Nyaruguru: Abahinzi bari mu gihirahiro

Abahinga mu gishanga cy’Ikibaza giherereye hagati y’imirenge ya Kibeho na Rusenge mu karere ka Nyaruguru, bavuga ko mu mpera za Mata 2023, batangiye gutera imbuto y’ibirayi bahabwaga n’akarere, ishira hari benshi badateye kandi imirima yabo yari iteguye, n’ifumbire iri mu binogo. Magingo aya, nyuma y’ukwezi kurenga, ntibarabona imbuto, n’ifumbire bashyize mu binogo yamaze kwangirika. Barasaba […]
Ibihugu by’ibihangange 17 birimo Amerika byihanangirije RDC
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’ibindi bihugu 15 bihanangirije ubutegetsi bwa Congo Kinshasa ndetse n’abatavuga rumwe na bwo, babasaba gukora ibishoboka byose ngo amatora ateganyijwe muri iki gihugu azabe mu mahoro. Ni ibikubiye mu itangazo rihuriweho ibi bihugu byasohoye ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2023. Mu mezi atandatu […]
PM à‰douard Ngirente yitabiriye inama idasanzwe i Luanda
Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente, ari i Luanda mu murwa mukuru wa Angola aho yitabiriye inama idasanzwe y’inama mpuzamahanga mu Karere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena, ikaza kubera i Luanda. Ni ku ncuro ya 10 iyi nama iza kuba iba. Minisitiri w’Intebe, Dr à‰douard Ngirente uri […]
Perezida Touadéra yasuye RDF (Amafoto)

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, kuri uyu wa Gatanu yasuye Ingabo z’igihugu cye ndetse n’iz’u Rwanda i Bangui. Izi ngabo Touadéra yazisuye mu kigo cya gisirikare mu kigo cya gisirikare cya Camp Beal kiri mu muri uriya murwa mukuru wa Centrafrique. U Rwanda rufite muri iki gihugu Ingabo ziri mu byiciro bibiri, zirimo […]
Wari uziko kurya Salade bishobora kurinda amagufa kumungwa?
Hari abantu usanga batakwegera amafunguro adaherekejwe na Salade.Impamvu rero nta yindi usibye kuba ayirya baba bazi ibanga ryayo, aho ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye harimo n’izishobora kurinda amagufa kumungwa. Foodal.com ivuga ko kurya salade bifitiye umubiri akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi ku mubiri wa muntu .Salade zikorwa mu […]
Musanze: Abakora ‘pavés’ bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo
Mu karere ka Musanze, abaturage bafatiriye imodoka ya rwiyemezamirimo bashinja kubambura amafaranga bakoreye ubwo bamukoreraga amapave. Ni abaturage bo mu murenge wa Muko basanzwe bakora akazi ko gutunganya amabuye bayaconga maze bagakoramo amapave. Bakorera mu ruganda rukora amapave ruherereye mu kagari ka Mburabuturo. Aba baturage bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa, bakavuga ko ari ikibazo […]
Senateri yasabye ko ibiruhuko by’akazi byiyongera
Umusenateri witwa Karungo wa Thangwa wo muri Kenya, arasaba ko Leta yakongera ibiruhuko by’akazi mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Uyu musenateri wo mu karere ka Kiambu, avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y’ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera. Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa […]
Donald Trump ahangayikiye Joe Biden nyuma yo kwikubita hasi
Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje guhangayikira Joe Biden wamusimbuye ku ntebe ya Perezida, nyuma y’uko yituye hasi.Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n’amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori. Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima […]
Rwatubyaye yasabye imbabazi Perezida wa Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yasabye imbabazi Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports nyuma yo kugumura bagenzi be. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru muri Rayon Sports haravugwamo amakuru y’abakinnyi bari barigumuye bakanga kujya gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe ifitanye na APR FC kuri uyu wa […]
