Cardinal Ambongo uri i Kigali yahaye umukoro abategetsi b’u Rwanda, RDC n’u Burundi
Cardinal Flidorin Ambongo, umushumba wa Arikiyepiskopi ya Kinshasa uri i Kigali, yasabye abategetsi b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi guhagarika intambara ahubwo bakimakaza amahoro. Cardinal Ambongo ari i Kigali kuva ku wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo, aho yitabiriye inama w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM) asanzwe abereye umuyobozi. […]
Cardinal Ambongo ukunze kudacana uwaka na Tshisekedi ari i Kigali
Fridolin Ambongo, Cardinal wa Arkidiyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Kigali aho yitabiriye inama Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagascar (SECAM). Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ugushyingo ni bwo Cardinal Ambongo yageze i Kigali. Ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali […]
Kera kabaye hemejwe igihe Rayon Sports izesuranira na APR FC
Umukino w’ikirarane Rayon Sports igomba guhuriramo na mukeba wayo APR FC, byemejwe ko uzakinwa ku wa 7 Ukuboza 2024. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe bijyanye n’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu yari mu mikino ya CAF Champions league. Ku wa 19 Ukwakira Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC, gusa biba ngombwa ko […]
Museveni yahishuriwe uko Col Besigye yashakaga guhanura kajugujugu ye
Umunyapolitiki Col (Rtd) Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, byatahuwe ko mbere yo gutabwa muri yombi afatiwe muri Kenya yabanje kugambanirwa n’umuntu we wa hafi. Ku wa 16 Ugushyingo ni bwo uyu mugabo usanzwe adacana uwaka na Perezida Yoweri Museveni yafatiwe i Nairobi, mbere yo gufungwa n’igisirikare cya Uganda. ChimpReports yanditse ko gahunda […]
U Rwanda rwise ‘ubushotoranyi bukomeye’ amagambo ya Minisitiri wa RDC warahiriye kuzafunga P. Kagame
Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “ubushotoranyi bukomeye”, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Constant Mutamba yatangaje ayo magambo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga […]
Rulindo: Imodoka yari itwaye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi yakoze impanuka ikomeye
Imodoka yari itwaye abanyamuryango b’Umuryango RPF-Inkotanyi berekezaga mu karere ka Musanze, kuri iki Cyumweru yakoreye impanuka mu karere ka Rulindo, umuntu umwe ayitakarizamo ubuzima. Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye BWIZA ko imodoka yakoreze impanuka yari itwaye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bari bavuye i Gicumbi bajya mu nama y’uyu muryango yagombaga kubera mu karere ka […]
Umunyarwanda uba mu ngabo za USA zirwanira mu kirere yabaye Lieutenant
Umunyarwanda Jason Havuga Nshimye usanzwe ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu kirere, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant. Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo ni bwo Nshimye yahawe iri peti, nyuma yo gusoza amasomo muri Kaminuza y’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere yo muri Leta ya Alabama. […]
Gen Ruvusha na Admiral Mangrasse basuye Mucojo iheruka kwirukanwamo ibyihebe
Umuhuzabikorwa w’inzego z’Umutekano ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, basuye Umujyi wa Mucojo uherereye mu ntara ya Cabo Delgado. Uyu mujyi wahoze ari indiri y’ibyihebe byo Ansar Al-Sunna Wajamah kuva mu Kuboza 2023, ariko ukaba uherutse kubohorwa binyuze mu bikorwa […]
Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, yitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya Tito Rutaremara wujuje imyaka 80. Ni ibirori Umukuru w’Igihugu yitabiriye ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame. Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame na Rutaremara bahoberana cyane, ndetse banaciranye baganira bizihiwe. Tito Rutaremara waraye ukorewe […]
Sake: FARDC yaramutse isuka amabombe kuri M23
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu watangaje ko ingabo zawo zaramutse zisukwaho umuriro w’amabombe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko kuva mu gitondo ingabo za Leta ziri kurasa ku birindiro by’ingabo za M23 zikoresheje imbunda ziremereye, anashinja izi ngabo kurasa […]
