VIDEO- Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2

Sangiza iyi nkuru

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu rwakatiye Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Muri Gashyantare uyu mwaka Dr Kayumba yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki cyaha yaregwaga, gusa birangira ubushinjacyaha bwamuregaga bujuriye mu rukiko Rukuru.

REBA VIDEO HANO

Ibyaha Dr Kayumba yari akurikiranweho birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi wo mu rugo ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku munyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bujurire ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko kumuhamya ibi byaha byombi rukamuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu.

Mu mwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Gatatu, Dr Kayumba yahamijwe icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yakoreye ku mukobwa wari umukozi we wo mu rugo, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe.

Urukiko Rukuru cyakora rwemeje ko adahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 ndetse n’icy’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yashinjwaga gukorera Muthoni Fiona wahoze ari umunyeshuri we muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Itangazamakuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *