Perezida Volodymuyuyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko kuri wa Gatatu Isi yizihirijeho umunsi mukuru wa Noheli u Burusiya bwagabye ku gihugu cye ibitero bya missile bya kinyamaswa.
Mu ijambo Zelensky yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yasabye ko hagabanywa ikoreshwa ry’umuriro w’amashanyarazi.
Ni nyuma y’uko u Burusiya bwari bwamaze kugaba igitero ku bikorwa-remezo by’ingufu z’amashanyarazi bukoresheje misile ziraswa mu ntera ndende zo mu bwoko bwa ‘cruise’ n’izo mu bwoko bwa ‘ballistic’.
Perezida Zelensky yavuze ko “buri gitero kinini cyane cyose cy’Uburusiya kigira igihe cyo gutegurwa. Nta na rimwe kiba ari icyemezo gifashwe by’ako kanya gusa. Ni amahitamo agambiriwe atari gusa ku ho kurasa, ahubwo n’igihe n’itariki”.
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi, Putin yahisemo ku bushake Noheli ngo abe ari bwo agaba igitero. Ni iki cyaba kutagira ubumuntu kurenza ibyo? Misile zirenga 70, zirimo na ‘ballistic’, na ‘drone’ zirenga 100. Ibyagambiriwe ni urwego rwacu rw’ingufu z’amashanyarazi. Bakomeje kurwanira ko Ukraine iba mu kizima.”
Zelensky yavuze ko imibare y’ibanze igaragaza ko abarinzi ba Ukraine bashoboye guhanura misile zirenga 50 hamwe n’umubare munini w’izo ‘drone’.
Icyakora yavuze ko bibabaje kuba hari izashoboye kurasa aho zari zigambiriye.
Yavuze ko mu turere twinshi umuriro w’amashanyarazi wabuze ariko ko abakozi bo muri urwo rwego barimo gukora ngo wongere kuboneka vuba cyane hashoboka.
Zelensky yashimangiye ko “ikibi cy’Uburusiya ntikizamena Ukraine ndetse ntikizagoreka Noheli yacu.”


