Bwiza

Walikale: Isasu riravuza ubuhuha hagati ya FRN na FARDC/Wazalendo muri Luberike

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatanu, 30 Ukwakira 2026 saa 07:33
Iminota 1 yo gusoma
Walikale: Isasu riravuza ubuhuha hagati ya FRN na FARDC/Wazalendo muri Luberike

Imirwano ikomeye hagati y’imitwe y'inyeshyamba za Wazalendo n’abarwanyi bo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) iravugwa kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu muri Gurupoma ya Luberike, yo muri Teritwari ya Walikale.

Iyi mirwano bivugwa ko yatangiye kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 30 Ukwakira, irabera ku misozi ya Burubi, hafi ya Muhanga, hagati ya Kibati na Kashebere, muri "groupement" ya Luberike, Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
‎
Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abivuga, inyeshyamba za Wazalendo zagabye igitero ku birindiro by’abarwanyi ba FRN muri ako gace. Urusaku rw’intwaro ziremereye n’izoroheje rwumvikanye kuva mu gitondo cya kare, kandi biravugwa ko imirwano ikomeye cyane.
‎
Ayo makuru kandi avuga ko urusaku rw’amasasu rugenda rwegera Kashebere, agace gaherereye muri iyo Gurupoma ya Luberike, hafi y’umupaka na Teritwari ya Masisi.
‎

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.