Yatanze nkana ibyo kurya birimo inzembe

Yatawe muri yombi nyuma yo kugabura imigati irimo inzembe

Sangiza iyi nkuru

Umukozi w’iguriro rya Saco Hannaford Supermarket ry’i Portland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatawe muri yombi na Polisi azira gutanga amafunguro(Pizza) arimo inzembe.

Yatanze nkana ibyo kurya birimo inzembe
Yatanze nkana ibyo kurya birimo inzembe

Inkuru ya BBC ivuga ko ibi byakozwe n’umukozi witwa Nicholas Mitchell usanzwe afite uburambe mu gukora Pizza mu kigo cya ‘It’ll Be Pizza’ yafashwe na Polisi imushinja ubugome ndengakamere bwo gutanga Pizza zirimo uduce duto duto tw’inzembe.

Polisi ya Portland yamutaye umuri yombi ivuga ko ibyaha akurikiranweho yabikoze hagati ya tariki 1 n’iya 11 Ukwakira 2020.

Amashusho yafashwe na kamera (camera) zo ku z’umutekano zo mu gikoni cya It’ll be Pizza agaragaza ko Nicholas Mitchell yashize inzembe muri Pizza ku bushake agamije kugirira nabi umuntu runaka.

Polisi yasobanuye ko yagiye yakira abatanga ibirego mu bihe binyuranye harimo n’uwakomerekejwe ururimo no kurya Pizza irimo urwembe yakozwe na Nicholas.
Polisi ya Portland yategetse ko ibiribwa byose biri mu iguriro rya Hannaford bimenwa, kuko ikekako uyu mugabo ufite ubugome budasanzwe ashobora kuba yarabihumanyije byose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *