Mu itangazo ry’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ryashizwe ahagaragara ku munsi w’ejo ni ryo ryavuze ko isoko rya Kigali City Market rirafungura imiryango kuri uyu wa 3 Nzeri 2020.
Iri tangazo ry’Umujyi wa Kigali rivuga ko abakoreraga muri ayo masoko yari yarafunzwe bapimwe, n’abo bahuye na bo bagakurikiranwa ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wica udukoko.
Ubuyobozi bw’isoko rya Kigali City Market bwasabwe ko mbere y’uko rifungurwa, bubanza gutegura uburyo bwo kunoza isuku y’abagana iri soko hashyirwaho ubukarabiro, kwerekana inzira zinyurwamo n’abarema iri soko no kugabanya ubucucike bitarenze kuwa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2020.
Zimwe mu mpamvu ziteye iri soko kwemererwa gufungura imiryango vuba harimo no kuba iri soko ubusanzwe rifatwa nk’aho ari ryo rirangurirwamo ibicuruzwa byinshi bijya mu ntara, mu nkuru zimaze iminsi mu itangazamakuru harimo n’izavugaga ko bimwe mu bicuruzwa birangurirwa muri iri soko byatangiye kubura no guhenda mu bice bitandukanye byo mu ntara.
Indi mpamvu harimo n’uko kugenzura amabwiriza yo guhangana na Covid-19 mu bice byari byarimuriwemo bimwe mu bikorwa byakorerwaga muri Kigali City Market byagoranye, bityo bikaba byagaragaraga ko hashobora kuzamo ibyago byinshi byo kongera ubukana icyorezo cya Covid-19.
Ibikorwa byo kurisukura no kuritera umuti wica udukoko bigeze ku musozo. Mu itangazo rifunga isoko Kigali City Market n’isoko rya Nyabugogo (Kwa Mutangana) hatanzwe impamvu ko aya masoko agiye gukorwamo isuku no guterwamo imiti yica udukoko, mu isoko rya Nyarugenge imirimo yo gutera imiti yica udukoko igeze ku musozo.
Ku bijyanye n’isoko ry’ahazwi nko kwa Mutangana, itangazo ry’umujyi wa Kigali rikomeza risaba abakorera ahimuriwe isoko ryo kwa Mutangana (Munzove na Giticyinyoni) ko bakomeza kuba bahakorera mu gihe ubuyobozi bucyiga ku kibazo ry’iri soko naryo kuri ubu rigifunze.
Isoko ry Kigali City Market ryemerewe gufungura imiryango ariko hagakoreramo abantu bangana na 50% by’abari basanzwe bakoreramo, bivuze ko abacuruzi bazajya bahana ibihe byo gusimburana.
Isoko rya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe guhera tariki 17 Kanama 2020.
Ayo masoko yafunzwe nyuma y’uko byari byemejwe n’inzego z’ubuzima ko yagaragayemo umubare munini w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.

6 Responses
Zimwe mu mpamvu zatumye Isoko rya Kigali ryemerwa gufungura ku wa Kane
Umurenge sacco muhima na wo uzakomeza gufunga?