Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahaye Minisitiri w’Amazi n’Ibidukikije, Gen. Kahinda Otafiire, nyirantarengwa yo kuba yamusabye imbabazi, nyuma yo kumva ko amagambo uyu munyapolitiki aherutse kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko yari amugambiriye.
Ku wa 30 Nzeri 2026, Otafiire yasabye abayobozi ba Uganda kwirinda gukoresha ingufu z'umurengera mu gukemura amakimbirane ya politiki, avuga ko iyo jenerali abona urugomo nk’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo, haba hari ikibazo.
Yagize ati: “Iyo ubonye jenerali utekereza ko urugomo ari bwo buryo bwiza bwo gukemura ibibazo, haba hari ikibazo.”
Nubwo Otafiire atavuze Muhoozi mu izina, uyu Mugaba Mukuru wa UPDF yafashe ayo magambo nk’ayari amugenewe, bituma amusaba kuyamusabira imbabazi.
Ku wa 2 Ukwakira 2026, Muhoozi yanditse ku rubuga rwa X asaba Otafiire gusaba imbabazi, amuha igihe ntarengwa cyo kubikora, anavuga ko ashobora gutabwa muri yombi mu gihe atabikora.
Muhoozi yabanje kuvuga ko Otafiire afite icyumweru cyo gusaba imbabazi, nyuma agabanya icyo gihe kiba iminsi itatu; mbere yo kongera kukigabanya akakigira umunsi umwe.
Otafiire ni umwe mu banyapolitiki bamaze igihe muri Uganda, akaba n’umwe mu bagize ishyaka riri ku butegetsi, National Resistance Movement (NRM).
Yagiye agaragaza by'umwihariko ko adashyigikiye ko Muhoozi yazasimbura se, Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi.
Muhoozi na we amaze igihe agaragaza uruhare rwe mu bya politiki, by’umwihariko binyuze mu mutwe wa Patriotic League of Uganda (PLU), mu gihe akomeje kuyobora ingabo za Uganda.
Ku wa 3 Ukwakira 2026, ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Muhoozi yari agikomeje gushimangira ko ikibazo cye na Otafiire kigomba gukemurwa, n'ubwo Gen. Salim Saleh usanzwe ari murumuna wa Perezida Museveni, yari yamusabye kubabarira Otafiire.
Aya makimbirane aje mu gihe muri Uganda hakomeje kugaragara ibiganiro ku hazaza ha politiki y’igihugu no ku uzasimbura Museveni, umaze imyaka irenga 40 ku butegetsi.


