screenshots) bwagaragazaga ko umubano wabo wari ufite ibibazo. Ahamya ko hari ubutumwa Sheilah yari yarandikiye Alex amusaba ko bongera kubana.
Ikindi cyarakaje Sheilah ni uko Evelyn yavuze ku mateka y'imibanire ya Sheilah n'abandi bantu, avuga ko afite ibimenyetso bishyigikira ibyo avuga.
Evelyn kandi yashinje Sheilah kumufata amajwi mu kiganiro cyabo cya telefoni atabizi, hanyuma ayo makuru akajya hanze. Evelyn yavuze ko ibyo bigaragaza “ubunyamwuga buke".
Nyuma y'ibyo, Evelyn yabwiye Sheilah kureka kumutoteza cyangwa kumwibasira (“stop being a bully”), ari na bwo amakimbirane yarushijeho gukomera.
Aya makimbirane arushaho gutangaza abantu kuko Evelyn Mic atari umuntu mushya mu nkuru za Sheilah Gashumba. Mu 2024, igihe Evelyn yakoreraga Galaxy FM, yigeze gukubitwa na Alien Skin mu birori bya Galaxy FM. Icyo gihe Sheilah yari yaranagaragaje ko ashyigikiye Evelyn kandi anenga kuba radiyo yakiniraga umuziki wa Alien Skin nyuma y'ibyo byabaye.
Ni ukuvuga ko abo bombi batigeze baba abantu bari mu makimbirane kuva kera; ahubwo amakuru agaragara ubu yerekana ko ikibazo cya vuba cyaturutse ku byo Evelyn yavuze kuri Sheilah n'umubano we na Alex Bidandi, maze bigakurikirwa n'amagambo akomeye ku kazi ka Evelyn.