Gen Valery Zaluzhny aremeza ko intambara ya 3 y’Isi yamaze gutangira
Gen Valery Zaluzhny wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, yatangaje ko intambara ya gatatu y’Isi yamaze gutangira nyuma y’uko ibihugu by’inshuti z’u Burusiya byinjiye mu ntambara burwanamo na Ukraine. Uyu musirikare kuri ubu usigaye ari Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza yabitangaje ku wa Kane, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka UP100 […]
Putin yaburiye Amerika n’u Bwongereza
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatanze umuburo w’uko na we ashobora kurasa ku bihugu biri guha Ukraine intwaro iri kwifashisha irasa ku gihugu cye. Ni umuburo Putin yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bihaye Ukraine uburenganzira bwo kurasa ku Burusiya ikoresheje missile zirasa kure byayihaye. Perezida w’u Burusiya mu ijambo […]
Abanya-Libya barashinja Nigeria gutandaraza imbere y’Amavubi
Abanya-Libya barashinja ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles kwitsindisha ubwo yakinaga n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’; bigatuma babura itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Mu Cyumweru gishize ni bwo Amavubi yatsinze Super Eagles ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Ni umukino wabaga mu […]
Nyagatare: RIB yafunze 6 barimo umwanditsi w’urukiko n’umuhesha w’inkiko
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rufunze abantu batandatu bo mu karere ka Nyagatare, rukaba rubakurikiranyeho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho. Abafunzwe nk’uko RIB yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X barimo Mwiseneza Jerome wari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo […]
Umuporofe yagiye gusura umuryango we i Musanze akihagera atabwa muri yombi
Twiringiyimana Emmanuel usanzwe ari umurezi mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane yagiye gusura umuryango we mu karere ka Musanze agezeyo ahita atabwa muri yombi. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko i Musanze ahafite umugore usanzwe ari umupolisikazi; ndetse aba bombi basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Muri Nzeri uyu mwaka ni bwo Twiringiyimana yoherejwe kwigisha […]
Imwe mu ndege RDC yaherukaga gutira mu Bufaransa yagonze
Indege nshya iri muri ebyiri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iheruka gutira mu rwego rwo kuzahura sosiyete yayo ya Congo Airways ikora ubwikorezi bwo mu kirere, yagonze. Ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo RDC yari yakiriye iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800; mbere y’indi nka yo yakiriye ku wa Mbere […]
SADC yamaganye FARDC na M23, yongera igihe ingabo zayo zizamara muri RDC
Umuryango wa SADC ku wa Kane wafashe icyemezo cyo kongera mu gihe cy’umwaka ubutumwa bwa gisirikare ingabo zawo zirimo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize uyu muryango yabereye i Harare muri Zimbabwe. SADC ifite ingabo muri Congo kuva mu Ukuboza 2023, ikaba […]
Diviziyo ya 5 ya RDF yatsinze Brigade ya 202 TPDF mu mukino wo kwipima
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Divisiyo ya gatanu mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) yatsinze Brigade ya 202 yo mu ngabo za Tanzania (TPDF) ibitego 2-0, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Ni umukino wabereye kuri Stade y’akarere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo. Ni ku nshuro ya gatatu amakipe yombi […]
Col. Dr Besigye wari waraburiye muri Kenya afunzwe na UPDF akurikiranweho ibyaha biremereye
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col. Dr Kizza Besigye na mugenzi we witwa Hajj Obed Lutale, bafunzwe bakurikiranweho gutunga imbunda ndetse n’amasasu yazo. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bariya bombi bagejejwe imbere y’Urukiko rwa gisirikare rw’i Makindye rwategetse ko bafungwa kugeza ku itariki ya 2 Ukuboza 2024. Ni nyuma y’intabaza abo mu muryango […]
Igisubizo ku kibazo cya M23 gifitwe na EAC aho kuba Angola: Museveni abwira RDC
