Umukinnyi wa filime akaba n’uwahoze ari Nyampinga wa Tanzania, Wema Sepetu yahagurukiye ibihuha byamuvuzeho ko yapfuye, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto yamugaragazaga nk’uwitabye Imana.
Iyo foto, ifite isura isa niyatangajwe na televiziyo ya Millard Ayo, yagaragazaga amagambo agira ati: “Wema Sepetu yapfuye.”
Nyamara Wema ubwe yagaragaye avuga ko ari muzima, anamagana uwabikoze. Mu magambo ye yagize ati: “Ngo napfuye? Kandi nkirimo kuvuga? Uwabikoze Imana irakureba. Ibi ni ibinyoma, kandi bibabaza abo dukundana.”
Abafana be baguye mu kantu, bamwe bavuga ko ibyo ari ubugome, abandi bavuga ko batewe ubwoba bukomeye.
Uyu mukinnyi wa filime akunzwe cyane mu karere, yavuze ko ibi bikorwa byo gukina n’urupfu bidakwiye, anasaba abantu kubaha ubuzima no guharanira ukuri aho kugusha abandi mu gahinda.


