Pastor yasabye abayoboke be, kugurisha imitungo yabo akajya kubagurira ibibanza mu ijuru
Pastor wo mu rusengero rwitwa Universal Apostle Fellowship Church yatangiye kugurisha abayoboke be ibibanza bye biri mu ijuru.Ibi byakozwe na Pasiteri wo muri Uganda ariko uba muri Afurika y’Epfo. Amakuru atandukanye, avuga ko abayoboke benshi batangiye gutanga amafaranga ngo babagurire ibyo bibanza, abatabishoboye bagirwa inama yo kugurisha imitungo yabo bakamuha amafaranga akabagurisha ibyo bibanza. Uyu […]
Ururenda rwo mu gitsina cy’umugore, isoko y’umunezero ku bagabo mu gihe cy’imibonano
Ubu bubobere buratandukana ku bantu, hari abagira bwinshi n’abagira bucye, gusa hari n’abatagira na bucye ibi bikaba ari uburwayi buvurwa.Ububobere ubusanzwe buba ari ururenda rw’umweru, gusa mu gihe cy’uburumbuke birahinduka bikaba nk’umweru w’igi ribisi kandi rukarenduka. Iyo umugabo rero yinjije igitsina cye mu cy’umugore agasanga afite urwo rurenda araryoherwa ku buryo yumva atarangiza agakomeza kwiyumvira […]
Rurageretse hagati y’umunyamakuru DC Clement na Dj Brianne mu byo bapfa harimo n’ubutinganyi

Muri iyi minsi nta kindi kirimo kuvugwa mu myidagaduro, by’umwihariko mu itangazamakuru, usibye umwuka utari mwiza hagati y’umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement na Gateka Esther uzwi nka Dj Brianne. Bijya gutangira, byabanje umunyamakuru Clement ashyira hanze ifoto ari kumwe n’umushoramari Coach Gael amushima ko ari indashyikirwa mu muziki kandi ko ari ingirakamaro. “Ayo […]
Al Shabaab irigamba kuba yishe abasirikare 137 ba Uganda
Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab urigamba kwica abasirikare 137 ba Uganda no gushimuta abandi benshi, nyuma yo kugaba igitero ku birindiro byabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu. Abasirikare uyu mutwe wigambye kwica ni abari baroherejwe mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS). Al Shabaab mu itangazo yasohoye […]
Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Zelensky wa Ukraine
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine wamushyikirije ubutumwa yagenewe na mugenzi we Volodymyr Zelensky. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko uretse ubu butumwa yashyikirijwe, we na Minisitiri Dmytro Kuleba “banaganiriye ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’uburyo bwo gushyigikira gahunda z’amahoro zigamije kurangiza aya makimbirane.” Kuri […]
Tshisekedi yaregeye ‘Kagame n’u Rwanda’ abanye-Congo baba mu Bushinwa
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwitwaza u Rwanda arugaragaza nka nyirabayazana y’ibibazo bimaze igihe byarayogoje igihugu cye. Tshisekedi yitwaje u Rwanda na Perezida Paul Kagame, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi yaganiraga n’abanye-Congo baba mu Bushinwa. Tshisekedi ari i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa, […]
Kenya:Umubare w’abishwe n’inzara bategetswe kwiyiriza ubusa ugeze kuri 241
Inzego z’ubuzima muri Kenya, zikomeje gutangaza ko umunsi ku munsi zikomeje gutahura imirambo y’abashwe n’inzara nyuma yo gutegekwa na Pasiteri kwiyiriza ubusa aho kuri ubu umubare umaze kugera kuri 241. Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Cabinet muri Kenya, CS Kithure Kindiki, atangaza ko kugeza ubu imibare ikomeje kwiyongera , aho ku munsi w’ejo kuwa 3 , […]
FERWAFA yandikiye Federasiyo y’u Burundi iyisaba rutahizamu wahamagawe n’Amavubi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye iry’Umupira w’amaguru mu Burundi, ririsaba kwemerera Ndikumana Danny ukinayo kuza gukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Ndikumana ukina asatira izamu asanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC; ndetse aheruka mu Rwanda ubwo yari kumwe n’iyi kipe mu mikino yahuzaga amakipe ya Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Amakuru avuga ko uyu […]
Kinshasa: Polisi na Opozisiyo bongeye kumvana imitsi
Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, yongeye gukozanyaho n’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Kuri uyu wa Kane byari byitezwe ko abanyapolitiki Moà¯se Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo na Delly Sesanga n’ababashyigikiye bajya kwigaragambiriza imbere y’icyiciro cya Komisiyo y’amatora (CENI). Ni nyuma y’imyigaragambyo yagombaga kuba ku wa Mbere […]
Ese imibonano ikozwe neza igomba kumara igihe kingana gute?
Ni kenshi, usanga abantu batandukanye by’umwihariko abashakanye bibaza igihe runaka imibonano mpuzabitsina igomba kumara.Abanga bagaragaza ko nta gihe cy’ibarwa yakagombye kumara, ahubwo icyingenzi n’uko bose bagera ku ndunduro y’ibyishimo byabo. Ubushakashatsi bwakozwe kuri couples 500 mu gihe cy’ibyumweru 4 bwagaragaje ko abagabo barangije mu gihe gito bamaze amasegonda 33 mu gihe abamaze igihe kinini bamaze […]
Perezida Zelensky wa Ukraine yageneye ubutumwa Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, byitezwe ko yakira ubutumwa bwa mugenzi we Volodymir Oleksandrovych Zelensky wa Ukraine. Ni ubutumwa Umukuru w’Igihugu ashyikirizwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba utegerejwe i Kigali. Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BWIZA ko Minisitiri Kuleba “araza uyu munsi […]
Bobi Wine yatangiye guhangana na Eddy Kenzo bapfa ihuriro ry’abahanzi ayoboye

Umuwanzi w’umunyapolitiki, akaba n’umunyamuziki, yatangiye guhangana n’abahanzi barimo Eddy Kenzo nyuma yo kuyobora ihuriro ry’abanzi rizwi nka Uganda National Musician Federation( UNMF). Bobi Wine avuga ko Eddy Kenzo na Sheebah Karungi,ko gushinga iryo huriro bifitanye isano no kuba ari abahanzi b’inzara.Yabigarutseho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ukorere kimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda. Eddy Kenzo uyoboye iri […]
Gen Kazura yaganiriye na Lt Gen Osama Askar
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo za Misiri Lt Gen Osama Askar. Gen Kazura n’itsinda ayoboye bari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi bari kugirira muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Aha mu Misiri bahitabiriye inama ya kabiri ya Komisiyo ishinzwe ubufatanye hagati y’Igisirikare cya […]
Musanze:Umugabo yafatanywe ingurube yishwe abwira irondo ko avuye kuyiba

Mu karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo wafatanywe ingurube yishwe, abajijwe asobanura ko yayibye ahita ajyanwa ku murenge ahajyanwa abakoze ibyaha nk’ibyo mu gihe baba bategereje urwego rwa Polisi ngo rukore akazi karwo. Uyu mugabo bicyekwa ko yari yayibye mu kagali ka Nyarutembe Umurenge wa Rugera akarere ka Nyabihu, gahana imbibe n’akarere ka Musanze, mu […]
Bwa mbere Juvenal yagize icyo avuga nyuma y’uko Kiyovu Sports isize agatwe i Nyagatare
Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yageneye ubutumwa abafana b’ikipe ayoboye, nyuma y’uko itsinzwe na Sunrise FC igatakaza amahirwe y’igikombe cya shampiyona yari ifite mu biganza byayo. Ku Cyumweru gishize ni bwo Kiyovu Sports yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0; mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Nyagatare. Ni umukino wababaje […]
U Rwanda na Uganda bigiye gusubukura umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi ubihuza
U Rwanda na Uganda byiyemeje gukorana bya hafi, mu rwego rwo kurangiza umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uhuza Kigali na Kampala umaze igihe utegerejwe cyane. Byatangarijwe mu nama yahurije i Kampala abayobozi bo mu bihugu bya Uganda, u Rwanda, Kenya na Sudani y’Epfo. Yigaga kuri gahunda yo kuzahura umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibi bihugu. Uyu […]
Ese wari uziko umuravumba udakoreshwa mu kuvura inkorora gusa? Dore izindi ndwara 7 uvura
