Umunyamakuru akaba n’umukunzi ukomeye wa Rayon Sports, Uwizeyimana Sylvestre uzwi cyane ku izina rya “Wasili”, yongeye gutera urwenya kuri APR FC.
Ibi byavuzwe nyuma yâuko Brig. Gen. DĂ©o Rusanganwa, Chairman wa APR FC atangaje ko bateguye irushanwa bise “Inkera yâAbahizi”, mu rwego rwo kwitegura imikino ya CAF Champions League nâumwaka wâimikino wa 2025/26.
Mu kiganiro na Isango Star TV, Wasili yagaragaje ko Rayon Sports itigeze igira ubwoba bwo kwitabira iri rushanwa, ahubwo itumva impamvu yagombye kwitabira amarushanwa avuga ko adahuye nâurwego rwâimyiteguro ya Rayon Sports, nyuma yo gukina nâamakipe akomeye nka Yanga SC.
Wasili yagize ati: âTubonye izina âInkera yâAbahiziâ, turababwira tuti nta Ntore zo kubyina dufite, twe dukina umupira. Tubabajije niba koko ari irushanwa ryâumupira, baratubwira yego, turavuga tuti icyo kirenze ubushake bwacu.â
Yakomeje avuga ko Rayon Sports yahisemo kutitabira, kuko gusubira gukina nâamakipe nka Power Dynamos FC nyuma yo guhura na Yanga SC byaba ari intambwe isubira inyuma mu myiteguro yayo.
Yunzemo ko niba APR FC yifuzaga ko izina Rayon Sports riba mu irushanwa, yahitamo hagati yâikipe yâabatarengeje imyaka 20 cyangwa iya Rayon Sports yâAbagore yegukanye igikombe cya shampiyona, kuko ari yo yiteguye imikino mpuzamahanga.
Mu gihe Rayon Sports ikomeje kwitegura âRayon Sports Day 2025â ibinyujije mu mikino ya gicuti, aho imaze gutsinda Miloplast FC, AS Muhanga, Gasogi United na Gorilla FC, APR FC yo iri mu myiteguro ya “Inkera yâAbahizi” aho yatumiye Azam FC na Power Dynamos FC.
Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko mbere yâiryo rushanwa buzatangiza ibindi bikorwa bigamije kwegera abafana no gutegura neza ikipe.



One Response
Dufite ibibazo by’imitekerereze mobile ahantu benshi pee.