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye kumvisha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, mu rwego rwo guhosha amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi. Museveni yabibwiye abadepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda. Ni uruzinduko bagomba kumaramo iminsi umunani. Ku wa […]
Imyaka 12 iruzuye M23 ifashe Goma
Ku itariki nk’iyi ya 20 Ugushyingo 2012, inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma nyuma yo kuwirukanamo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye. M23 yigaruriye uyu mujyi nyuma y’amezi atandatu itangiye imirwano yayihanganishaga n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa icyo gihe yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange. Ikinyamakuru […]
Colonel Kizza Besigye yaburiwe irengero
Col. Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, amaze iminsi yaraburiwe irengero. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaburiye i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo. Hagati aho umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite wa […]
Abasore 2 bakekwagaho kwica umukobwa wa Major (Rtd) Gasagure barekuwe
Abasore babiri bari bamaze igihe bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa, ku wa Kabiri tariki ya 19 bararekuwe. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika, Harrison Mutabazi, yatangaje ko Nasagambe Fred na Gatare Gedeon barekuwe ku busabe bw’ubushinjacyaha nyuma yo kubura ibimenyetso bihagije byerekana koko ari bo bishe uriya mukobwa amakuru avuga ko yaguye […]
Ukraine yatangiye kurasa ku Burusiya ikoresheje missile yahawe na Amerika
U Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo bwatangaje ko Ukraine yatangiye kuburasaho ikoresheje missile zirasa kure yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ukraine yatangiye kurasa ku Burusiya nyuma y’umunsi umwe Amerika iyemereye gukoresha ziriya missiles. Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko missile zo mu bwoko bwa Army Tactical Missile System (ATACMS) […]
RDC: Iryinyo rya Lumumba ryibwe
Iryinyo rya Patrice Lumumba wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba intwari y’iki gihugu ryibwe, biteza impagarara. Mu ijoro ryacyeye ni bwo iryo ryinyo rwibwe mu nzu ndangamurage y’i Kinshasa aho ryari ribitse. Iryo ryinyo ryibwe nyuma y’uko abantu bataramenyekana bagabye igitero ku nzu ndangamurage ryari ribitsemo bakabanza kuyangiza mbere yo […]
Gasopo y’u Burusiya mu gihe bwaba burashweho na missile USA yahaye Ukraine
U Burusiya bwatanze umuburo w’uko Ukraine niyibeshya ikaburasaho ikoresheje missile yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika busasubiza mu buryo bukwiye. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu itangazo yasohoye yavuze ko mu gihe Ukraine yaba irashe ku butaka bwa kiriya gihugu byahita byerekana “uruhare rutaziguye rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’incuti zayo mu ntambara […]
Sake: Umuriro ushobora kwaka hagati ya M23 na FARDC
Amakuru aturuka i Sake muri Teritwari ya Masisi aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziryamiye amajanja, mu kwitegura imirwano karahabutaka ikomeje kuzisakiranya n’Ingabo zo mu mutwe wa M23. Ku wa Mbere tariki ya 18 Ugushyingo muri uriya mujyi hiriwe agahenge, nyuma y’ibisasu impande zombi zari zagiye zihererekana ku Cyumweru gishize. Kuri ubu […]
Abakinnyi ba Bénin bahondaguriwe muri Libya nyuma yo kubona itike ya CAN
Amakuru aturuka i Tripoli aravuga ko abagize ikipe y’Igihugu ya Bénin bakubitiwe i Tripoli, nyuma y’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika baguyemo miswi na Libya 0-0. Ni umukino wasize Les Guépards ikatishije itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri mu tsinda n’amanota umunani. Amakuru avuga ko nyuma y’uyu […]
Amavubi yandikiye amateka kuri Nigeria, abura itike y’Igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinze Super Eagles ya Nigeria ibitego 2-1, gusa ibura itike yo kuzakina imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 ku munota wa nyuma. Nigeria yari yakiriye u Rwanda mu mukino wa nyuma wo mu tsinda D wabaye kuri uyu wa Mbere. Ni umukino umutoza Torsten Frank Spittler n’abasore be basabwaga gutsinda, gusa ariko […]
Bidasubirwaho EU yemeye guha RDF inkunga ya $20
Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kuri uyu wa Mbere kashyigikiye burundu inkunga ya miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. EU yemeje burundu iyi nkunga nyuma y’inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu biyigize yabereye i Bruxelles mu Bubiligi. […]
RDC: Tshisekedi na Opozisiyo bakomeje kumvana imitsi kubera itegeko nshinga
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kutajya imbizi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe batemeranywa na we ku byo kuba ashaka guhindura itegeko nshinga. Mu mezi make ashize ni bwo Tshisekedi yeruye ko ashaga guhindura zimwe mu ngingo ziri mu tegeko nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anenga kuba zidashyira imbere […]
Impamvu Rayon Sports U-17 yanyagiwe na APR FC U-17 ibitego 9-1 mu mboni za Ngabo Roben
Ikipe ya APR FC yanyagiye Rayon Sports ibitego 9-1, mu mukino wa shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 yatangijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo. Igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium cyarangiye ingimbi za APR FC zisanzwe zitozwa na Ngabo Albert ziri imbere n’ibitego 7-1, mbere yo kongeramo ibindi bibiri mu gice cya […]
Amerika yemereye Ukraine kurasa ku Burusiya ikoresheje missile sirasa kure yayihaye
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo zemereye Ukraine kurasa mu Burusiya ikoresheje za missile zirasa kure zayihaye. Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe Ukraine izatangira kurasira ku Burusiya ikoresheje ziriya missile. Ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwemereye Ukraine gukoresha ziriya ntwaro, mu gihe habura amezi abiri ngo Donald Trump watorewe kuyobora Leta […]
Muvunyi Paul yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rwa Rayon Sports
Umunyemari Muvunyi Paul wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports, kuri uyu wa Gatandatu yatorewe kuba Perezida w’urwego rw’ikirenga rw’umuryango wa Rayon Sports. Muvunyi yatorewe mu Nteko Rusange yabereye mu Nzove ho mu karere ka Nyarugenge, akaba agomba kuyobora ruriya rwego mu myaka ine iri imbere. Uyu mugabo usanzwe ari umunyemari yatowe ku majwi 100%. Muvunyi […]
Rwamagana: Abagororwa baba bakubise abasirikare n’abapolisi umwe bamukura amenyo
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Rwamagana biravugwa ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo bahanganye n’abasirikare ndetse n’abapolisi bari bagiye kubasaka, umwe muri bo bamukura amenyo. Ni amakuru kugeza ubu Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS) rutaremeza, gusa rwemera ko isaka ryabayeho muri gereza zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu. RCS ibinyujije […]
Uwigeze kuyobora Kirehe ni we ugiye kuba Meya wa Karongi by’agateganyo
Muzungu Gerard wigeze kuyobora Akarere ka Kirehe, byitezwe ko ari we ugomba kugirwa by’agateganyo Meya w’akarere ka Karongi. Ni nyuma y’uko Mukase Valentine wari Umuyobozi w’aka karere yeguye, akajyana n’abarimo uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile na Dusingize Donatha wari Perezidante w’inama njyanama. Uretse aba bayobozi, hari abakozi 12 biganjemo abo mu […]
Icyo M23 ivuga ku barimo umuyobozi wa Polisi i Goma FARDC yerekanye ivuga ko bakorana na yo
Umutwe wa M23 wise inzirakarengane abantu batatu Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku wa Gatanu cyerekanye kivuga ko bakorana na wo. Aberekanwe barimo Munyarugerero Françoise usanzwe ari Umupolisi Mukuru wakoreraga i Goma. Barimo kandi Rwakagara Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi Mukuru akanaba nyiri imwe mu ma sosiyete akorera i Goma na Gisenyi cyo […]
Ndayishimiye yababariye 41% by’abagororwa bose bo mu Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yategetse ko abagororwa barenga 5,400 bari bafungiwe muri gereza zitandukanye barekurwa. Abagororwa 5,442 batangiye kurekurwa barangana na 41% by’abagera kuri 13,211 basanzwe bafunzwe. Ndayishimiye ku wa Kane yahaye abashinzwe gushyira mu bikorwa uriya mwanzuro ibyumweru bibiri byo kuba bamaze kurekura abafunzwe bose. Abagororwa bahawe imbabazi ni abari barahamijwe ibyaha byoroheje, […]
Kuki abadipolomate ba Israel muri Afurika bateraniye i Kigali?