Umuravumba benshi bawukoresha batawuzi neza ariko nyamara iyo ugiye mu bushakashatsi ku ndwara uvura usanga zirenga 10 nyamara abenshi bakunze kuwukoresha bivura ibicurane n’inkorora gusa. Iki kimera gikunze kuboneka ku mugabane w’afurika, usanga bawukoresha cyane mu buvuzi gakondo ariko kandi ibinyabutabire biwuvamo bishobora no gukoreshwa mu buvuzi bwa kizungu. Abavuzi gakondo batandukanye bemeza ko mu […]
Nyaruguru: Umufatanyabikorwa arashimirwa uruhare mu iterambere ry’umugore

Abagore basaga 900 bibumbiye mu matsinda 33 yo mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko kumara imyaka isaga 7 bakorana umunsi ku wundi n’umufatanyabikorwa ActionAid Rwanda, byabazamuriye imyumvire bizana ubwimvikane mu ngo zabo, bakorera hamwe bongera umusaruro w’ubuhinzi, barizigama bashora imari mu mishinga yinjiza amafaranga. Aba bagore babitangarije Bwiza ubwo bamurikaga umusaruro […]
Yiyahuye nyuma yo kubura ubwishyu bw’amezi 3 y’ubukode bw’inzu
Umugabo witwa Yafesi Kalibala yiyahuye nyuma y’uko ngo abuze ubwishyu bw’amezi 3 yagombaga kwishyura nyiri nzu yari acumbitsemo.Polisi yo mu gace ka Kitovu muri Mafubila muri Uganda yatangaje ko igikora iperereza. Amakuru, avuga ko uyu Kalibala, yasanzwe yimanitse akoresheje umukandara, gusa ngo intandaro yabyo ni amashilingi ibihumbi 75 by’amezi atatu yari yananawe kwishyura.Urupfu rwe rujya […]
Umunsi wa 30 wa shampiona y’u Rwanda wateje impinduka
Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ishyirweho akadomo muri uyu mwaka w’imikino, FERWAFA yakoze impinduka mu mikino iteganyijwe kugirango hatagira impungenge cyangwa inzitwazo zitangwa n’amakipe amwe n’amwe. Iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,ryatangaje ko ku mikino y’umunsi wa 30 wa shampiyona,mu cyiciro cya mbere cy’abagabo aho kuri uyu wa Gatandatu […]
Gukura igitsina mu cy’umugore by’akanya gato, kimwe mu bituma umugabo adasohora vuba
Kimwe mu bintu bitandukanye abahanga bagaragaza gifasha abashakanye, kuryoherwa no kugeza ibyishimo ku ndunduro,harimo kuba umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mu gihe umwe agiye kurangiza. N’ubwo hari ibindi byinshi abakora imibonano, bashobora gukora ngo ntibarangize vuba, iki cyo cyo gukura igitsina mu cy’umugore mu gihe igikorwa kigezemo hagati, ni ngenzi cyane. Iyo umugabo cyangwa […]
Lupita Nyong’o yigaramye umugore w’ikizungerezi bivugwa ko batingana

Lupita Amondi Nyong’o yigaramye umuririmbyi akaba n’umukinnyikazi wa Filme Janelle Monà¡e, nyuma y’uko bivuzwe ko bari mu rukundo ibi bizwi nk’abaryamana bahuje ibitsina. Bigarutsweho ariko mu gihe Nyong’o kandi byari bizwi ko ari mu rukundo n’umunyamakuru Selema Masekela usanzwe ukora kuri televiziyo.Ibyay’aya makuru y’urukundo hagati y’abo bagore bombi yatangiye kuvugwa nyuma y’uko bakunda kugaragara bari […]
RDC yareze u Rwanda muri ICC
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ishinja Ingabo zarwo guhohotera abaturage bayo ndetse no gusahura amabuye y’agaciro ya RDC. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Congo Kinshasa yatanze icyo kirego biciye mu munyamabanga wa Leta ya Congo muri Minisiteri y’Ubutabera, Rose Mutombo. Ikirego yashyikirije ubushinjacyaha bwa […]
Mu bakomerekejwe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda , 13 baracyari kwa muganga
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, itangaza ko ibikorwa by’ubutabazi ku bakomerekejwe n’ibiza,ugeze kure kuri ubu hakaba hagaragara abantu 13 bakiri kwitabwaho n’abaganga. Iyi Minisiteri igaragaza ko mu bantu 110 bari barakomeretse abageze kuri 97 bakize, naho 13 baracyari kwa muganga, gusa ngo hari n’abari kuvurwa ibindi bibazo bari basanganywe mbere y’ibiza. Uretse kwita ku bakomerekejwe n’ibiza, […]
“Natangiye gutekereza byinshi bipfuye”Kecapu akimara kumenya ko atwite abana 3

Mukayizere Jalia Nelly, uzwi nka Kecapu, yavuze urugendo rwe mu nzira yo gutwita impanga z’abana batatu, aho yagarutse ku bwoba yagize akimara kumenya kubimenya. Kecapu yavuze ko mugaganga akimara kubimubwira yagize ubwoba yibaza uko azashobora kubitaho ariko ngo nyuma y’amasengesho yakoze ubwoba bwahise bushira. Aganira n’umunyamakuru , yavuze ko yagize ubwoba kwiyumvisha ukuntu umuntu atwita […]
Rutayisire Jackson wari Team Manager w’Amavubi muri FERWAFA yasimbuwe
Nyuma y’uko hashize iminsi micye Ferwafa idafite umuyobozi w’ikipe (Team Manager),w’amavubi, kuri ubu yamaze kumubona aho byatangiye kuvugwa ko uwitwa Kamanzi Emery yaba yasimbuye Rutayisire Jackson waherukaga kwegura. N’ubwo Emery yasimbuye Jackson kuri uyu mwanya wa Team Manager w’Amavubi, amakuru ahari ni uko ari bube kuri uyu mwanya by’agateganye mu gihe hagitegerejwe undi musimbura. Ni […]
Eugène Gasana n’abarwanya Leta y’u Rwanda yihuje na bo mu nama i Washington
Eugène Gasana wahoze ahagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, yinjiye byeruye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Gasana yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni hagati ya 2012 na 2016, mbere yo guhamagazwa; gusa bikarangira atagarutse mu Rwanda. Kuva icyo gihe yahise yaka ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho kugeza […]
Gicumbi:Umusore akurikiranyweho gukubita nyina umuhini akamwica
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, mu kagari ka Gihembe, mu mudugudu wa Munini. haravugwa urupfu rw’umukecuru wakubiswe umuhini n’umuhungu we agahita apfa. Ni amakuru yamenyekanye ku cyumweru taliki ya 21, Gicurasi 2023, aho umusore witwa Ndikubwimana,wari utuye muri aka karere yakubise nyina umuhini ahita agwaho. Gusa uyu musore wishe nyina avuga bicyekwako […]
RIB yagize icyo ivuga ku makuru avuga ko yaba yafunze Minisitiri Munyangaju Mimosa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwanyomoje amakuru yavugaga ko rwaba rwataye muri yombi Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa. Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga harimo hakwirakwizwa amakuru avuga ko uyu Muminisitiri yaba yafunzwe nyuma yo gufatirwa muri Hilltop Hotel yakira ruswa. Ni amakuru ari kugarukwaho cyane ku […]
Tshisekedi yasuye mu bitaro abigaragambyaga bagahondagurwa na Polisi ikabagira intere
Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasuye mu bitaro abaturage b’igihugu cye baheruka guhondagurwa n’abashinzwe umutekano bakabagira intere, babahora kwigaragambya. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize i Kinshasa mu murwa mukuru wa Congo hari hateganyijwe imyigaragambyo yagombaga gguhuriramo abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC ndetse n’ababashyigikiye. Ni imyigaragambyo yari yitabiriwe n’abanyapolitiki […]
Ndi umutinganyi kandi natinye kubibwira umugore wanjye -Nkore iki?
