Ubushinjacyaha bwasabiye Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi 11, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 800 Frw, nyuma yo kumuburanisha ku byaha bitanu birimo gukoresha ibikangisho, gukubita no gukomeretsa umugore we ndetse n’ivangura.
Ibi byagarutsweho mu iburanisha mu mizi ryabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2026, aho Yampano yireguye ku byaha aregwa n’Ubushinjacyaha.
Mu byaha bitanu aregwa harimo gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa urumogi, gukubita no gukomeretsa ku bushake ndetse n’ivangura. Yampano yemera ibyaha bitatu birimo kwangiza ikintu cy’undi, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa urumogi, ariko agahakana gukoresha ibikangisho n’ivangura.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko uyu muhanzi yakunze gutoteza umugore we, Uwineza Denise, mu bihe bitandukanye, amukubita ndetse ko hari n’igihe yigeze kumugonga akoresheje imodoka ku bushake.
Ku bijyanye n’ibikangisho, Ubushinjacyaha bwavuze ko igihe Yampano yakubitaga umugore we, yajyaga amubwira ko azamwica, nyuma akajya kwirega mu Rwego rw’Ubugenzacyaha.
Ikindi cyagarutsweho ni icyaha cy’ivangura, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko Yampano yakubise umugore we urushyi mu maso, akamuruma mu kwaha, mu ijosi ndetse no ku zuru.
Umushinjacyaha yavuze ko ubwo yamurumaga ku zuru, Yampano yamubwiye amagambo agaragaza ivangura rishingiye ku bwoko, arimo kumubwira ko Abatutsi nta bwenge bagira kandi ko biratana amazuru, akongeraho ko umuntu yayaca.
Ubwo yabazwaga kuri ayo magambo, Yampano yavuze ko atibuka neza niba yarayavuze. Icyakora, yagaragaje ko na we hari amagambo umugore we yamubwiye ajyanye n’uko iwabo batishimira ko yashakanye n’umuntu wo mu Bahutu.
Yampano yahakanye ko afite imyumvire y’ivangura, avuga ko kuba yari amaze imyaka ibiri abana na Uwineza ari ikimenyetso cy’uko atari afite urwango rushingiye ku bwoko. Yongeyeho ko no mu 2023 na 2024 yakoze indirimbo igamije kurwanya ivangura.
Uyu muhanzi kandi yahakanye ko yigeze gukangisha umugore we kumwica, avuga ko kuba yaragiye kwitaba Ubugenzacyaha Uwineza akiri muzima bigaragaza ko atari afite umugambi wo kumwica.
Mu kwiregura, Yampano yavuze ko amakimbirane hagati ye n’umugore we yakajije umurego nyuma y’uko amashusho yabo bari mu buzima bwite bwabo asakaye ku mbuga nkoranyambaga, maze we akajya mu Burayi. Yavuze ko umugore we yatekereje ko amutorotse, akagurisha ibikoresho byo mu rugo.
Yasobanuye ko agarutse mu Rwanda yamusabye kugarura ibyo yari yagurishije, ari na ho havuye amakimbirane yakurikiwe n’intonganya no kurwana hagati yabo. Yongeyeho ko telefone yangije yamaze kuyishyura umugore we.
Ku ruhande rw’ubwunganizi, Me Rudahusha Didier yavuze ko Yampano yemera ibyaha bitatu kandi ko yananiwe kwiyunga n’uwo byakorewe. Yagaragaje ko ku bijyanye n’icyaha cyo kunywa urumogi, umukiriya we yari yaragiye kwivuza ku bushake bwe, asaba ko urukiko rwazashingiraho rumugabanyiriza igihano cyangwa rukamusubikira.
Ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho, umunyamategeko yagaragaje ibaruwa Uwineza yanditse ivuga ko hari ibyo yakoze abitewe n’uburakari. Yanerekanye amashusho agaragaza ko uyu mugore yababariye umugabo we, asaba urukiko kuzirikana izo mbabazi mu gihe ruzaba rufata umwanzuro.
Gusa Ubushinjacyaha bwagaragaje ko budashobora kwemeza ko izo mbabazi zatanzwe nta gitutu cyangwa igitutu cy’amarangamutima cyabigizemo uruhare, busaba urukiko kuzabisuzuma neza.
Mu bihano bwasabiye uyu muhanzi, Ubushinjacyaha bwasabye: Amezi atandatu y’igifungo ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho.
Amezi atanu ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi.
Umwaka umwe ku cyaha cyo kunywa urumogi.
Umwaka umwe ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Imyaka itanu n’ihazabu ya 500.000 Frw ku cyaha cy’ivangura.
Ibyo bihano byose hamwe bigize imyaka irindwi n’amezi 11 y’igifungo n’ihazabu ya 800.000 Frw.
Yampano yasabye urukiko kumugira umwere ku byaha ahakana, naho ibyo yemera rukamuha ibihano byoroheje bishoboka cyangwa rukamusubikira igihano.
Yavuze ko yicuza ibyo yakoze, ko igihe amaze mu Igororero rya Nyarugenge cyamwigishije byinshi kandi ko yifuza gukoresha umuziki we mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ku cyaha cy’ivangura, yahakanye ko yarumye umugore we izuru, avuga ko raporo ya muganga yerekana ko nta gikomere yari afite kuri iryo zuru. Yasabye urukiko kuzirikana ibyo mu gihe ruzaba rufata umwanzuro.
Yampano yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026, afungirwa mu Igororero rya Nyarugenge kuva muri Kamena uwo mwaka.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangaje ko ruzasoma umwanzuro w’uru rubanza ku wa 16 Ukuboza 2026.


