Amezi akabakaba kuri atanu yihiritse Abanyarwanda (n’Isi muri rusange) batangiye umwaka wa 2020, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bawutegereje.
Ni umwaka washyizweho muri 2000, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yihaga icyerekezo 2020, nk’ingamba y’igihe kirekire ku iterambere ry’u Rwanda, nyuma y’uruhererekane rw’ibiganiro ngishwanama byabereye muri “Village Urugwiro” hagati y’umwaka wa 1998 ‘uwa 1999. Uwavuga ko imyaka 19 yari ishize ibintu byose byagenze neza mu nkingi zose za Guverinoma ntiyaba abeshye, nuwamuhakanya yaba yigiza nkana mu gihe yaba azi neza aho igihugu cyavuye mu myaka 26 ishize. 2020 yabaye imbusane y’ibyiza byari byitezwe Gusa 2020 nk’umwaka Abanyarwanda bari bitezemo ibitangaza, ni umwaka usa n’uwibereye imbusane, ibyari kuba ibyishimo bihinduka amarira n’amaganya. 2020 nk’uko Abanyarwanda bakunze kumvikana bawita, ni umwaka igihugu cyakabaye kimeze nka Paradizo, mu mpande zacyo zose z’ubuzima. Uwavuga ko uyu mwaka wategerejwe nk’uko Abayisilaheli bategereje igihugu cy’isezerano ntiyaba aciye inka icebe. Uyu mwaka umuntu yawugereranya nk’umurizo w’inka Bene Kanyarwanda bananiwe kurya, nyamara barariye 19 ishize umuntu yagereranya n’ikimasa cy’umushishe. Umunyarwanda ni we wiyicariye ati” Ibya nyuma bica amazuru (n’ubwo ntashatse kuvuga ko uyu mwaka uzadusiga ducitse amazuru). Mu gihe 2020 isatira icya kabiri cyayo, birasa n’aho igice cya mbere cyayo cyabaye imfabusa. Uwabivuga yabishingira ku kuba Mutarama nk’ukwezi kwa mbere k’umwaka, abantu baba bagifite isindwe ry’iminsi mikuru, ku buryo igice kinini cy’uku kwezi rubanda bakimara bishimana n’imiryango yabo. Abifite basohokera za Gisenyi na Kibuye kujya kureba Ikivu, ab’ubushobozi buciriritse bakamarira utwo bafite, mu kwishakamo imbaraga zizatuma babona ingufu mu kwezi kugufi kurusha ayandi. Uwavuga ko Umunyarwanda yabonye umwanya wo gukora muri Gashyantare ntiyaba abeshye, kuko kuva muri Werurwe kugeza uyu munsi ho ibintu byabaye ibindi. Nawe se uburezi bwarahagaze, uwari witeguye kubona ka Dipolome asubira ku ivuko, nta n’icyizere cy’uko azongera gusubira ku ntebe y’ishuri vuba. Uwakoraga ubucuruzi na we arabara ibihombo, kubera ko kubona umukiriya ari ingue. Uwari utunzwe n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ni ibibazo mu bindi, na cyane ko abenshi amasezerano y’akazi yahagaritswe by’agateganyo, kuzayavugurura bikaba biri kure nk’ukwezi. Ubwo siniriwe mvuga ufite ihoteli cyangwa resitora, mwalimu, abategetsi basigaye barara badasinziriye, muganga, umuhinzi utazi niba ibijumba bye bizongera kubona umuguzi, uwari utunzwe no gutera ikiraka, ukina ruhago, ukora itangazamakuru n’abandi. Nta wutashiguka aramutse arose 2020 mu nzozi! Buri wese yakwibuka ingaruka icyorezo cya Virusi ya Corona cyamugizeho, n’ubwo nta wakwirengagiza ko hari n’abo ibiza byasize iheruheru. Hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo Ubwo yasuraga Task Force y’igihugu ishinzwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Virusi ya Corona, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko hari icyizere cy’uko ibintu bizasubira mu buryo, n’ubwo ubuzima mu gihugu bwabaye nk’ubuhagaze. Perezida Kagame yagize ati” Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.” Ubukungu buzashegeshwa na Covid19 Ababikurikiranira hafi basanga ingaruka zatewe na Coronavirus zizashegesha urwego rw’ubukungu bw’u Rwanda, ruri mu nkingi za mwamba zifashe ubuzima bw’igihugu. Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF na Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda, igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzamanukaho 4.3 ugereranyije n’uko bwari bwifashe mu mwaka ushize. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel aherutse gutangaza ko gusubiramo imibare yateganyijwe mbere y’icyorezo byari ngombwa kuko Koronavirusi ari ikiza kitigeze giteganywa mu byabonwaga nk’inzitizi ku izamuka ry’ubukungu. Mbere y’aho muri Gashyantare, Amb. John Rwangombwa uyobora Banki Nkuru y’igihugu, BNR, yari yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus giteye impungenge isi n’u Rwanda kitarusize, ku buryo gishobora kuba umwaka uba mubi mu gihe cyaba gikomeje. Urugero Hope Azeda washinze akanayobora itorero Mashirika, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio mu minsi ishize, yavuze ko umwaka wa 2020 uzaba nk’upfira ubusa abahanzi, kuko watangiye nabi ukaba ugiye kugera muri ½ we n’abahanzi bagenzi be bari mu gihombo gikomeye. Icyo gihe yongeyeho ko hari abahanzi barambiwe kuba mu rugo cyane ko benshi baba basanzwe bakora ingendo nyinshi zirimo n’ibitaramo byabatungaga, ku buryo aho bari mu rugo batangiye kugira ibibazo by’imitekerereze, agasanga igihombo bagize gishobora kubakururira ibibazo by’ihungabana. Audar ucururiza inkweto mu isoko rya Huye, we asanga 2020 yafataga nk’umwaka ubucuruzi bwe buzaguka yaramaze kumuteza igihombo, bijyanye n’uko abaturage basabwe kuba mu ngo zabo bigatuma isoko riba rifunzwe by’agateganyo. Amaso yose ahanzwe Leta Amezi arenga ane abantu bamaze badakora akazi kabo uko bikwiye ni menshi, kandi ashobora kwiyongera kugeza igihe Coronavirus izagenzereza amaguru make. Birasaba ko abantu bitegura gukoresha imbaraga z’inyongera, bagakora amanywa n’ijoro mu rwego rwo gukuramo icyuho icyorezo cyateje. Bizasaba imbaraga nyinshi ariko bikunde, kuko n’ibihugu by’i Burayi byongeye kwiyubaka nyuma y’umwaka wa 1945, nyuma y’imyaka itandatu byarashegeshwe n’Intambara ya kabiri y’Isi. Cyakora cyo birasaba ko Leta igoboka inzego zikomeje gushegeshwa no kuba ubuzima bwarahagaze, cyane nk’urwitangazamakuru rushobora gushegeshwa n’ubukene bigatuma bamwe babona urwitwazo rwo kunyuranya n’amahame agenga umwuga.