Umukunzi wacu aragisha inama nyuma y’uko yisanze aryamana n’abo bahuje igitsina ariko nanone ntibimubuze kuryamana n’abo batagihuje, aho kuri ubu yatinye kubibwira umugore we kugirango bitamuviramo gusenya. Yagize ati”Amazina yanjye ntabwo ndibuyavuge ku bw’umutekano wanjye! njya nkurikirana itangazamakuru kandi ndanarikunda kuko ririgisha ari nayo mpamvu mba naryizeye nkagisha inama binyuze muri ryo bityo kugirango mve […]
Tanasha yavuguruje abarimo kumushyingira umugabo bivugwa ko yasimbuje Diamond

Umuhanzikazi akaba na rwiyemezamirimo, Tanasha Donna , yavuguruje amakuru y’abamushyingira umugabo aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko nta rukundo arimo. Ibi Tanasha yabigarutseho ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto arikumwe n’umuherwe wo muri Nigeria witwa Jamal Gaddafi hanyuma kuri iyo foto ashyiraho amagambo agira ati”Sinjye uzaroto nongeye kukubona”. Iyo foto ikigera hanze yasamiwe hejuru n’abatari […]
FARDC yakiriye Drones z’intambara yaguze mu Bushinwa ngo ziyifashe kwivuna M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye Drones z’intambara ziri mu zo cyatumije mu Bushinwa ngo zigifashe guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Africa Intelligence yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Congo Kinshasa yashyikirijwe drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation(CASC) yaziguze na cyo. […]
Uganda:Amafoto y’umukobwa bivugwa ko yandujwe SIDA na Mc Kats ikomeje guca igikuba

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ku mbugankoranyambaga hagaragaye amafoto y’umukobwa wari ikizungerezi bivugwa ko yatewe SIDA n’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori, Mc Kats wo muri Uganda. Aya mafoto, agaragaza uyu mukobwa akiri umusirimu, afite ikimero n’uburanga byakururaga abagabo, kuburyo uvuze yari agendanye n’ibigezweho icyo gihe utaba ubeshye, ariko nyuma akaza kwandura Virusi itera SIDA bihindura isura. Bivugwa […]
Zabyaye amahari hagati ya rutahizamu wa Real Madrid na La liga
Umwuka mubi wanaze kwaduka hagati ya rutahizamu Vinicius Junior wa Real Madrid n’ubuyobozi bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne (La liga), nyuma y’irondaruhu aheruka gukorerwa n’abafana ba Valencia. Mu ijoro ryakeye Real Madrid yari yasuye Valencia kuri Stade ya Mestalla, mu mukino w’umunsi wa 35 wa shampiyona ya Espagne yatsinzwemo igitego 1-0. Mu mpera […]
Mwanafunzi Ismael agiye kurongora uwahoze ari umunyamakuru wa Radio/TV10
Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), aritegura kurushinga na Claudine Mahoro wahoze akorera Radio/TV10. Mwanafunzi asanzwe ari umwe mu banyamakuru b’igikikuundiro kinshi, by’umwihariko mu kiganiro ‘Wari uzi ko?’ asanzwe akora. Akunzwe kandi mu kuvuga amakuru kuri radiyo Rwanda. Amakuru ari ho avuga ko Mwanafunzi azasaba akanakwa Mahoro ku wa 01 Nyakanga 2023, mbere […]
Tshisekedi yakiriye iwe Eugène Gasana wahunze u Rwanda
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aheruka guhura na Eugène Gasana utakivuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda nyuma yo guhunga igihugu. Gasana yahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni i New York, mbere yo gushwana n’ubutegetsi bw’u Rwanda agahitamo guhunga. Kuri ubu azwi mu bikorwa by’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, by’umwihariko mu mutwe […]
Trump wa Musanze FC yigambye kuvutsa Juvenal wa Kiyovu Sports igikombe
