M23 yasatiriye Umujyi wa Uvira

Umutwe wa M23 watangiye gusatira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibica amarenga y’uko ushobora kuwigarurira. Ingabo z’uyu mutwe kuva ejo ku wa Kane zagaragaye mu duce twegereye uyu mujyi, turimo Katogota na Luvungi. Kuri uyu wa Gatanu amakuru avuga ko ingabo za M23 zaba zigiye imbere zikomeza kugota uriya […]

Musanze: Gitifu w’umurenge yahutajwe n’abaturage 

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro ho mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane bahutaje umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge. Byabaye ku wa Kane tariki ya 8 Gicurasi, ubwo Gitifu Hanyurwabake Théoneste n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze bashakaga gusenya inzu umwe mu baturage yubatse muri Site igenewe ubuhinzi. Amakuru y’uko uriya muyobozi yahutajwe yemejwe […]

Kiliziya Gatolika yabonye Papa mushya

Umunyamerika Cardinal Robert Francis Prevost, ni we watorewe kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, asimbuye umunya-Argentine Papa Francis wapfuye mu kwezi gushize. Cardinal Prevost wabaye Papa wa 267, yahawe izina ry’ubupapa rya Papa Léon XIV. Yatowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Gicurasi, nyuma y’amatora ya ba Karidinal yabereye muri Chapelle ya […]

Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo za SADC yanyuze mu Rwanda

Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanyuze mu Rwanda yerekeza muri Tanzania. Kuri uyu wa Kane amakamyo 41 yahagurutse i Goma yerekeza mu karere ka Rubavu; mbere yo gutangira urugendo rwerekeza i Chato muri Tanzania. Aya makamyo yahagurutse i Rubavu ku manywa yo kuri […]

Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC: Inyungu n’impungenge

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni ibihugu bihuriye mu karere k’ibiyaga bigari, kajahajwe n’intambara ndetse n’amakimbirane adashira.  Uburasirazuba bwa Congo bwagiye burangwa n’intureka z’imitwe yitwaje itwaro harimo n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kubera ikibazo cy’umutekano muke FDLR yagiye iteza nyuma yo guhungira muri Congo, yanagiye […]

Perezida Kagame yakiriwe kwa Macron

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi, yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron. Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye mu ngoro ya Perezida w’u Bufaransa, Champ Elysée. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Kagame na Macron “baganiriye ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro” hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa. […]

Abasirikare 3 ba RDF bishwe n’ibyihebe

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize abasirikare batatu bacyo biciwe n’ibyihebe muri Mozambique, abandi batandatu barakomereka. Aba basirikare bishwe ku wa 3 Gicurasi, ubwo ibyihebe byabategeraga igico mu ishyamba ry’inzitane rya Katupa riherereye mu karere ka Macomia ho mu ntara ya Cabo Delgado. RDF ifite ingabo n’abapolisi muri iyi ntara yari […]

U Buhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara

U Buhinde bwaraye butangaje ko bwarashe ibisasu byo mu bwoko bwa missiles mu duce icyenda tugenzurwa na Pakistan, mu gitero bivugwa ko cyaguyemo abatari bake. Ni igitero u Buhinde bwise “Operation Sindoor”. Pakistan ku ruhande rwayo ivuga ko yasubije biriya bitero irasa ku bikorwa remezo by’Igisirikare cy’u Buhinde, ndetse inigamba guhanura indege z’intambara nyinshi z’icyo […]

Trump aravuga ko u Rwanda ruri mu ntambara na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kimaze gukora akazi gakomeye mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda birimo. Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Mu kwezi gushize ni bwo u Rwanda na […]

M23 yigaruriye agace gakungahaye kuri zahabu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, wigaruriye agace ka Luciga gaherereye muri Chefferie ya Luhwinja, Teritwari ya Mwenga ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wigaruriye kariya gace nyuma y’imirwano itamaze igihe kinini mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yawusakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo. Agace ka Luciga kari […]

Hamenyekanye ibyaha Mutwe umaze iminsi avugisha Gen Muhoozi akurikiranweho

Eddie Mutwe ukuriye abacungira umutekano umunyapolitiki Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yarezwe ibyaha bitandatu birimo ubujura bukomeye no gukubita. Ni nyuma y’iminsi mike Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yigamba ko yamufunze. Umwunganizi mu mategeko wa Mutwe, yavuze ko umukiliya we yakorewe iyicarubozo. Magellan […]