Ba Ambasaderi bungirije bahagarariye Israel mu bihugu bitandukanye bya Kigali, bateraniye i Kigali mu mwiherero wo “gusuzuma ibibazo bitandukanye ndetse n’amahirwe y’imikoranire” hagati y’Igihugu cyabo na Afurika. Ambasade ya Israel mu Rwanda mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo, yunzemo ko iyi nama ari “intambwe ikomeye mu gushimangira umubano ushingiye kuri dipolomasi […]
APR FC yanyagiye Gasogi United mu bitabara
Ikipe ya APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino amakipe yombi yahuriyemo mu gihe icyizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona gikomeje kuba gike ku ruhande rw’abakunzi b’ikipe y’Ingabo z’Igihugu, nyuma yo gutangira shampiyona nabi. Ishyano ryacitse umurizo ubwo APR FC yaterwaga mpaga […]
Minisitiri w’Intebe Ngirente yirukanye abayobozi 4
Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente, yategetse ko abayobozi bane bakoraga mu nzego zitandukanye za Leta birukanwa nk’uko bigaragara mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024. Icyemezo cyo kwirukana aba bayobozi cyaje gikurikira ubusabe bwo kubirukana bwatanzwe na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo; mbere yo guhabwa umugisha n’Inama y’Abaminisitiri yateranye […]
Cabo Delgado: Inzara yatumye abasirikare bari baroherejwe guhashya ibyihebe batoroka
Amakuru aturuka mu gihugu cya Mozambique aravuga ko abasirikare b’iki gihugu bari baroherejwe guhashya ibyihebe mu turere tw’Intara ya Cabo Delgado bataye ibirindiro byabo barahunga, kubera inzara. Abataye ibirindiro byabo nk’uko ikinyamakuru Carta kibivuga ni abari baroherejwe mu turere twa Mucojo na Macomia. Abaturage bo muri turiya turere babwiye ikinyamakuru Carta ko abasirikare bavuganye na […]
Muzabona umutoza mwiza uzigisha abakinnyi banyu gutsinda ibitego: Spittler w’Amavubi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, yanenze abakinnyi be bagiye batera inyoni amahirwe y’ibitego bagiye babona imbere y’izamu rya Libya mbere yo gutsindwa igitego. Igitego cyo ku munota wa 84 w’umukino cya Faid Mohamed ni cyo cyafashije abanya-Libya gutsinda Amavubi, binatuma icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc gisa […]
M23 yashyizeho abayobozi b’imijyi igenzura
Umutwe wa M23 washyizeho abayobozi b’imijyi yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Uyu mutwe umaze imyaka ikabakaba itatu ugenzura ibice bitandukanye, kuva muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi, Nyiragongo, Lubero na Walikale. Abayobozi b’imijyi bashyizweho barimo uwitwa Busimba Rodrigue wagizwe Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Bunagana; mu […]
Libya itumye Abanyarwanda barara bigunze
Ikipe y’Igihugu ya Libya yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0, bituma icyizere cyayo cyo kujya mu gikombe cya Afurika gisigarira mu mibare. Amavubi yari yakiriye Libya kuri Stade Amahoro, mu mukino wa gatanu wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Ni umukino umutoza Torsten Fran Spittler […]
Ambasaderi wa Amerika i Nairobi wari utishimiwe n’abanya-Kenya yeguye
Meg Whitman wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kenya ku wa Gatatu yeguye kuri izo nshingano, nyuma y’igihe yotswa igitutu n’abanya-Kenya bamusabaga kubavira mu gihugu. Uyu mudipolomate kandi yeguye nyuma y’icyumweru kimwe Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika. Uyu mugore usanzwe ari n’umuherwe yari amaze imyaka ibiri n’igice ari Ambasaderi wa Amerika […]
Kigali: Howo yishe umumotari n’umugenzi
Abantu babiri barimo umumotari n’umugenzi yari ahetse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo baguye mu mpanuka, nyuma yo kugongana n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo. Ni impanuka yabereye ku Gisozi ho mu karere ka Gasabo, hafi n’urwibutso. Ishami rya Polisi y’igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda ryemeje ko abaguye muri iriya mpanuka ari […]
Kagame yashimiye Perezida Ilham Aliye ku bwo kwakira neza COP29
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yabonanye na mugenzi Ilham Aliye wa Azerbaijan, amushimira uko igihugu cye cyakiriye neza Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29). Perezida Paul Kagame ari mu bitabiriye iyi nama yahuje abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X byatangaje ko […]
RDF yataye muri yombi Sergeant wayo wiciye abantu 5 i Nyamasheke
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare wo mu ngabo zacyo warasiye mu cyico abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke. RDF yemeje ko yataye muri yombi Sergeant Minani Gervais, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo 2024. Yagize ati: “Ingabo z’u Rwanda (RDF) zibabajwe n’ibyago byabereye mu […]
Nyamasheke: Umusirikare yarashe abaturage 5 mu cyico
Uwo abaturage bavuga ko ari umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryacyeye yarasiye mu kabari abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke, arabica. Byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi, mu ma saa saba z’ijoro. Umuturage witwa Mandela yabwiye BWIZA […]
