Judith Nafula, uzwi cyane nka Mama Maria, wo mu gihugu cya Kenya, yapfuye ari kuvurirwa mu bitaro bya Busia Referral Hospital.
Nafula yamenyekanye cyane mu 2025, nyuma yo gutangaza ko yahawe ubutumwa ndengakamere bwamweretse ko ari Mariya, nyina wa Yesu Kristu.
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe n’Itorero rya Renewal Charismatic Church of Kenya, mu itangazo ryashyizweho umukono na Arkiyepiskopi waryo, Felix Barasa, ku wa Mbere tariki ya 12 Ukwakira 2026.
Iryo torero ryatangaje ko ryakiriye inkuru y’urupfu rwa Nafula, rivuga ko ibisobanuro birambuye ku mihango yo kumushyingura bizatangazwa nyuma y’uko umuryango we n’itorero bateguye ibikenewe.
Mama Maria yari atuye mu Mudugudu wa Nang’oma, mu gace ka Matayos, mu Ntara ya Busia. Yari umuyobozi mu murimo w’ivugurura ry’ukwemera, gusengera abantu no kubasabira gukira, muri St Mary’s Renewal Charismatic Church.
Muri Kamena 2025, Nafula yamenyekanye mu bitangazamakuru byo muri Kenya nyuma yo kuvuga ko yatoranyijwe kugira ngo abe Mariya, nyina wa Yesu Kristu, mu ishusho y’umuntu usanzwe.
Yabwiye abanyamakuru ko ibyo yabishingiraga ku ibonekerwa yabonye, aho ngo yabonye urumuri rumanuka ruva mu kirere, maze ijwi rikamubwira ko ari Kristu woherejwe n’Imana gushaka Mariya.
Nafula yavuze ko yabanje kubwira iryo jwi ko atazi Mariya, ariko rikamusubiza ko ari we ryari riri gushaka.
Yongeyeho ko nyuma y’icyo gikorwa yamaze amezi abiri ku musozi uri hafi y’iwabo, asenga kandi yakira ubutumwa yavuze ko ari ubw’umwuka.
Umugabo we, John Wekulo, na we yashyigikiye ibyo yavugaga, avuga ko na we yari yarahawe iyerekwa rimugaragaza nka Yozefu, umugabo uvugwa muri Bibiliya ko yari yarashakanye na Mariya.
Ibyo byaje guteza impaka mu baturage, aho bamwe bemeraga ibyo bavugaga mu gihe abandi babishidikanyagaho.
Nyuma y’uko inkuru ye imenyekanye, ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko Nafula yirukanywe muri Lwanya Catholic Church, aho yari asanzwe asengera, bivugwa ko yari yatangiye gukorera abayoboke ibikorwa byafatwaga nk’ibitangaza.
Nubwo hari abamushidikanyagaho, yaje kugira abantu bamwemera, ndetse urugo rwe rwo mu gace ka Matayos rutangira gusurwa n’abashakaga kumusengera no kumusaba ubufasha.