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ‘Trump’, yigambye ko ari we wavukije Kiyovu Sports igikombe cya shampiyona; nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Sunrise FC kuri iki cyumweru. Kiyovu Sports yari yasuye Sunrise mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye i Nyagatare, iwutsindwamo igitego 1-0 cyatsinzwe n’Umugande Yafesi Mubiru. Ni umukino iyi kipe ya […]
Kiyovu Sports yabambiwe i Golgotha, igikombe ikijugunyira APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yatakaje amahirwe y’igikombe cya shampiyona yasaga n’ifite mu biganza, nyuma yo gutsindwa na Sunrise FC igitego 1-0. Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Sunrise kuri Stade ya Nyagatare izwi nka Golgotha, mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino yasabwaga gutsinda ubundi igatangira gukoza imitwe y’intoki ku […]
Kinshasa: Polisi na FARDC biriwe bakomagurana na Opozisiyo
Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatandatu ziriwe zihanganye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, mu rwego rwo kuburizamo imyigaragambyo bari bateguye. Ni imyigaragambyo byari biteganyijwe ko ibera i Kinshasa, nyuma yo guhabwa umugisha n’ubuyobozi bw’uyu mujyi. Kuva mu masaha y’igitondo abapolisi ndetse n’abasirikare benshi bari barunzwe mu duce byari byitezwe […]
Ibihugu bigize G7 bigiye kongera ibindi bihano bikomeye ku Burusiya
Mu Buyapani mu mujyi wa i Heroshima hateraniye inama y’ibihugu 7 bikize kuruta ibindi ku isi, yiga ku bihano bishya bigiye kongera gufatira igihugu cy’Uburusiya nyuma yo gushoza intambara kuri Ukraine. Ibi bihano bigiye guhabwa Uburusiya mu rwego rwo kugirango buhagarike intambara.Bije byiyongera ku bindi iki gihugu cyafatiwe. Kugeza ubu Uburusiya ni bwo buza ku […]
FERWAFA yemeye ko yarangaye, isaba imbabazi Abanyarwanda
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabye imbabazi Abanyarwanda, nyuma ya mpaga y’ibitego 3-0 Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka guterwa na Les Guépards ya Bénin. Amavubi yatewe mpaga ku wa Kabiri w’iki cyumweru azira gukinisha Kevin Muhire mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yaguyemo miswi na Bénin ku wa 29 Mata i Kigali. FERWAFA […]
Niba umaze igihe gito ubonye umukunzi mwirinde aya makosa 6
Abenshi mu binjiye mu rukundo vuba usanga batamenya uko bitwara kugirango bakomeze basigasire urukundo rwabo, ku buryo usanga bashobora no gutandukana kandi urukundo rwabo rutaranamara kabiri. Uku kugenda mu munyenga w’urukundo ariko hari byinshi bakora ndetse bimwe ntibamenye ko ari amakosa akomeye ashobora gutuma ibyo bibwiraga ko bazabana ubuziraherezo biba amateka. Dore amwe mu makosa […]
Ronaldinho yongeye kwigaragariza abakunzi b’umuziki

Umugabo ukomoka muri Brazil akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Ronaldinho yageze mu muziki.Rurangiranwa, Ronaldinho yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bad Bunny “Where She Goes”. Mu binyamakuru bitandukanye , birigutangaza amakuru y’icyamamare cyabiciye bigacika mu mupira w’amaguru , Ronaldinho wagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’inshuti ye. Ni indirimbo yiswe “Where She […]
Igisirikare cy’u Burundi cyikomye Televiziyo y’u Rwanda
Igisirikare cy’u Burundi cyamaganye amakuru y’uko Ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n’imitwe yitwaje intwaro; gishinja Televiziyo y’u Rwanda kugira uruhare mu kuyakwirakwiza. U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro. Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya […]