M23 na RDC bongeye guhurira ku meza y’ibiganiro

Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya Kane Gicurasi basubukuye ibiganiro bamaze igihe gito batangiye kugirana. Ni ibiganiro biri kubera i Doha. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo abahagarariye impande zombi bageze muri uriya mujyi, nyuma yo guhabwa ubutumire n’ubwami bwa Qatar busanzwe ari umuhuza muri […]

Ubutumwa bwa SADC muri RDC: Impamvu zatumye butagera ku ntego

Umuryango w’ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika, SADC, ukomeje gucyura ingabo wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutsindwa intambara zarwanagamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Izi ngabo zikomeje gutaha ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’umwaka urenga zirwana ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Mu byagenzaga ziriya […]

Goma: Abantu 3 bo mu muryango umwe bishwe barashwe

Abantu batatu bakomoka mu muryango utuye mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize bishwe barashwe. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya Gatatu Gicurasi ahagana saa sita n’igice z’ijoro, ari bwo abicanyi bateye urugo rwa Murihano David i Goma. Umwe muri […]

Icyiciro cya 2 cy’ingabo za SADC cyatashye mu ijoro kinyuze mu Rwanda

Icyiciro cya kabiri cy’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, cyatashye kinyuze mu Rwanda. Mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, ni bwo amakamyo yari yikoreye ibikoresho bya ziriya ngabo yahagurutse i Rubavu. Mu […]

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abantu Amerika iteganya kwirukana

Guverinoma y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko u Rwanda rwakwakira Abanyafurika n’abandi bantu batari Abanyarwanda Amerika iteganya kwirukana ku butaka bwayo. CBS News ivuga ko hari umwe mu bayobozi b’u Rwanda wayibwiye ibijyanye n’amafaranga Amerika igomba kurwishyura ndetse n’izindi ngingo zizaba zikubiye mu masezerano bizaganirwaho birambuye […]

Umuhuro w’ibanga wa Kabila na Obasanjo

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye mu ibanga na Olegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria. Obasanjo asanzwe ari Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, mu kwezi gushize bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, bigamije gushakira amahoro uburasirazuba […]

Cardinal Ambongo mu 10 bahabwa amahirwe yo gutorwamo Papa mushya 

Umushumba wa Diyosezi ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cardinal Flidorin Ambongo ari muri ba Karidinali 10 bahabwa amahirwe yo kuvamo Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi. Ku wa 7 Gicurasi ni bwo hazatorwa Papa mushya wa 267 ugomba gusimbura Papa Francis witabye Imana mu kwezi gushize. Mu bahabwa amahirwe harimo Ambongo […]

Abasirikare ba FARDC M23 yatsindiye i Goma bageze i Kinshasa

Abasirikare ba mbere bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari baraheze mu mujyi wa Goma nyuma yo kuwutsindirwamo na M23, bamaze kugera i Kinshasa. Muri Mutarama ni bwo aba basirikare batsinzwe na M23 icyo gihe yafashe Goma, biba ngombwa ko bahungira mu kigo cy’ingabo za MONUSCO. Ku wa 30 ku itariki ya […]

Perezida Kagame yakiriye Gén. Doumbouya mu rwuri rwe (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi, yakiriye mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga ho mu karere ka Bugesera Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général de Brigade Mamadou Doumbouya. Gén. Doumbouya na Madamu we, Lauriane Doumbouya, bari mu Rwanda kuva ku itariki ya 1 Gicurasi, aho bari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu. Ni […]

Kagame, Ndayishimiye na Tshisekedi bategerejwe kwa Gén. Oligui Nguema

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Libreville muri Gabon, aho agomba kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida w’iki gihugu, Gén. Clotaire Oligui Nguema. Gén. Nguema azarahirira kuyobora Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, mu muhango uzabera i Libreville. Ku wa 12 Mata ni bwo uriya Jenerali w’imyaka 50 y’amavuko yatangajwe nka Perezida wa Gabon […]

Gen. Muhoozi yateguje Bobi Wine ko azamwogosha nk’uko yabigenje kuri Eddie Mutwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yateguje umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa se Yoweri Kaguta Museveni ko azamuta muri yombi akamwogosha. Uyu Jenerali yabiteguje Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, nyuma y’uko Eddie Mutwe usanzwe akuriye abarinzi be atawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda. Bobi Wine mu butumwa amaze igihe […]

Amerika iri gukora ibishoboka ngo u Rwanda na RDC bizasinyanire amasezerano y’amahoro muri White House: Boulos 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bizabe byasinyanye amasezerano y’amahoro mu mezi abiri ari imbere. Byatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza. Ku wa 25 Mata ni bwo u […]

Intasikazi y’u Burundi yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igihugu cye cyohereje ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro ry’imitwe irimo M23 na Twirwaneho. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u […]