Malawi igiye kwirukana ku butaka bwayo impunzi hafi 400 z’Abanyarwanda n’Abarundi
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Malawi, Kenneth Zikhale N’goma, yahagaritse ubwenegihugu iki gihugu cyari cyarahaye impunzi 396 z’Abanyarwanda n’Abarundi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga ziriya mpunzi zarabonye ubwenegihugu mu buryo bushidikanwaho. Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Umutekano muri Malawi, Patrick Botha, yatangaje ko guhagarika ubwenegihugu bwa ziriya mpunzi bikurikije amategeko rusange n’ay’umutekano w’imbere muri Malawi. […]
Rwamagana: Umunyeshuri wakuwe amenyo 6 arasaba kurenganurwa
Umunyeshuri utuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Muyumbu, arasaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa itafari na mwarimu we, akamukura amenyo atandatu. Habineza Mohammed w’imyaka 17 y’amavuko, arasaba kurenganurwa agahabwa insimburangingo z’amenyo, nyuma y’uko mwarimu we wamwigishaga amahame y’Idini ya Islamu amukubise itafari akamukura amenyo agera kuri atandatu. Habineza vuga ko uyu mwarimu yari yemeye ko […]
Carlos utoza Amavubi yanze guhamagara Haruna Niyonzima ngo atamuvangira
Carlos Ferrer, usanzwe ari umutoza w’Amavubi yatangaje ko impamvu atashyize Haruna Niyonzima ku rutonde rw’Abakinnyi bazakina ku mukino Amavubi azahuramo na Mozambique, ari uko ngo amuvangira mu bitekerezo. Ni amakuru yatangaje ubwo mu rutonde rw’abakinnyi 28 rwasohokaga, hatagaragayeho umukinnyi Haruna Niyonzima usanzwe ari Kapiteni akaba n’umwe mu nkingi za mwamba ikipe y’igihugu yagenderagaho. Ni umukino […]
Namenye ko umugore wanjye aryamana n’umushoferi we none byanyobeye-nkore iki?
Umukunzi wacu yifuje kugisha inama nyuma y’uko ngo umushoferi n’umugore we bajya bigobeka bagakora imibonano mpuzabitsina bitwaje ko ngo nshaje. Amazina yo sinyavuga, gusa nkunda gukurikira inkuru zanyu cyane cyane by’umwihariko inkuru ziba zigisha inama abasomyi.Mu buzima busanzwe ndi umucuruzi ariko nkaba ntuye i Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba. Ndi umugabo w’imyaka 70, ariko nkaba naratandukanye […]
Ama G The Black yarimiyeho itaka abahanzi baririmba inkundo
Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G the Black, yibasiye abahanzi baririmba indirimbo zibanda ku rukundo, aho abashinja gutanga ubutumwa bwo gukundana batihereyeho. Ibi yabigarutseho, mu kiganiro yagiriye kuri Magic Fm, aho uyu muhanzi yashimangiye ko n’ubwo ngo hari ahanzi baririmba urukundo batarumurusha.Ikindi kandi ngo bo baririmba ibyo badakora ahubwo bagashora abandi. Ati ” Simeze […]
Perezida Joe Biden yituye hasi mu ruhame (Amafoto)

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsitaye yitura hasi, ubwo yari mu birori byaberaga muri Leta ya Colorado. Biden yatsitaye ku mufuka warimo umucanga, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi waberaga mu ishuri ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere. Uyu mukuru w’Igihugu w’imyaka 80 y’amavuko, ni we Perezida ukuze cyane kurusha […]
Abahanzi bayobowe na Riderman bahishuye uwo bazaba bafana hagati ya APR FC na Rayon Sports
Abahanzi batandukanye bazwi mu muziki nyarwanda batangaje amakipe bazaba bashyigikiye, ubwo kuri uyu wa Gatandatu APR FC izaba yesurana na Rayon Sports. Aya makipe yombi afatwa nk’ayoboye ruhago nyarwanda azaba yesuranira kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino wahagurukije imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, kugera no ku banyamuziki. Abahanzi nka […]
RDC: Abanyeshuri batangiye kwigishwa ko umwanzi w’igihugu cyabo ari u Rwanda na Uganda
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kwigisha abanyeshuri bo muri iki gihugu ingengabitekerezo ishingiye ku rwango, y’uko umwanzi w’igihugu cyabo ari ibihugu by’u Rwanda na Uganda. Ni gahunda yatangiye muri Congo nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo atangaje ku mugaragaro ko umwanzi w’igihugu cye ari “u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame.” Tshisekedi […]
WhatsApp yaciwe amande
Urukiko rwo mu Burusiya kuri uyu wa 1 Kamena 2023 rwaciye urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp amande angana na miliyoni 3 z’amafaranga akoreshwa muri iki gihugu. Ni ukuvuga amadolari ya Amerika 37,080 kubera ko rutajya ruhanagura amakuru n’ibiganiro binyuzwa kuri uru rubuga bitemewe. Ikigo cy’itumanaho cya Meta ari nacyo WhatsApp ikomokaho ni cyo cyamamaye cyane mu […]
Perezida Kagame mu bukwe bw’igikomangoma cya Jordanie
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Amman mu murwa mukuru wa Jordanie, aho bitabiriye ubukwe bw’igikomangoma Al Hussein bin Abdullah II wa kiriya gihugu. Kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Kamena ni bwo igikomangoma Abdullah II yarongoye Rajwa Al-Saif. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi. Amashusho […]
Burera: Bishora mu biyobyabwenge kubera ubushomeri
Bamwe mu bakiri urubyiruko bo mu karere ka Burera bvuga ko impamvu bishora mu biyobyabwenge ari uko nta kandi kazi baba bafite, bagasaba ko Leta yabafasha kubona igishoro mu buryo bworoshye, bagakora bakiteza imbere. Uru rubyiruko ruvuga ko ikibazo cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kigaragara muri aka karere, ahanini ngo giterwa no kuba benshi muri […]
Uganda: Polisi yafunze umuvugabutumwa ikekaho gutingana
Umwarimu w’iyobokamana mu gace ka Bushenyi muri Uganda ari muri babiri bafunzwe bakekwaho gukora ubucuruzi bw’abantu bahuje ibitsina bakabakoresha ubusambanyi. Polisi yo mu karere ka Bushenyi yatangaje ko yafunze abantu babiri barimo n’uyu mwarimu, bakekwaho gucuruza umusore w’imyaka 20 y’amavuko, akanakorerwaho ubusambanyi bwo mu kibuno. Ubuyobozi bwa polisi muri Bushenyi buvuga ko uyu wahoze akora […]
Rubavu: Amayobera ku mibiri 12 yasanzwe muri ‘stock’ y’umurenge wa Kanzenze
Imibiri 12 hataramenyekana inkomoko yayo, yasanzwe mu bubiko bw’ahahoze hakorera ibiro by’umurenge wa Kanzenze w’akarere ka Rubavu. Ku wa 19 Gicurasi ni bwo iyi mibiri yasanzwe mu yahoze ari stock ibikwamo ibikoresho byashaje y’uriya murenge kuri ubu hasigaye hakorera ibiro by’akagari ka Nyamikongi. Yabonwe n’umukozi ushinzwe amasuku wari ugiye muri iriya stock, mbere y’uko atanga […]
Leta yatangaje za miliyari ikeneye yo gusana ibyangijwe n’ibiza
Leta y’u Rwanda yatangaje ko ikeneye abarirwa muri Frw miliyari 296 yo gusana ibyangijwe n’ibiza byibasiye igihugu mu kwezi gushize. Byatangajwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, mu kiganiro n’itangazamakuru. Ni ikiganiro cyanitabiriwe n’abarimo Yvan Butera usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, cyo kimwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude. […]
Ariel Wayz yanze gusangirwa n’abasore babiri ahitamo kutongera gukundana

Umuhanzikazi Ariel Wayz, wamenyekanye cyane ubwo yakundanaga na Juno Kizigenza, avuga ko yasanze kutongera gukundana ariyo nzira nziza y’amahoro kuruta uko yari gusangirwa n’abasore babiri bari inshuti. Mu minsi ishize ubwo yaganiraga, n’igitangazamakuru kimwe ko yigeze gukundana n’umusore, hanyuma indi nshuti y’uwo mukunzi we ikajya ica inyuma ikamutereta abona ntabwo yabivamo ahitamo kubivamo. Yabikomojeho nk’inkuru […]
Abakinnyi 10 ba Rayon Sports bemeye kujya gukina na APR FC
Amakuru aturuka mu kipe ya Rayon Sports aravuga ko kugeza kuri uyu wa Kane abakinnyi bayo bari bataremera kujya i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro. Ni umukino uteganyijwe kubera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2023. Rayon Sports yagombaga kujya i Huye ku wa Kabiri w’iki […]
Akugara kaba ku gitsina cy’umukobwa w’isugi gahurirahe no kuva amaraso mu gihe cy’imibonano ?
Ntabwo kuva amaraso bisobanura ko umukobwa yari isugi. Umukobwa cyangwa umugore ashobora gukora imibonano akava amaraso biturutse ku mpamvu zitandukanye. Uko ni na ko umukobwa w’isugi na we iyo akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere byanze bikunze atava amaraso. Icya mbere gituma hatabaho kuva amaraso ni uko umukobwa aba yakoze imibonano abishaka kuko yateguwe neza. Ikindi […]
Fortunat Biselele yaba azira gucudika n’abayobozi b’u Rwanda
Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byahishuwe ko mu byo yaba afungiwe harimo kugirana umubano n’abayobozi b’u Rwanda. Biselele uzwi cyane nka ‘Bifort’, afungiye muri gereza ya Makala y’i Kinshasa kuva ku wa 20 Mutarama uyu mwaka. Jeune Afrique yatangaje ko mu byo uyu […]
Mourinho yatangaje ahazaza he nyuma yo gutsindwa na Fc Seville
Jose Mourinho usanzwe amenyerewe mu gutsinda imikino yanyuma y’ibikombe, mu ijoro ryacyeye amahirwe ntiyamusekeye, nyuma y’uko atsinzwe n’ikipe ya Seville ku mukino wa nyuma wa Europa League. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2022/2023 wabereye kuri Puskas Arena yo muri Hungary, wasize abanya-Espagne bamwenyura. Sevilla yatsinze […]
Igihe Ingabo za EAC zizamara muri RDC cyongerewe
Igihe Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (EACRF), kuri uyu wa Gatatu cyongereweho amezi atandatu. Umwanzuro wo kongerera izi ngabo igihe zizamara muri Congo wafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Bujumbura. Ni inama yitabiriwe na […]
Lt. Col Katabazi yatanze integuza y’uko muri RDC hagiye kwaduka intambara y’injyanamuntu
Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Uganda (ISO), Lt Col Emmanuel Katabazi, yatanze integuza y’uko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye. ISO ni yo isanzwe ishinzwe ubutasi bw’imbere muri Uganda. Umuyobozi wayo wungirije yatanze integuza y’uko muri Congo haba hagiye kwaduka intambara ikomeye, ubwo yaganiraga n’abakuriye inzego zishinzwe […]
Umutoza w’ikipe y’Amavubi apfa iki n’umukinnyi Onana?

Hakomeje kwibazwa icyo Carlos Alos Ferrer umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi apfa na rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Leandre Esomba Onana , nyuma y’uko yumvikanye avuga ko uyu mukinnyi yasabwe gukinira Amavubi ariko akinangira. Ibi bishingirwa ku nkuru yakomeje icaracara kuri uyu wa Kabiri taliki 30, ivuga ko umutoza Carlos yatangaje ko Onana yanze gukinira ikipe […]
Ishyirahamwe ry’abahanzi riyobowe na Eddy Kenzo rirashinjwa gukoreshwa n’ishyaka rya Museveni
Hashize iminsi abantu batandukanye, bavuga ko ishyirahamwe ry’abahanzi bo muri Uganda, babashinja ko barishinze hagamijwe kujya mu kwaha kw’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni ariko bo bakabihakana Iri shyirahamwe rya Uganda National Musicians Federation (UNMF), riyobowe na Eddy Kenzo, ryagiye rishinjwa kenshi, kubogamira kuri iri shyaka mu rwego rwo kurifasha mu bikorwa bya Politiki hirya […]
Igisubizo cya Major Willy Ngoma ku makuru y’uko M23 yaba yitegura gufata Goma
Umutwe wa M23 wahakanye amakuru avuga ko waba uri mu myiteguro yo gutera ugafata Umujyi wa Goma, uvuga ko Guverinoma ya Congo ifatanyije na FDLR ari bo bari mu myiteguro y’intambara. Mu Cyumweru gishize Umuvugizi w’agateganyo wa Guverinoma ya Congo, Augustin Kibassa yari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri yabereye i Kinshasa, yavuze ko M23 imaze iminsi […]
Ese umubiri w’umuntu ukenera “Fbres” zingana iki? Dore indwara zirwanya harimo na Cancer
Abashakashatsi bo kuri Kaminuza ya Otago, muri Nouvelle Zélande na Kaminuza ya Dundee, bavuga ko umuntu akwiye gufungura nimiburiburi amagarama 25 ya “fibre” ku munsi.Bavuga ko ubishoboye yarenza amagarama 30, ko hari akarusho kanini. Umuneke wose upima amagarama 120 (120g), ariko wose ntugizwe na “fibre”. Ukuyemwo isukari n’amazi biwurimwo, usigarana 3g ya “fibre”.Kw’isi abantu benshi […]
Benzema yahawe akayabo n’ikipe yo muri Arabie Saoudite ngo ave muri Real Madrid
Umufaransa Karim Benzema ashobora gutandukana na Real Madrid asanzwe akinira muri iyi mpeshyi, nyuma yo kwemererwa umurengera w’amafaranga na Al Ittihad yo muri Arabie Saoudite. Benzema afitanye na Real Madrid amaze imyaka 14 akinira amasezerano azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Iyi kipe y’i Madrid imaze igihe ifite gahunda yo kumuha amasezerano mashya y’imyaka iri hagati […]
Umuvugabutumwa ufite abagore 46 n’abana 286 akurikiranyweho gushaka gutubura Bibiliya
Wanyama, yatawe muri yombi akurikiranyweho gushaka gutubura bibiliya aho ngo ashaka kongeramo ibindi bitabo aho kuba 66 bikaba 93.Uyu mugabo ubusanzwe uyobora urusengero rwa Muungano Church for All Nations ruherereye mu gace ka Nandolia village in Kanduyi,yajyanywe mu nzego ngo asobanure neza iby’inyigisho ze. Uyu mukambwe w’imyaka 83, y’amavuko avuga ko ashaka kuzuza ibyo intumwa […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya ari mu Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ari i Bujumbura mu Burundi aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi ni bwo Lavrov yageze ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura; aho yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro. Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burusiya yari aherekejwe n’itsinda […]
Onana wa Rayon Sports yabenze Amavubi
Rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wa Rayon Sports, yanze ubusabe bw’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bwo kuyikinira. Uyu munya-Caméroun yari amaze igihe mu biganiro n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryifuzaga ko yakinira Amavubi. FERWAFA yifuzaga ko uyu rutahizamu wasoje shampiyona y’u Rwanda ayoboye abatsinze ibitego byinshi (16 mu mikino 23 yakinnye) yakinira u Rwanda mu mikino […]
Ibi bintu 5 biri mu byo umusore yakwibandaho agatsindira umutima w’inkumi
Mu byerekeye urukundo, abenshi mu basore batemererwa urukundo ibi twita indobo, nyamara ahanini biterwa n’ukuntu baba bitwaye.Abasore bashaka kwigarurira imitima y’abakobwa cyangwa abagore bifuza gukundana nabo , ni byiza ko mwakurikiza zimwe muri izi nama zikurikira. 1.Kwimenya wowe ubwawe no kwigirira icyizere Musore wowe niba ushaka kwigarurira umutima w’inkumi, gerageza umenye ibibi byawe n’ibyiza, ku […]
Anita Pendo yigeze kwangira Tidjara gukora ubukwe inshuro ebyiri we atarabukora biba impfabusa

Umunyamakuru akaba n’umushyushabirori Anita Pendo,yavuze ukuntu yigeze kwangira mugenzi we Tidjara Kabendera gukora ubukwe inshuro ebyiri we nta narimwe arabukora.Anita usanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, ariko akaba akunda kwiyita umukobwa w’irwanyeho, yavuze ko mu gihe Tidjara Kabendera yamuhamagaraga amubwira ko agiye muri Tanzania gukora ubukwe n’umugabo babana ubu Anita yamubwiye ko ataribubyemere. Mu kiganiro aba […]
Abakinnyi ba Rayon Sports bigumuye, bashobora kudakina umukino wa APR FC
Amakuru aturuka muri Rayon Sports aravuga ko ishyamba atari ryeru muri iyi kipe, nyuma y’uko abakinnyi bayo bafashe icyemezo cyo kwigumura ku buyobozi. Rayon Sports kuri ubu iri mu myiteguro y’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro igomba guhuriramo na APR FC ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Ni umukino uzabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Mu gihe […]
Amasaha 2 y’imirwano hagati ya M23, Nyatura na APCLS
Imirwano ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yasakiranyirije abarwanyi ba M23 n’inyeshyamba z’imitwe ya Nyatura na APCLS. Ni imirwano yabereye mu gace ka Kabukomo ko muri Teritwari ya Masisi gaherereye mu bilometero bibarirwa mu icumi uvuye mu mujyi wa Kitchanga. Nyatura na APCLS bamaze igihe bafatanya n’Igisirikare cya Congo (FARDC) ndetse n’umutwe wa FDLR, mu […]
Hari kwibazwa niba Al-Nassr idakwiye kwicuza kuba yarasinyishije C.Ronaldo
Umukinnyi Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho nyuma y’uko ikipe akinira ya Al-Nassr iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Soudi Arabia nyuma yo kunganya n’ikipe ya Ettifaq 1-1 mu mpera z’icyumweru gishize. Mu ntangiro z’uyu mwaka muri Mutarama ubwo Ronaldo yasinyishwaga, yasanze iyi kipe iri kumwanya wa mbere ariko igikomeje kuvugwa n’uko ngo shampiyona isa […]
Ku myaka 71 yarangije kaminuza nyuma yo kumara mu mashuri imyaka 54
Muri Kaminuza ya British Columbia (UBC), haravugwa umugabo witwa Arthur Ross urangije muri iryo shuri nyuma yo kumara imyaka 54 mu masomo.Uyu mugabo bivugwa ko ariwe umaze igihe kinini yiga. Ross, w’imyaka 71, y’amavuko avuga ko yagiye kwiga ibijyanye n’ubugeni muri iyi Kaminuza, nyuma yo kugira amatsiko menshi ku byerekeye uyu mwuga.Ni nyuma y’uko yari […]
Niyigena Clément yagize icyo avuga kuri Tyiphoà¯de yamuzahaje
Myugariro Niyigena Clément w’Ikipe ya APR FC, yagize icyo avuga ku burwayi butandukanye yagize bwatumye adasozanya umwaka w’imikino na bagenzi be, ashimangira ko Typhoà¯de yarwaye ari yo yamuzahaje cyane. Kuri iki Cyumweru ni bwo APR FC yegukanye Igikombe cya shampiyona cya 21 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa nyuma […]
Nkore iki?Narigase mu gitsina cy’umugore bimpesha VISA none ubu nahindutse inzererezi
Muraho neza,amazina sindibuyatangaze ku bw’umutekano wanjye.Numvise nifuza gusangiza abakunzi b’itangazamakuru ubuzima ndimo kunyuramo aho ntuye mu gihugu cya Canada dore ko hari n’urubyiruko rwinshi rushobora kwishora mu byo nishoyemo ari nazo ngaruka ndimo guhura nazo. Inkuru yanjye reka nyitangirire mu gihe nahagarikaga amasomo ubwo nari ngeze mu cyiciro rusnge cy’amashuri yisumbuye(Tronc Commun).Ubwo namaraga gukora ikizamini […]
Zari yigambye impamvu yemeye igitabo cya Quran nk’inkwano
Nyuma y’igihe gito Zari Hassan yambitswe impeta n’umugabo yasimbuje Diamond Platnumz , aherutse gutangaza ko kuba yarakowe igitabo gitagatifu cya Quran ntacyo bitwaye kuko yihaye byose bityo ko ntacyo abuze. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, aho yagarutse ku mubano we n’umugabo we Shakib Lutaaya bivugwa ko yamukoye Quran nyamara bikavugwa ko uwahoze ari […]
Menya Abanyarwanda 3 bari muri 8 bahigishwaga uruhindu bagitegereje gufatwa
Abanyarwanda batatu kuri ubu ni bo bagihigishwa uruhindu ngo baryozwe uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko bagenzi babo batanu byemejwe ko bafashwe cyangwa bakaba barapfuye. Abanyarwanda umunani ni bo bamaze imyaka irenga 20 bashakishwa kurusha abandi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwego rwa Amerika rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, jenoside […]
APR FC yabonye Visi-Chairman mushya
Lieutenant Colonel Karasira Richard wahoze ari Perezida wa Marines FC, yagizwe umuyobozi wungirije wa APR FC. Lt Colonel Karasira yasimbuye kuri izi nshingano Brig Gen Firmin Bayingana wari umaze imyaka ibiri ari Visi-Perezida wa APR FC. Ni Gen Bayingana wasimbuwe ku nshingano bijyanye n’uko hari izindi nshingano asanzwe akora zitamwemereraga kubonera umwanya APR FC. Lt […]
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Bola Tinubu
Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria, aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki gihugu, Bola Tinubu. Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ni bwo Umukuru w’Igihugu yageze muri Nigeria. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi ni bwo Tinubu azarahirira kuyobora Nigeria. Ni nyuma yo kwegukana intsinzi […]
APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino usoza shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Gorilla kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona. Ni umukino yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cy’umwaka w’imikino wa 2022/23, nyuma y’uko Kiyovu […]
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze umuzi w’ibibazo byugarije RDC
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Thabo Mbeki, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’isoko nyamukuru y’ibibazo bimaze igihe biyugarije. Ni nyuma y’igihe rugeretse hagati y’iki gihugu n’u Rwanda gishinja kuba nyirabayazana y’ibibazo bimaze igihe bicyugarije. Ni ibibazo byarushijeho kuba bibi nyuma y’uko imirwano yari imaze kubura hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu […]
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi irasaba abaturage kubana neza n’ibidukikije

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, irakangurira abaturage kubana neza n’ibidukikije kubera ko ntawashobora guhindura imiterere y’igihugu. Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023, ubwo Minisitiri ufite mu nshingano Ibikorwa by’Ubutabazi n’Imicungire y’Ibiza, Kayisire Marie Solange,yari mu muganda n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyundo,yababye kubana neza n’ibidukikije kuko ngo bidashoboka guhindura imiterere y’igihugu. […]
M23 yaba iteganya gutera Goma
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje umutwe wa M23 kongera Ingabo mu birindiro byayo, mu rwego rwo gutera Umujyi wa Goma. Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Augustin, ubwo yari mu nama idasanzwe y’Abaminisitiri iheruka kubera i Kinshasa. Yavuze ko “umutekano ukomeje kurangwa no kongera Ingabo mu birindiro bya RDF/M23 mu rwego rwo […]
Gen Muhanga yagiye gusuzuma uko igitero cyiciwemo abasirikare benshi ba UPDF cyagenze
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga, yerekeje muri Somalia mu rwego rwo gusuzuma igitero giheruka kwicirwamo abasirikare benshi ba UPDF. Ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi ni bwo Ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe zagabweho igitero n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. […]
Umujenerali wa kabiri w’umwirabura yagenwe kuba umugaba mukuru w’ingabo za Amerika
Joe Biden Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika,yafashe icyemezo cyo kugira Charles “CQ” Brown Jr umugaba w’ingabo zose z’Amerika. Uyu mugabo bakunze kwita CQ” Brown, asanzwe ari Jenerali aho afite umubare w’inyenyeri, afite imyaka 61 y’amavuko. Agiye gushyirwa kuri uyu mwanya mu gihe yari asanzwe ari umugaba w’ingabo z’Amerika zirwanira mu kirere kuva mu 2020, […]
Perezida Paul Kagame mu muganda i Nyandungu
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi, yifatanyije n’Abanyarwanda mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi. Ni umuganda wabereye muri Parike ya Nyandugu Eco Park iherereye mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Gasabo na Kicukiro. Umukuru w’Igihugu yari kumwe na Madamu we, Jeannette Kagame; batera ibiti muri iriya Parike. Umuganda wo […]
Ruhango:Basanze yapfuye nyuma yo kwimanika mu mugozi
Umugabo wakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, haravugwa urupfu rw’umucuruzi witwa Kamirindi Innocent wacururizaga muri uwo mugi nyuma yo gusangwa amanitse mu mugozi. Amakuru y’ibura rye yatangiye kumenyekana mu mpera z’icyi cyumweru nyuma y’iminsi ibiri atagaragara aho abaturanyi be batangiye kugira amacyenga bakamena ibirahure by’inzu barungurutse basanga yamaze gupfa. […]
Wari uziko Inkarishya zishobora gufasha umuntu wafashwe na Cancer?
Inkarishya zagira uruhare mu kurwanya indwara ya kanseri kubera ko zigiramo ikitwa ‘trypsine’, gifite ubushobozi bwo kuburizamo za ‘cellules’ zitera kanseri. Kubera ko zigiramo ikitwa ‘bàªta-carotène’, bituma zirinda ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe. Intagarasoryo zirarura ku buryo umuntu utazimenyereye bitamworohera kuzimira, zishobora kuribwa ari mbisi cyangwa se zitetse. N’ubwo mu kanwa zitaryoha […]
U Burundi bwimye u Rwanda rutahizamu wari wahamagawe n’Amavubi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Burundi ryimye u Rwanda rutahizamu Ndikumana Danny, mu gihe yari yamaze guhamagarwa mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaherukaga kwandikira iry’u Burundi ririsaba kwemera kurekura uyu mukinnyi akaza gukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Ndikumana Danny usanzwe akinira Rukinzo FC yari yahamagawe n’Amavubi ngo aze kuyafasha mu […]