Biravugwa ko abarwanyi ba FDLR aribo baherutse kwica abacunga Pariki ya Virunga
Muri iki Cyumweru, nibwo hatangajwe amakuru y’Abakozi barinda Pariki ya Virunga bishwe ariko ntihahita hamenyekana ababishe.Abishwe ni abakozi 4 abandi babiri barakomereka bahita bajyanwa kwa muganga. Nyuma yo kumenyekana kw’aya makuru, igikomeje kuvugwa cyahitanye aba barinzi,haratungwa agatoki inyeshyamba z’umutwe wa FDLR zibarizwa muri icyo gice abo bakozi bakoreramo.Iki igitero cyabaye kuri uyu wa 18 Gicurasi […]
U Burusiya bwihimuye k’umushinjacyaha wa ICC wasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Burusiya yasohoye impapuro zo guta muri yombi Karim Khan usanzwe ari umushinjacyaha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), nyuma yo gushyiraho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin ashinja gukorera ibyaha by’intambara muri Ukraine. Ibiro […]
Team Manager w’Amavubi ushinjwa gutuma aterwa mpaga yeguye
Uwari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Rutayisire Jackson, yamaze kwegura kuri izi nshingano. Amakuru y’ubwegure bwa Rutayisire wari umaze imyaka itanu ari umukozi ashinzwe gukurikirana imibereho y’amakipe y’igihugu muri FERWAFA, yamenyekanye mu ijoro ryakeye. Uyu mugabo yeguye nyuma y’uko muri iki cyumweru Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Bénin, bituma umukino wo […]
Muri uku kwezi FDLR yishe cyangwa yiba inka zirenga 1000: Aborozi bo muri Kivu ya ruguru
Ihuriro ry’aborozi bo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru (ACOGENOKI), ryashinje umutwe wa FDLR kuba umaze kwica cyangwa kwiba inka zirenze 1000 kuva uku kwezi kwa Gicurasi kwatangira. Iri huriro ryatangaje ko FDLR yishe cyangwa ikiba ziriya nka muri Teritwari za Rutshuru na Masisi zombie zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. ACOGENOKI yavuze ko umubare nyirizina […]
Hari abazi ko amateke aribwa n’abatifashije gusa ntibamenye ko ari umuti no ku bakire
Amateke cyangwa se (Cocoyam),hari benshi babifata nk’ibiribwa by’abantu batifashije,nyamara umenye akamaro kayo mu mubiri,nawe wayakunda kandi akakugirira akamaro,ntabwo ari ibiribwa bihenze kuko ushobora kuyasanga ahantu henshi hatandukanye mu buryo bworoshye. Amateke afite inkomoko muri Asia y’amajyepfo,akaba ashobora kuribwa atetse nkuko wateka ibijumba,ndetse n’amababi yayo aribwa nk’imboga,gusa nanone ashobora gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye. Amateke akungahaye […]
Rick Ross arateganya kwiyamamariza kuba Mayor

Umuraperi Rick Ross wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atangaza ko ateganya kwiyamamariza kuba Mayor w’umujyi wa Fayetteville.Ni nyuma y’uko yimwe uruhushya rwo kuhakorera igitaramo ngarukamwaka yakoraga. Ibi yabitangaje mu ntangiro z’iki Cyumweru, aho yavuze ko umwaka utaha aziyamamariza kuba umuyobozi w’uwo mujyi.Yatangaje ko ubuyobozi bwa Fayetteville yabwandikiye ibaruwa ibasaba ko bamuha uruhushya rwo […]
Batatu bakubise muramu wa Emmanuel Macron bari mu buroko
Abagabo batatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita musaza w’umugore wa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron. Uyu musaza wa Brigitte Macron , ngo yakubiswe ubwo yari avuye mu iduka ryabo ricuruza Chocolate atashye mu rugo.Bikimara kumenyekana rero Polisi ikorera muri uwo mujyi yahise ita muri yombi abo bagabo kugeza ubu bakaba bakomeje gukurikiranwa. Jean-Baptiste Trogneux , musaza […]
Umukinnyi Yannick Mukunzi ntiyorohewe n’ubuzima
