Umugabo w’Umunya-Malawi yirukanwe ku kazi yakoraga muri Hoteli yitwa Amaryllis iri mu Mujyi wa Blantyre bitewe no gutinda mu bwiherero. Uyu mugabo utatangajwe amazina na Nyasa Times dukesha iyi nkuru, umukoresha we yaje kumureba ku kazi uwo bakorana amubwira ko yagiye mu bwiherero. Bosi yaramutegereje kuko yamushakaga cyane, undi ngo yamaze nk’iminota 30. Igihe aziye yasanze umukoresha we ari aho amutegereje, ahita amusaba guhagarika akazi. Uwakoranaga n’uwirukanwe ati ” Yaratinze yego, ariko n’ubusanzwe atinda mu bwiherero, si nzi ibyo aba yariye.” Umuyobozi wa Hoteli Amaryllis, Yusuf Sharaz we avuga ko ” Uyu mukozi n’ubusanzwe yari afite amakosa menshi, ngo atamuryoje kujya mu bwiherero agatinda.” Ubusanzwe nk’uko iyo hoteli ngo izwiho kwirukanira abakozi amakosa mato. Mu bihugu byinshi bya Afurika aho uburenganzira bw’umukozi butubahirizwa hamwe na hamwe usanga abakoresha barigize nk’Imana, bakibwira ko abo bakoresha ari abamalayika. Hari n’abandi bibwira ko abakozi ari amasuka biguriye ngo abinjirize amafaranga ariko bagashimishwa no kubahemba intica ntikize.
‘
Yakomeje agira ati ” Bosi ntiyumvaga ukuntu umuntu yamara iminota 30 atari mu kazi kandi duhora twakira abakiliya buri kanya.”