Umunyarwanda n’Umurundi batawe muri yombi bazira gutunga intwaro
Polisi ya Malawi yataye muri yombi impunzi ebyiri zirimo iy’Umunyarwanda ndetse n’Umurundi ikurikiranyeho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Izi mpunzi zombi zafashwe nyuma y’isaka ritunguranye ryabaye mu nkambi ya Dzaleka zabagamo ku Cyumweru gishize. Amakuru avuga ko nyuma y’iri saka abatawe muri yombi bafatanwe imbunda ebyiri. Kuri ubu uwo Munyarwanda n’Umurundi bafungiye muri kasho […]
Trump yahisemo umunyamakuru nka Minisitiri mushya w’Ingabo, anaha Elon Musk imirimo
Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko umunyamakuru Pete Hegseth ari we agomba kugira Minisitiri mushya w’ingabo za kiriya gihugu. Hegseth usanzwe akorera Televiziyo ya Fox News, usibye kuba ari umunyamakuru yanahoze mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi. Mbere yo kwemererwa gutangira ziriya nshingano ishyirwaho rigomba kubanza kwemezwa na Sena […]
Perezida Kagame yategetse ko ba Ofisiye 35 birukanwa muri Polisi

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego zishinjwe umutekano z’u Rwanda, ku wa Mbere yategetse ko ba Ofisiye 35 birukanwa muri Polisi y’igihugu. Iteka rya Perezida N° 079/01 ryo ku wa 11 Ugushyingo 2024 ni ryo ryirukana aba ba Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda. Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Superintendent (SP), batanu bafite ipeti […]
Perezida Kagame yirukanye burundu Abaminisitiri 2
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yirukanye burundu muri Guverinoma y’u Rwanda Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc na Jeannine Munyeshuli bahoze ari bamwe mu bayigize. Ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka ni bwo Dr Mujawamariya wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yirukanwe n’Umukuru w’Igihugu. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu itangazo rimwirukana yasohoye mu izina rya Perezida […]
Ishyaka rya Tshisekedi rirashinja u Rwanda kuritezamo akajagari kariyogoje
Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’akajagari kamaze igihe karivugwamo. Iri shyaka hashize iminsi risa n’iryacitsemo ibice bitewe n’umugambi utavugwaho rumwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze iminsi afite wo guhindura Itegekonshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umunyamabanga Mukuru w’Iri shyaka, Augustin […]
RED-Tabara yongeye kwigamba gukubita ahababaza Igisirikare cy’u Burundi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko wongeye kwicira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo z’iki gihugu, nyuma y’imirwano iheruka gusakiranya impande zombi. Muri iyo mirwano yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, uyu mutwe uravuga ko wayiciyemo abasirikare 20 b’Abarundi ndetse n’abambari babo barimo Mai Mai Yakutumba. Ni imirwano yabereye […]
Polisi ya Canada yarashe mu cyico Umunyarwanda
Umunyarwanda witwa Kabera Erickson ku Cyumweru yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu ntara ya Ontario muri Canada, nyuma yo kuraswa na Polisi yo muri iki guhugu. Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo Kabera wari ufite imyaka 43 y’amavuko yarasiwe mu nyubako yitwa Hamilton Apartment. Polisi ya Canada icyo gihe yatangaje ko […]
RDC yanyomoje iby’uko indege ya RwandAir yafatiwe i Cairo itwaye amabuye y’agaciro yayibwemo
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Ambasade yayo mu Misiri, yahakanye inkuru ziri gucicikana zivuga ko hari indege itwara imizigo ya RwandAir yafatiwe i Cairo itwaye amabuye y’agaciro “yibwe” mu burasirazuba bwa RDC. Ni inkuru kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize zikomeje gukwirakwizwa n’abiganjemo abanye-Congo ndetse n’abandi badacira akari urutega ubutegetsi bw’u Rwanda. Congo […]
Ukraine yagabye ibitero karahabutaka bya drones ku Burusiya
Ukraine mu mpera z’icyumweru gishize yagabye ibitero bya za drone ku Burusiya, biba ibitero binini kurusha ibindi bibayeho kuva intambara y’ibihugu byombi itangiye. Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yavuze ko yaturikije ‘drones’ 84 za Ukraine mu turere dutandukanye tw’iki gihugu, zirimo izari zisatiriye Moscow. Ibi byatumye u Burusiya buhindurira icyerekezo indege zari kugwa ku bibuga by’indege […]
Umwe mu bagore barenga 400 bagaragaye biha akabyizi na Baltasar yamureze
Cristel Nchama uri mu bagore babarirwa muri 400 bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga biha akabyizi na Baltasar Engonga wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza ku mikoreshereze y’imari muri Guinée-Équatoriale, yamureze muri Gendarmerie ya kiriya gihugu. Baltasar yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho ye yagiye hanze yiha akabyizi n’abarimo umugore w’umuvandimwe we, uwa mubyara we, […]