Umukinnyi Yannick Mukunzi,uri mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi, azamara hafi ibyumweru bitatu adakina nyuma y’uko agize ikibazo cy’imvune. Uyu mukinnyi avunitse nyuma y’uko yari amaze igihe gito akirutse imvune yari amaranye amezi 9 adakandagira mu kibuga.Mukunzi yavunitse ubwo yari mu myitozo kuwa 2 w’iki cyumweru.Mbere yaho yari yitwaye neza mu mukino ikipe akinira ya Sandkvens […]
U Burusiya bugiye kujya bukorerera indege z’intambara muri Uganda
Guverinoma y’u Burusiya yatangaje ko iteganya kugira Uganda icyanya gukoreramo ibikoresho bya gisirikare, kubivugurura ndetse no kubisana. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov; ubwo we na mugenzi we Maj. Gen Jeje Odongo wa Uganda baganiraga n’itangazamakuru ejo ku wa Kane. Ni ikiganiro cyabereye i Moscou aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda yari […]
Kenya:Umubare w’Abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa wiyongereye cyane
Umubare w’Abakiristu bamaze gupfa bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa, umaze gutumbagira aho kuri ubu umaze kugera kuri kuri 235.Ni nyuma y’uko abashinzwe ubuzima n’inzego z’umutekano bakomeje gushakisha indi mibiri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Mu gihugu cya Kenya hakomeje gutahurwa imibiri y’abishwe n’inzara bategetswe na Pasiteri Makenzie kwiyiriza ubusa ngo kugirango bazahure na Yesu.Iyi mibare ikomeje […]
Gen. Muthuri wari waritambitswe na RDC yatangiye inshingano nk’umugaba wa EACRF
Umugaba mushya w’ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yatangiye imirimo nyuma y’igihe yaritambitswe na Congo. Ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi ni bwo Gen Muthuri yageze i Goma mbere yo gutangira imirimo. Ni nyuma yo kugirwa umuyobozi wa EACRF na Perezida William Ruto, […]
Perezida Kagame yaganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa RDF, Polisi na NISS
Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 18 Gicurasi, yagiranye inama n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’Igihugu ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS). Ni inama yabereye ku Cyicaro Gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, yitabirwa n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, […]
Uwiyamamariza kuyobora Amerika yagaragaje RDC nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa
Nikki Haley wahoze ari Guverineri w’Intara ya Karolina y’Epfo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa. Muri Gashyantare uyu mwaka Haley yatangaje ko ari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Icyo gihe yahise […]
Kunywa ibirimo isukari nyinshi, kimwe mu bituma umugabo adashyukwa
Burya abagabo turakora cyane ,tukabyuka mu gitondo cya kare ,tugakora imirimo ivunanye nibindi byose bigoranye ngo tubashe kubona ibyo tugaburira imiryango ariko iyi mibereho idushyira mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,ahanini zikomoka ku budahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kubera stress ,indwara zituruka ku kunywa cyangwa kurya ibirimo isukari nyinshi. Amasukari ni kimwe mu bintu byangiza […]
Malawi:Impunzi zirimo Abarundi n’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku gahato
Mu gihugu cya Malawi haravugwa amakuru y’impunzi zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku ngufu.Ni icyemezo cyafashwe na Leta nyuma y’uko itanze umunsi ntarengwa wo kujya mu nkambi ariko ntibikorwe. Leta yari yatangaje ko impunzi zose zijya kuba mu nkambi ya Dzaleka, zikava aho zituye.Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye […]