Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Sylvia Masebo yahatiwe gupfuka intungu ze n’umugongo akoresheje igitambaro ari mu Nteko Ishingamategeko nyuma y’uko umudepite w’umugabo, Mulenga Fube, abwiye umukuru w’inteko ko uko yambaye birimo gutera “urusaku mu ntekerezo” ku badepite b’abagabo. Mulenga Fube yabajije niba Sylvia Masebo yambaye bikwiriye, mu gihe ikanzu ye yerekanaga umugongo we nta kiriho. Ikanzu ye yari ihishe igituza n’intugu, yatumaga ibice by’umugongo we bigaragara. Mulenga Fube yabajije niba Sylvia Masebo yambaye bikwiriye, mu gihe ikanzu ye yerekanaga umugongo we nta kiriho nk’uko Channel Africa na BBC dukesha iyi nkuru bibitangaza Ikanzu ye yari ihishe igituza n’intugu, yatumaga ibice by’umugongo we bigaragara. Mu gihe ukuriye inteko yasubije ko nta kintu kibi abona mu myambarire ya Sylvia, yavuze ko bikwiye ko yitwikira kubera uko kwinuba kwa bamwe. Minisitiri Masebo yahise atira igitambaro cyo mu ijosi umudepite mbere y’uko nyuma agaruka yitwikiriye icye bwite. Abaharanira uburenganzira bavuze ko ibi byabaye ari ivangura.