Kabila n’abarimo Fayulu basabye abacanshuro bari muri RDC kuhava

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu, basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha. Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba bagabo uko ari bane bwakurikiye amasezerano Repubulika […]

Ingabo zindi za SADC zirava Goma zice mu Rwanda zitaha 

Izindi ngabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, ziranyura mu Rwanda uyu munsi. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi ni bwo icyiciro cya mbere cya ziriya ngabo kiri butahe nyuma yuko habanje gutambuka ibikoresho n’ababiherekeje. Ziri buce mu Rwanda rwemeye kuziha […]

Gén. Doumbouya ategerejwe i Kigali

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Gén. Mamadi Doumbouya, ategerejwe i Kigali aho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Gicurasi aza kugirira uruzinduko rw’akazi. Perezidansi ya Guinée yatangaje ko uruzinduko rwa Doumbouya i Kigali ruri mu rwego rw’ubucuti. Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda Perezida wa Guinée agomba kwerekeza i Libreville muri Gabon, aho agomba […]

Ndayishimiye aracyavuga ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye gutangaza ko afite amakuru y’uko u Rwanda rugifite umugambi wo gutera igihugu cye. Uyu mugabo yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa Televiziyo ya France 24. Mu kwezi gushize ubwo Ndayishimiye yaganiraga na BBC, yari yavuze ko afite amakuru y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gushoza intambara […]

U Rwanda na RDC mu biganiro i Doha

Intumwa z’ibihugu birimo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu zahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gutegura amasezerano y’amahoro ibihugu byombi biteganya gusinyana. Ni ibiganiro u Rwanda rwari ruhagarariwemo n’Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare, Brig. Gen Patrick Karuretwa wari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano […]

U Rwanda rwasinyanye amasezerano yo kwamamaza ‘Visit Rwanda’ na Atlético Madrid

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’ikipe ya Atlético de Madrid yo muri Espagne amasezerano yo kumenyekanisha u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni amasezerano ubuyobozi bw’iriya kipe bwasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iterambere (RDB), akaba azageza muri Kamena 2028. Muri aya masezerano u Rwanda na Atlético Madrid byemeranyije ko ijambo ‘Visit Rwanda’ rizajya rigaragara ku […]

Abasirikare ba FARDC M23 yari yaragoteye i Goma batangiye koherezwa i Kinshasa

Amagana y’abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’abapolisi b’iki gihugu babaga mu kigo cya MONUSCO kiri mu mujyi wa Goma, batangiye kuhavanwa boherezwa i Kinshasa. Mu mpera za Mutarama uyu mwaka ni bwo abo basirikare ndetse n’abapolisi bari bahungiye muri kiriya kigo, nyuma yo gutsindwa na M23 bari bahanganiye […]

Icyo u Rwanda ruvuga ku ngabo za SADC zabaga i Goma zatangiye gutaha

Leta y’u Rwanda yemeje ko ingabo z’umuryango wa SADC zabaga mu mujyi wa Goma zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, igaragaza gutaha kwazo nk’intambwe nziza mu gushyigikira urugendo rwo gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rugikomeje. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Mata ni bwo ziriya ngabo zatangiye gucyura […]

Muhanga: ‘Préfet des études’ afunzwe akekwaho gusambanya abanyeshuri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kabgayi B ruherereye mu karere ka Muhanga, akaba akekwaho guhohotera abanyeshuri b’abakobwa yigisha. Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 29 Mata ni bwo uyu Préfet des études witwa nibwo Mitsindo Gaëtan yatawe muri yombi. Bamwe mu banyeshuri bo kuri ririya shuri […]

SADC yacyuye intwaro yifashishaga irwana na M23 izinyujije mu Rwanda

Ingabo za SADC zari zaroherejwe kurwana n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri zacyuye ibikoresho byazo zibinyujije mu Rwanda. Ni ibikoresho birimo intwaro, ibifaru by’amapine, imodoka zihetse ibifaru by’iminyururu, amato na za kontineri. Kuri uyu wa Kabiri ibi bikoresho byari mu Karere ka Rubavu nyuma yo kwambutswa umupaka uhuza […]

Perezida Kagame yakiriye Embaló nyuma yo kuva kwa Ndayishimiye

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 28 Mata, yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalò. Ibiro bya Perezida w’u Rwanda byatangaje ko abakuru b’ibihugu bombi “bagiranye ibiganiro ku bibazo byugarije Isi ndetse n’umugabane, ndetse no ku buryo bwo gushimangira umubano w’ubufatanye mu nzego zitandukanye zibyara inyungu.” Embaló yaherukaga i […]

Trump yateguje amakuru meza u Rwanda na RDC 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko mu minsi iri imbere hari amakuru meza yerekeye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo azamenyekana; ateguza amahoro ibihugu byombi. Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Mata, mu kiganiro n’itangazamakuru. Mu minsi ibiri ishize Trump yari yanditse ku rubuga nkoranyambaga […]

Tshisekedi na Habyarimana: Ingengabitekerezo zimwe n’amateka asa

Mu gihe hari imishyikirano i Doha hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa AFC/M23 utavuga rumwe na yo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi akomeje kuzana amananiza. Iturufu uyu Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukoresha ayivoma ku isôoko y’igihe cya Habyarimana Juvenal wategetse u Rwanda. Akarere k’ibiyaga bigari ntiwavuga ikibazo cya Congo wibagiwe u […]

M23 yakubitiye ingabo z’u Burundi i Kaziba

Umutwe wa M23 wisubije agace ka Kaziba gaherereye muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. M23 yafashe aka gace nyuma y’imirwano ikomeye yayisakiranyije n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo ifatanya ku rugamba n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ejo ku Cyumweru tariki ya 27 […]

RIB yafunze abayobozi 3 bo muri RMB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abayobozi batatu bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi (RMB) rubakurikiranyeho ibyaha bya ruswa. Abo uru rwego rufunze barimo Rwomushana Augustin, Kanyangira John na Niyongabo Richard. Bafunganywe kandi na ba rwiyemezamirimo bane bakekwaho kuba abafatanyacyaha mu byaha bakurikiranyweho. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje […]

Qatar yishimiye amasezerano u Rwanda na RDC byasinyanye

Ubwami bwa Qatar bwatangaje ko bwishimiye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti urambye amakimirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Guverinoma y’iki gihugu yasinyanye n’iy’u Rwanda. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa […]

Gen Muhoozi yafashe uruhande hagati ya Kabila na Tshisekedi

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko atazemera ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakongera kuyobora iki gihugu. Uyu Jenerali usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ati: “Sinzemerera Joseph Kabila kongera kuba Perezida wa […]

Kagame yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,500 bo muri Polisi y’u Rwanda barimo n’abo ku rwego rwa ba Ofisiye. Abazamuwe mu ntera n’Umukuru w’Igihugu barimo 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police. Mu bahawe iryo peti rya […]

Ibyo u Rwanda na RDC byemeranyirije muri Amerika

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira ubuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni amasezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri Olivier Nduhungirehe na Therese Kayikwamba Wagner bakuriye Ububanyi n’Amahanga mu bihugu byombi, bakaba bari bahagarikiwe na mugenzi wabo wa Leta Zunze Ubumwe za […]

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata zasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi […]

Umunye-Congo yatakambiye P. Kagame amusaba kurekura Gen. Laurent Nkunda

Umunye-Congo witwa Manzi Patrick, yatakambiye Perezida Paul Kagame amusaba kurekura Gen Laurent Nkunda umaze igihe afungiye mu Rwanda. Nkunda w’imyaka 58 y’amavuko, yabaye mu buyobozi bukuru bw’imitwe ya AFDL na RCD; mbere yo gushinga CNDP yabereye umuyobozi mukuru mbere y’uko atabwa muri yombi. Iyi CNDP ni yo yavuyemo M23 kuri ubu imaze imyaka itatu hafi […]

U Rwanda na RDC birasinyanira amasezerano muri Amerika 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata, hari amasezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyana. Ni amasezerano ashyirwaho umukono hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Congo Kinshasa, Thérèse Wagner Kayikwamba. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje […]

Israel yemeje ko ingabo zayo zarashishije igifaru umukozi wa Loni

Igisirikare cya Israel ku wa Kane cyemeje ko mu kwezi gushize ingabo zacyo ziciye muri Gaza Strip umukozi w’Umuryango w’Abibumbye, nyuma yo kumurashisha igifaru. Uyu mukozi yishwe ku wa 19 Werurwe ubwo ingabo za Israel zarasaga zikanangiza inyubako ya Loni iherereye mu gace ka Deir al-Balah. Icyo gihe igisirikare cya Israel cyahise gihakana cyivuye inyuma […]

DRC:Abasirikare ba SADC biganjemo aba Tanzania baba barazimiriye muri Congo

Abasirikare bo mu ngabo z’umuryango wa SADC biganjemo abanya-Tanzania, amakuru aravuga ko baburiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho barwaniraga na M23. Abasirikare babuze bari mu bo uriya muryango wari warohereje mu burasirazuba bwa Congo ngo bafashe ku rugamba ingabo za Leta ya kiriya gihugu zimaze imyaka irenga itatu ziri mu ntambara n’umutwe wa […]

Uvira: Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na Wazalendo

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuri uyu wa Kane habaye imirwano ikaze yasakiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo. Ni imirwano yabereye ku musozi witegeye umujyi wa Uvira nk’uko amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile abivuga. FARDC Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi […]

Ibyavuye mu biganiro by’i Doha bya M23 na RDC

Umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaje ibyo bemeranyijeho nyuma yo guhurira mu biganiro bitaziguye byabereye muri Qatar. Impande zombi zari zimaze ibyumweru bibarirwa muri bitatu ziri mu biganiro zahurijwemo n’ubwami bwa Qatar; mu rwego rwo gukemura amakimbirane yatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021. RDC biciye mu […]

Icyicaro gikuru cy’ishyaka rya Kabila cyasahuwe

Abanye-Congo kuri uyu wa Gatatu bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu baragisahura. Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abanye-Congo bagabye igitero kuri cyicaro gikuru cya ririya shyaka kiri muri Komine ya Gombe i Kinshasa. Mu mashusho abo bikekwa ko ari abayoboke b’ishyaka UDPS rya Perezida Félix Antoine […]

RDC igiye kugura izindi drones z’intambara zigezweho

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu biganiro n’imwe muri Sosiyete zo mu Bushinwa, kugira ngo iyigurishe drones z’intambara. Africa Intelligence ivuga ko Kinshasa iri mu biganiro na Sosiyete yitwa Catic kugira ngo iyigurishe drones eshatu zo mu bwoko bwa Wing Loong. Iki gitangazamakuru kivuga ko RDC ishaka kugura izi ndege zitagira abapilote kugira ngo […]

Capitaine Ibrahim Traoré yongeye gusimbuka coup détat

Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yaburijemo umugambi wo guhirika ku butegetsi Capitaine Ibrahim Traoré, ikavuga ko wari wateguwe n’abantu baba muri Côte d’Ivoire. Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana, ku wa Kabiri yavuze ko iriya coup détat yari iyobowe n’abasirikare ndetse n’abahoze ari bo bakorana n’abo yise abayobozi b’ibyihebe. Yunzemo ko aba mu ntego bari bafite […]

Uri mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya ‘Rwanda Finance Ltd’ yangiwe kwiyamamariza kuyobora Côte d’Ivoire

Urukiko rw’Ibanze rw’i Abidjan ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata, rwangiye Tidjane Thiam wafatwaga nk’ukuriye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Côte d’Ivoire kuzayiyamamazamo. Tidjane Thiam asanzwe ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi y’ikigo Rwanda Finance Limited, ari na cyo kiyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center). […]

Ibiganiro bya Doha hagati ya M23 na RDC byarakubise igihwereye

Ibiganiro byari bimaze igihe bihuza umutwe wa M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aravuga ko byamaze guhagarara nyuma y’ubwumvikane buke bw’impande zombi. Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo impande zombi zagiye zihurira mu biganiro, mu rwego rwo gukemura amakimbirane yatumye zisanga mu ntambara zimazemo imyaka irenga itatu. Ni ibiganiro M23 […]

Abasirikare b’u Burundi barimo Abakomando bishwe na Twirwaneho

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko mu cyumweru gishize hari abasirikare benshi bo mu ngabo z’iki gihugu bishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho. Amakuru avuga ko aba basirikare biciwe mu mirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. U […]

Perezida Kagame yashenguwe n’urupfu rwa Papa Francis

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 21 Mata yunamiye Papa Francis wapfuye, yihanganisha abakristu ba Kiliziya Gatolika bari mu gahinda kubera urupfu rwe. Mu gitondo cyo ku wa Mbere ni bwo Vatican yemeje ko Papa Francis wari ufite imyaka 88 yapfuye. Vatican yemeje ko uyu wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya […]

Umuhuza mushya w’u Rwanda na RDC kwa Perezida Kagame

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mata ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwa dipolomasi ruza gusiga agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Gnassingbé aheruka guhabwa n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe inshingano zo kuba umuhuza mu bibazo bya Politiki biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]

Kwa Joseph Kabila ntibemera ko ari i Goma

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryahakanye amakuru avuga ko ari mu mujyi wa Goma. Iri shyaka ryabihakanye biciye mu munyamabanga uhoraho waryo, Ferdinand Kambere, mu kiganiro yagiranye na Radiyo Okapi y’Umuryango w’Abibumbye. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Kabila […]