Imibare yakusanyijwe na Visual Capitalist ku bufatanye na Terzo, irerekana neza ko imyenda myinshi ku Isi yiganje mu bihugu bifite ubukungu bwateye imbere.
Ibihugu nka Amerika, u Buyapani, u Bufaransa, n’u Bwongereza byiganje ku rutonde rwashyizwe ahagaragara, bigaragaza ko bimaze igihe byishingikiriza gufata imyenda kugira ngo ibicuruzwa bigurwe, bifashe gahunda z’imibereho, n’ibikorwa remezo.
Ubukungu buzamuka cyane nabwo ntabwo bukingiwe. U Bushinwa, ubu bufatwa nk’igihugu cya kabiri mu bukungu ku Isi, nibwo bufite umutwaro w’imyenda myinshi wa kabiri, mu gihe Brazil ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Amerika y’Epfo kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite imyenda myinshi ku Isi.
Nubwo nta gihugu cya Afurika kigaragara mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bifite imyenda myinshi, umugabane wibasiwe cyane n’igitutu cyo kwishyura imyenda mu myaka yashize.
Ibihugu nka Ghana, Zambia, na Ethiopia byagiye binanirwa kwishyurira imyenda ku gihe cyangwa bigasubira mu biganiro n’ababigurije bigamije kureba ko hasubirwamo ibyateganywaga mu masezerano ya mbere ngo birebe ko byashobora kuzigobotora iyo myenda.
Nk’uko Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kibigaragaza, ubu ibihugu birenga 20 byo muri Afurika bifite ibyago byinshi byo kutazabasha kwishyura imyenda byahawe ku gihe, inyungu zayo, n’indi myenda, aho kwishyura bitwara igice kinini cy’amafaranga yinjira mu isanduku ya leta.
Bitandukanye n’ubukungu bwateye imbere bwiguriza mu mafaranga yabwo, guverinoma nyinshi zo muri Afurika zishingiye ku madeni y’amadolari cyangwa amayero, bigatuma bishobora kwibasirwa cyane n’izamuka ry’inyungu ku nguzanyo no guta agaciro kw’ifaranga.
Dore Ibihugu 10 bya mbere bifite imyenda myinshi




2 Responses
Birumvika ko ibihugu bikize arivyo bifise ideni rinini! No mu bantu, abakire nibo bagira madeni manini muri banki
iki gisubizo kirasobanutse bihagije!