Zambia: Bakuye mu mategeko igihano cy’urupfu n’icyaha cyo gusebya umukuru w’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 23 Ukuboza, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yemeje umushinga w’itegeko rihagarika igihano cy’urupfu mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse n’icyaha cyo gusebya Umukuru w’igihugu. Iki gihano cyari gisanzwe cyarahagaritswe by’agateganyo muri Zambia mu 1997 .

Iki gihugu kinjiye mu ruhande rw’ibihugu byahagaritseiki gihano mu mategeko yabyo muri uyu mwaka nka Repubulika ya Centrafrique cyangwa Guinea Equatoriale.

Hamwe n’iki cyemezo, Perezida Hichilema, wavuye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kandi agatorwa mu 2021, yagaragaje ko yiteguye kuzana impinduka ku buyobozi bwe nk’uko tubikesha RFI.

Ati: “Twasezeranije guhindura amategeko abangamira demokarasi, uburenganzira bwa muntu, imiyoborere myiza n’ubwisanzure bw’ibanze. Amasezerano yubahirijwe”, ubu ni bwo butumwa Perezida Hakainde Hichilema yanditse kuri Twitter nyuma yo guhindura igitabo cy’amategeko ahana kugira ngo akureho igihano cy’urupfu.

Umukuru w’igihugu cya Zambia yariyariyamamaje yizeza gukuraho iri tegeko barazwe n’igihugu cy’u Bwongereza cyabakolonije. Mu 2021, umwaka yatorewemo, ibihano icyenda by’urupfu byari byatangajwe ku butegetsi bwa Edgar Lungu. Muri rusange: abantu 257 barebwaga n’igihano cy’urupfu.

Zambiya ibaye igihugu cya 25 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gikuyeho igihano cy’urupfu. Ibintu byashimwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Bishimiye kandi iherezo ry’icyaha cyo gusebya perezida.

Amnesty International yagize iti: “Iri tegeko ryakoreshwaga kugeza vuba aha kugira ngo ribngmire uburenganzira bwo gutangaza icyo utekereza.”

Perezida Hichilema yari maze iminsi hari ibyo ari kunengwa, ariko nanone arashimirwa ku gufata iki cyemezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *