Mu minsi itarenze ijana Minisitiri mushya w’Umutekano ngo araba ashyize iherezo ku ntambara ya FARDC na M23
Minisitiri w’Umutekano mushya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahize ko mu gihe kitarenze amezi atatu gusa aribube arangije Intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo. Uyu Minisitiri Hon Guy Kabombo yavuze ko bijyanye n’icyizere yagiriwe cyizatuma ashyira ibintu ku murongo abanyekongo bakongera kugira amahoro. Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru i Kinshasa ubwo yari […]
SAMIDRC irigamba kwica no gukomeretsa inyeshyamba nyinshi za M23
Ubutumwa bwa SADC bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), bwigambye kwicira inyeshyamba 65 za M23 mu bitero Ingabo zabwo ziheruka kugaba ku birindiro by’uriya mutwe. Ni ibitero ngo byagabwe ku birindiro bya M23 biherereye mu misozi ikikije Umujyi wa Sake, ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Umuvugizi wa […]
Ikibazo cy’amashanyarazi cyateje impagarara mu batuye mu ntara y’Uburasirazuba
Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba barataka ibihombo baterwa n’umuriro w’Amashanyarazi udafite ingufu. Uyu muriro bavuga ko uza ufite intege nke kuburyo ubangiriza ibikoresho birimo n’ibyikoranabuhanga. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana baganiriye n’itangazamakuru,bo bavuga ko iki kibazo cy’amashanyarazi adafite imbaraga usibye gutuma hari imirimo badakora neza, ngo binatuma ibikoresho […]
Mexique yabonye perezida w’umugore usanzwe ari kabuhariwe muri siyansi
Umunya Megizikekazi w’umugore Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, yatorwe kuyibora iki gihugu nyuma y’amajwi yatangajwe by’agateganyo. Uyu mugore Yagize amajwi 57.8% y’agateganyo akaba ariwe wa mbere ugiye kuyobora Mexico ari umudamu . Ni nawe muntu wa mbere ufite igisekuru cy’Abayahudi uyoboye iki gihugu. Sheinbaum asanzwe ari umuhanga muri Siyansi bikaba akarusho ubwo yazirikananwaga cyane […]
Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Koreya
Perezida Paul Kagame uri i Seoul muri Koreya y’Epfo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa kiriya gihugu bagirana ibiganiro. Umukuru w’Igihugu ari muri Koreya y’Epfo kuva ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena, akaba yahitabiriye inama ya mbere igomba guhuza Koreya n’umugabane wa […]
M23 yaburiye MONUSCO ikomeje kwifatanya n’umwanzi wayo
Umutwe wa M23 wahaye gasopo ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kwifatanya n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu kuwugabaho ibitero. MONUSCO iheruka kwifatanya n’abarimo FARDC, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abarundi, iza SADC n’abacanshuro b’Abarundi mu kugaba ibitero kuri M23. Ubu butumwa bwa Loni kuva ku wa Gatandatu […]
Amashusho ya Padiri Twinamatsiko ari kwiha akabyizi akomeje kurikoroza
Umupadiri wo muri Diyosezi Gatulika ya Kabale, Luciano Twinamatsiko, yashyize hanze amashusho amugaragaza ari gutera akabariro. Ni amashusho yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga kuva ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi, kuri ubu akaba akomeje guhererekanywa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nka X biganjemo abo mu bihugu bya Kenya na Uganda. Muri aya mashusho Padiri Twinamatsiko agaragara […]
Ishyaka rya Ramaphosa ryananiwe kugira ubwiganze mu matora
Imibare y’ibyavuye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo irerekana ko ishyaka ANC riri ku butegetsi rifite amajwi 40%, ibisobanura ko bwa mbere mu myaka 30 ishize ryananiwe kugira ubwiganze bw’amajwi. Amakuru aturuka muri iki gihugu arerekana ko ANC iri imbere n’amajwi 40%, mu gihe andi mashyaka ahanganye na yo afite amajwi 60%. […]
Sudan: Abagera kuri Miliyoni 18 barembejwe n’inzara
Abaturage bagera kuri miliyoni 18 muri Sudan, barembejwe n’inzara yaturutse ku ntambara ikomeje gushyamiranya igisirikare cya Reta ndetse n’abarwanyi ba Rapid Suport Force( RSF) batavuga rumwe n’ubutegetsi. Ni intambara yatangiye mu mwaka ushize, ikaba ikomeje guhanganisha impande zombi.PAM itangaza ko hakenewe ubutabazi muri iki Gihugu, bitabaye ibyo inzara ikaba yateza akaga gakomeye ku Banya-Sudan kuko […]
Tshisekedi yashyizeho umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Ubutasi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza(Agence Nationale de Reinseignements).muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahawe umuyobozi mushya nyuma y’iminsi micye muri iki gihugu haburijwemo Coup d’Etat. Ni amakuru yamenyekanye binyuze ku rubuga rwa X rw’umuvugizi wa Perezidansi ya Congo , Tina Salama, aho yavuze ko iki kigo cy’iperereza cyabonye undi muyoboizi mukuru wasimbuye uwari ukiyoboye. Yavuze ko […]
Ubwato busimbukiraho indege za Amerika bwarashweho n’aba Houthis
Abarwanyi b’inyeshyamba z’Abahuth zatangaje ko zarashe ku bwato bwasimbukiragaho indege za Amerika. Izi nyeshyamba zo muri Yemeni zavuze ko zarashe iisasu kuri ubu bwato nyuma y’ibitero by’indege bagabweho n’abasirikare b’Amerika n’Ubwongereza bigahitana abantu 16 abandi 40 bagakomereka. Aba barwanyi bvuze ko bagiye gukaza ibitero mu nyanja itukura mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ ibitero by’indege […]
P. Kagame yamaganiye kure ibyo kugira Bernard Quintin intumwa ya EU mu karere k’ibiyaga bigari
Perezida Paul Kagame biravugwa ko aheruka kwamaganira kure gahunda y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yo kugira Umubiligi, Bernard Quintin intumwa yawo mu karere k’ibiyaga bigari. Africa Intelligence ivuga ko Umukuru w’Igihugu mbere yo kwanga Quintin EU yifuza ko ayibera intumwa yari yabanje gusabwa umusanzu mu kumuhitamo. Iki gitangazamakuru kivuga ko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ari […]
Imiryango mpuzamahanga 19 yanenze Tanzania nyuma yo gucyura ku ngufu impunzi z’Abarundi
Igihugu cya Tanzania gikomeje kugawa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyuma yo kwirukana impunzi z’Abarundi ku ngufu. Amashyirahamwe yigenga 19 akorera mu Burundi no mu karere ka Afrika y’Uburasirazuba yaneguye umugambi wa Tanzania wo kwirukana impunzi z’Abarundi. Impunzi zigera ku 1000 ziherutse kwirukanwa muri iki gihugu zizira ko nta byangombwa zifite. Ni mu gihe, iki gihugu […]
Ubushyuhe mu Buhinde burimo kwica abantu umusubirizo
Abantu benshi bapfuye bazize indwara ziterwa n’ubushyuhe mu masaha 24 ashize ubwo ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu majyaruguru no mu Buhinde. Ku wa kane, habaruwe abapfuye icumi mu bitaro bya leta byo mu karere ka Rourk abandi 5 bapfa kuwa gatanu nk’uko abayobozi babitangarije ibiro ntaramakuru Reuters. Impfu ziterwa n’ubushyuhe nanone zavuzwe mu ntara za Bihar, […]
M23 yatwitse ikindi gifaru cy’ingabo za Afurika y’Epfo
Umutwe wa M23 watangaje ko ku wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi watwitse ikindi gifaru cy’Igisirikare cya Afurika y’Epfo, kiba icya gatanu utwitse. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt Col Willy Ngoma. Uyu musirikare mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X yavuze ko icyo gifaru cyatwikiwe mu gace ka Mubambiro ko muri […]
SANDF yemeje ko abasirikare 13 bayo bakomerekejwe na M23
Igisirikare cya Afurika (SANDF), cyatangaje ko hari abasirikare 13 bacyo bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi. SANDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abo basirikare bakomerekeye mu mirwano yabasakiranyije na M23 mu mujyi wa Sake ho muri Teritwari ya Masisi. Aba […]
‘Sisitemu Imibereho’ yasimbuye ibyiciro by’ubudehe
Nyuma y’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu itangaje ko ikuyeho ibyiciro by’ubudehe byifashishwaga muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, yamaze gutangiza gahunda nshya yitwa “Sisitemu Imibereho” kuko ari yo igiye kujya ikoreshwa. U Rwanda rwari rumaze igihe rukoresha ibyiciro by’ubudehe muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage no gutanga serivisi zitandukanye, bikaza […]
Umwanzi twamwirukanye Kanyabayonga tumugeza kure hashoboka: Lt Col Willy Ngoma
Umutwe wa M23 biciye mu muvugizi w’Igisirikare cyawo, Willy Ngoma, wemeje ko wirukanye Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Kanyabayonga wo muri Teritwari ya Rutshuru. Lt Col Willy Ngoma mu butumwa yahaye umunyamakuru wa BWIZA nyuma yo kumubaza niba M23 ari yo igenzura Kanyabayonga, yamubwiye ko “twirukanye umwanzi […]
Ingo zirenga Miliyoni 48 ku isi zifite ikibazo cyo kutabyara-Ubushakashatsi
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ,OMS, igaragaza ko umuntu umwe muri batandatu aba afite icyo kibazo, ndetse ingo zirenga miliyoni 48 zifite ibibazo byo kubyara. Ubushakashatsi bugaragaza ko intanga ngabo zikomeje kuba iyanga hanze biturutse ku mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko mu myaka 50 ishize, intanga ngabo ku Isi zagabanyutse ku kigero kirenga […]
NEC yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kudatandukira muri iki gihe gisatira amatora
Komisiyo y’igihugu y’amatora (National Electoral Commission-NEC), yasabye abanyamakuru n’abatanze kandidatire kwigengesera muri iki gihe hatangiye ibikorwa bibanziriza umunsi wo gutora perezida wa Repubulika ndetse n’abadepite. Ibi ni ibyagarutsweho na Perezida w’iyi komisiyo Oda Gasinzigwa,wasabye abatanze ibisabwa bifuza kuba abakandida mu matora akomatanije kwigengesera no gukurikiza amategeko n’amabwiriza, mu gihe bategereje ko igihe cyo kwiyamamaza kigera. […]
Tanzania yacyuye impunzi z’Abarundi zitagiraga ibyangombwa
Reta ya Tanzaniya kuri uyu wa gatatu yacyuye impunzi z’Abarundi zigera ku 1,078 bari bagishakisha ubuhungiro mu nkambi ya Nyarugusu. Abacyuwe bari biganjemo abari batuye mu nkambi bagishakisha ibyangombwa. Ni Amakuru yatanzwe n’umuyobozi mukuru w’ibiro by’abimukira mu ntara ya Kigoma, Remigius Pesambili.Abenshi mu bacyuwe bajanywe mu ntara za Rutana, Cibitoke, na Cankuzo. Pesambili yavuze ko […]
M23 yemeje ko hari ibifaru bya FARDC yatwitse, ibindi irabifata
Umutwe wa M23 waraye wemeje ko watwitse imodoka enye z’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zose zo mu bwoko bw’ibifaru bidatoborwa n’amasasu. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024. Kanyuka yagaragaje ko M23 yatwitse […]
Samia Suluhu yagiye muri Korea gushyira umukono ku masezerano y’inguzanyo ya miliyali 2.5$ izahabwa Tanzania
Samia Suluhu Hassan yavuye i Dar es Salaam kuwa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itandatu muri Koreya y’Epfo ku butumire bwa Perezida Yoon Suk Yeol. Yusufu Makamba, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri iki gihugu, mu kiganiro n’abanyamakuru i Dar es Salaam ku munsi w’ejo, yavuze ko uru ruzinduko ruzatangira kuri uyu wa Gatanu taliki 31 Gicurasi, […]
Amerika yahaye umugisha ikoreshwa ry’ibitwaro yahaye Ukraine mu kurasa u Burusiya
Amakuru yagiye hanze aravuga ko Prezida wa Amerika Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro yayihaye mu kugaba ibitero mu bice bimwe na bimwe by’Uburusiya. Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye birimwo Reuters, AFP na CNN bivuga ko umutegetsi wa Amerika washyize aya makuru hanze yanze ko amazina ye ajya hanze. Yavuze ko uruhushya Joe Biden yatanze rutanga uburenganzira […]
ONU yahaye imidali abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro harimo na babiri b’u Rwanda
Kuri uyu wa Kane Umuryango w’Abibumbye(ONU), wunamiye abasirikari barimo n’ab’u Rwanda babiri baguye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu mwaka ushize. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abasirikari, abapolisi n’abasivile bapfuye barimo guharanira amahoro hirya no hino ku Isi. Mu bibukwa harimo n’abasirikari b’Abanyarwanda nabo amazina […]
RDF yitabiriye imyitozo ya Gisirikare ikomatanyije muri Turukiya-AMAFOTO

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Mubarakh Muganga arikumwe n’intumwa z’ubuyobozi bw’izi ngabo bagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Turukiya aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare ikomatanyije n’iy’urugamba rwo mu mazi. Kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, hatangajwe amakuru avuga ko “Intumwa za RDF ziyobowe n’Umugaba Mukuru, Gen MK Mubarakh, bitabiriye EFES-2024, imyitozo y’Ibihugu bitandukanye iyoborwa […]
Diane Rwigara yatanze kandidatire asaba kuyobora u Rwanda
Umunyapolitiki Shima Diane Rwigara kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’amatora kandidatire ye nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Diane Rwigara yabaye umukandida wa karindwi utanze kandidatire kuri uyu mwanya, nyuma y’abarimo Perezida Paul Kagame uhabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi. Muri 2017 Shima Diane Rwigara […]
FARDC na M23 bongeye kurwanira hafi y’umujyi wa Sake hakoreshejwe imbunda za rutura
Mu duce twa Ngumba na Madimba hafi y’umujyi wa Sake haramukiye imirwano yahuje ihuriro rya FARDC na M23. Amakuru avuga ko iyi mirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 30 Gicurasi 2024 itangijwe na FARDC ubwo yagabaga ibitero kuri M23 nayo itangira kwirwanaho birangira imirwano ifashe indi ntera. Muri iyi mirwano hakoreshejwemo […]
FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka ryo muri Cuba
Ishyaka FPR-Inkotanyi ku wa Gatatu ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka The Cuban Communist Party (PCC) riri ku butegetsi muri Cuba, akaba agamije kwagura no gushimangira ubucuti hagati y’amashyaka yombi. Ni amasezerano yashyizweho umukono na Visi-Perezida wa FPR, Uwimana Consolée cyo kimwe na Roberto Morales usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PCC. Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano Morales yagaragaje […]
Gicumbi: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cy’abajura biba ku manywa y’ihangu
Mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, haravugwa ubujura bukabije aho abaturage bavuga ko bibwa kumanywa y’ihango ariko ubuyobozi bukavuga ko icyo kibazo ntagihari. Abaturage bataka ni abo mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi mu kagari ka Gisuna bavuga ko bahangayitse cyane biturutse ku bujura bukabije kuko babiba yaba kumanywa ndetse na nijoro. Umwe […]
Abakandida 8 bifuza intebe yo muri Village Urugwiro mbere y’amatora
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) irasoza kwakira kandidatire z’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’izabifuza guhatanira kuba abadepite mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Kuri gahunda ni uko kuri uyu wa Kane NEC iri bwakire kandidatire z’abakandida babiri; Shimwa Diane Rwigara na Mpayimana Philippe. […]
Museveni yasabye Anita Among kumubwiza ukuri ku nzu afite i Londres, undi aramutsembera
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yandikiye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Anita Among, amusaba kumubwiza ukuri ku nzu avuga ko yamenye ko afite mu Bwongereza, mbere y’uko undi atsemba. Anita Among ari mu bayobozi bo muri Uganda bafatiwe ibihano na Leta y’u Bwongereza, kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no kunyereza umutungo […]
Haracyari icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga -BNR
Banki nkuru y’u Rwanda BNR itangaza ko hakigaragara icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, nka kimwe mu bigarukwaho nk’ibigira ingaruka ku isoko ry’ivunjisha. Gusa ku rundi ruhande Komite ishinzwe politi y’ifaranga muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR yafashe umwanzuro wo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo cy’iyi Banki kigezwa kuri 7.0%, kivuye kuri 7.5% cyariho mu bihembwe […]
MONUSCO ikomeje guhambira utwayo iva ku butaka bwa Congo
Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo Umuryango w’Abibumbye, watangaje ko ishami ryayo rishinzwe kubungabunga umutekano ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO yakoreraga muri Kivu y’Amajyeofo Uvira mu birindiro bya Sange yafunze Umuryango. Iki kigo cya gisirikare cya MONUSCO (Sange) cyakoreraga mu gace ka Uvira, mu majyepfo y’intara ya Kivu, cyarafunzwe ku mugaragaro mu […]
Hamas yigambye kwihimura kuri Israel ikoresheje roketi
Umutwe wa Hamas wigambye ko warashe roketi mu mujyi wa Rafah ihitana bamwe mu basirikare ba Israel. Igisirikare cya Israyeri, kuri uyu wa gatatu, nacyo cyahise cyemeza aya makuru gitangaza ko abasirikare bayo batatu biciwe mu gace ka Rafah kari mu Majyepfo y’intara ya Gaza. Ibyo bitero bibaye mu gihe amashyirahamwe ashinzwe gutabara imbabare nka […]
Nord Kivu: Abasivili bongeye gutabarizwa nyuma y’uko FARDC ishinjwa kubica umusubirizo
Abarwanyi ba M23 bongeye gutabariza Abasivili batuye mu nice bya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni nyuma y’ubwicanyi bukorerwa abasivile bukozwe n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokoarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni mu butumwa umuvugizi wa M23 mu bya politiki yanyujije ku rukuta rwe rwa x, yamagana yivuye inyuma […]
Afurika y’Epfo:Amashyaka 70 n’abakandida bigenga 11 barimo guhatana mu matora
Abanyafurika y’Epfo bazindukiye mu matora ya mbere y’ingenzi cyane abayeho kuva ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu (apartheid) bwarangira mu mwaka wa 1994. Abantu bagera kuri miliyoni 27 ni bo biyandikishije bashaka gutora, muri aya matora agaragaza gukomeza gucikamo ibice muri politiki nyuma y’iyi myaka 30 ishize y’ubutegetsi bwa demokarasi. Mu buryo butari bwarigeze bubaho, […]
Barikana wari ukurikiranweho gutunga intwaro yahawe igihano cyoroheje
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nzeri, rwahanishije Frw 500,000 Barikana Eugene wahoze ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Barikana yari yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi nyuma yo kwegura ku nshingano yari afite nk’umudepite mu […]
Kera kabaye muri RDC hashyizweho Guverinoma nshya, Bemba ahindurirwa imirimo
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaraye atangaje Guverinoma nshya y’iki gihugu igizwe n’abaminisitiri 54 biganjemo abashya. Ni Guverinoma yatangajwe nyuma y’amezi atandatu Perezida Felix Antoine Tshisekedi atorewe kuyobora RDC muri manda ya kabiri izamara imyaka itanu. Muri iyi Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka, Jean Pierre Bemba Gombo wari usanzwe […]
Umushoramari Niyitanga yatanze kandidatire ku mwanya w’ubudepite
Rwiyemezamirimo Niyitanga Fiston uzwi mu bijyanye n’ubukerarugendo, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) nk’umukandida mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Niyitanga usanzwe afite company y’ubukerarugendo ikorera mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya, yatanze kandidatire ye mu cyiciro cyihariye cy’urubyiruko. Uyu musore nyuma yo gutanga kandidatire yabwiye itangazamakuru ko yafashe icyemezo cyo kwiyamamaza mu […]
Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze: Macron
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk’urwenya ndetse n’idafite umumaro. Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y’i Paris aho yari kuri uyu wa Kane. Yagize kandi ati: “Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose […]
Tshisekedi wahushije Nangaa mu mugambi wo kwivugana abakuru ba AFC/M23
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buravugwa mu mugambi wo kugerageza kwivugana Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri kiriya gihugu n’abakuru b’umutwe wa M23 yihuje na wo. Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo uyu mugabo yahuje amaboko na M23 nyuma yo gushingana n’abayobozi b’uyu mutwe ihuriro bise Alliance Fleuve Congo […]
Ubwongereza bwamaganye M23 n’abayitera inkunga
Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa guverinoma y’Ubwongereza rigaragaza ibyo iki gihugu cyagejeje kuri kariya kanama rivuga ko “Bamagana gukomeza gufata ibice bitandukanye by’igihugu cya Congo bikozwe n’Inyeshyamba za M23 zanashyiriweho ibihano n’umuryango w’Abibumbye.” Mu mboni z’Ubwongereza, M23 igomba gusubira inyuma ikarekera gukomeza intambara, Ubwongereza kandi bwanasabye ko Ubufasha buturutse hanze ya Congo buhabwa umutwe wa […]
Burundi: Indwara itazwi yibasiye abagororwa bafungiwe muri gereza ya Gitega
Indwara itazwi yatangiye gukwirakwira muri gereza nkuru ya Gitega kuva mu cyumweru gishize mu gihugu cy’Uburundi , aho imfungwa zitandukanye zagiye zibona ibimenyetso bahuriyeho by’iyo ndwara ariko ntibamenye iyariyo. Abagororwa barwaye iyi ndwara, yakwirakwiriye nk’icyorezo muri gereza nkuru ya Gitega, bagaragaza ibimenyetso nko gukorora, kuruka , amaso atukura, umuriro, intege nke, kubabara mu gifu, kubura […]
RDC:Imodoka yaritwaye imiti muri Teritwari ya Fizi yaguye muri Tanganyika
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haramutse amakuru avuga ko imodoka yari itwaye imiti yerekeza muri teritwaritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Tanganyika. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 25 Mata 2024, ubwo iyi modoka yavaga muri Uvira yerekeza muri teritwari ya Fizi.Bivugwa ko uretse imiti […]
Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame
Iyi nyandiko ya Madamu Jeannette Kagame igaruka ku kuri kw’amateka y’u Rwanda mu gihe benshi bahitamo kuyavuga nabi, cyane muri iki gihe cyo #Kwibuka30. Biteye isoni bikanashengura umutima, kubona nyuma y’imyaka igera kuri 30, Abanyarwanda tukirwana no gusobanurira ukuri kw’amateka yacu — amateka asobanutse kandi yanditswe neza, abantu ubusanzwe bazwiho kumva no guharanira ukuri. Igishengura […]
Ukraine yatangiye kurasa mu Burusiya ikoresheje Miisile yahawe na Amerika
Ukraine yatangiye gukoresha Misile yahawe na Amerika binyuze mu nkunga yari yayemereye yo kwivuna Uburusiya. Ni amakuru yemejwe ‘abategetsi bo muri Amerika bemeje ko Ukraine yatangiye gukoresha ibisasu bya misile biraswa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ‘ballistic’ yahawe n’Amerika mu ibanga, ibirasa ku basirikare b’Uburusiya bayiteye. Izo ntwaro ziri muri gahunda y’imfashanyo ya […]
Indwara y’ibihara bikomoka ku nkende yahagaritse imitima y’abanya Brazzaville
Repubulika ya Kongo Brazzaville yatangaje ko yatewe n’icyorezo cy’ibihara biturutse ku nkende “monkey pox” nyuma y’uko hafashwe ibipimo bakayisangana abagera kuri 19. Aba bayisanzwemo ngo biganje mu murwa mukuru i Brazzaville. Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’ubuzima Gilbert Mokoki yavuze ko nta mibare y’abapfuye baraboneka kugeza ubu, gusa ngo hari impungenge ko na bo baboneka […]
Nyamagabe-Rusizi: Igice kimwe cy’uhanda cyatwawe n’imvura
Mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Buvugira ,Umudugudu wa Bujagiro, Igice cy’Umuhanda cyangijwe n’imvura yaguye maze kirakushumuka. Iyi mvura yaguye tariki 24 Mata 2024, yangije igice cy’Umuhanda Nyamagabe-Rusizi ikaba yanangije ipoto y’amashanyarazi y’ahitwa Kamiranzovu mu ishyamba rya Nyungwe. Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje […]
Botswana: Minisitiri yatangaje ko banze kwakira abimukirakira bavuye mu Bwongereza
Igihugu cya Botswana gitangaza ko cyanze kwakira abimukira bavanywe mu Bwongereza ku mpamvu bwite zitasobanuwe. Byatangajwe na Misitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana , Lemogang Kwape kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yahaye shene ya televiziyo yo muri Afurika y’Epfo. Yavuze ko leta y’Ubwongereza yiyambaje igihugu cye ibabaza niba bakwakira abimukira birukanwa mu Bwongereza, ariko Botswana […]
Uburusiya: Minisitiri wungirije w’Ingabo yafunzwe
Mu Burusiya ishyamba si ryeru mu butegetsi kuko harimo gukorwa umukwabo wo guhiga abashinjwa ibyaha, aho ku ikubitiro Minisitiri wungirije w’Ingabo yahise atabwa muri yombi. Urwego rukuru rw’ubutasi mu Burusiya ruvuga ko minisitiri wungirije w’ingabo yafunzwe acyekwaho ibyaha bya ruswa. Ejo hashize kuwa kabiri, akanama k’iperereza kavuze ko Timur Ivanov yafunzwe kandi ko harimo gukorwa […]
Kenya: Ibintu bikomeje kuzamba kubera imyuzure ya hato na hato
Nk’uko ishami ry’iteganyagihe rya Kenya ryagiye ribitangaza ko muri iki cyumweru hagomba kugwa imvura nyinshi, kugeza ubu mu bice bitandukanye by’iki gihugu bikomeje kwibasirwa n’imyuzure ituruka ku mvura idasanzwe ikomeje kugwa. Abatuye by’umwihariko mu ntara ya Machakos , bamwe bahitanywe n’iyi myuzure , abandi bava mu ngo zabo barahunga. Ku mugoroba wo kuwa mbere, itsinda […]
Burundi: Abakorera uburobyi muri Tanganyika barimo kubogoza
Abakorera uburobyi mu kiyaga cya Tanganyika baratabaza ubuyozi bavuga ko batakibona amafi ahagije mu Kiyaga cya Tanganyika. Bavuga ko impamvu amafi yagabanutse cyane muri iki Kiyaga, ari uko kuva aho amazi yacyo atangiriye kugenda biturutse kubiza n’amafi yagiye . Ikindi kandi bavuga ko kubera imyanda iguma iva hirya no hino amazi akandura, amafi aguma ahunga. […]
RDC: V. Kamerhe arakoza imitwe y’intoki ku kongera kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Umunyapolitiki Vital Kamerhe yaraye atorewe guhagararira ihuriro Union Sacré de la nation mu matora ya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kamerhe wakunze kwibasira u Rwanda, asanzwe ari Visi-Minisitiri w’Intebe wa RDC ndetse na Minisitiri w’Ubukungu. Ni inshingano yahawe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi nyuma yo kuva muri gereza yagiyemo ubwo […]
Kuki kugabira no gutera inkunga bisigaye bifatwa nk’iturufu y’ubwambuzi kubifuza kwamamaza no kwamamara ?

Mu nkuru zijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, hakomeje kuvugwa inkuru y’umuhanzi Yago wishyuje ikibanza yemerewe mu mwaka ushize, ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika album ye ‘Suwejo’ ariko akaza kucyimwa nyuma yo kubwirwa ko atitwaye neza ku rubyiniro, bitewe n’uko hitiranyijwe abamuhaye impano y’ubutaka. Uyu muhanzi yimwe iki kibanza nyuma yo gutangaza ko yagihawe na KTN Rwanda […]
ONU yongeye gusaza imigeri ishaka kuburizamo gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Mu gihe Ubwongereza bwamaze kwemeza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi wongeye gushaka kuburizamo iyi gahunda. Abashaka kugera amajanja iyi gahunda, harimo abayobozi babiri b’uyu muryango, aribo umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, na komiseri ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU, Volker Turk, aho bavuga ko […]
Uganda isanga ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi ryaragaragaje ugutsindwa kw’amahanga
Minisiteri y’Ingabo muri Uganda, yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gufatanya n’abanyarwa mu gukumira ikibi haba mu karere no muri afurika ku buryo nta curaburindi risa nka Jenoside yakorewe Abatutsi rizongera kubaho. Ni bumwe mu butumwa iyi Minisiteri yatanze mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku Kiyaga ka Victoria mu […]
Gukandagiza ikirenge ku butaka Wazalendo iriho wishyura amadorari atari munsi y’atatu
Hashize iminsi itari mike, abagenzi n’abacuruzi binubira ko bishyuzwa na Wazalendo amafaranga adafitiwe ubusobanuro, aho kugeza ubu uciye wese ku butaka uyu mutwe uriho yishyura amadorali y’Amerika arenga atatu Abaturage bamwe bo muri ibi bice bya Kivu ya Ruguru bibarizwamo Wazalendo,bavuga ko itagituma bagoheka kuko uciyeho wese agomba kugira ikiguzi atanga kikitirirwa umusoro. Nk’uko amakuru […]
Maleziya: Abantu icumi baguye mu mpanuka ya Kajugujugu zagonganye
Abantu icumi bapfuye nyuma ya kajugujugu ebyiri zo mu mazi zagonganiye mu kirere ubwo zari mu myitozo ya gisirikare yaberaga mu birori byiswe Royal Maleziya. Amashusho yacaracaye mu bitangazamakuru bitandukanye, yagaragaje umwe mu bapilote abura uburinganire (control), ari ku muvuduko wo hejuru maze asatira mugenzi we baragongana. Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere taliki 22 […]
Urwicyekwe rwatumye Uburusiya bufunga ‘internet’ ku banyamakuru batagira umupaka
Abanyamakuru batagira Umupaka (reporters without Boarders), ivuga ko Ubutegetsi bw’Uburusiya bwabakuriyeho Internet. Imiryango inyuranye n’impirimbanyi z’ubwisanzure bw’itangazamakuru bamaganye icyo gikorwa. Uyu muryango Reporters Without Borders usanzwe ufite ibiro bikuru i Paris mu Bufaransa uvuga ko guverinema y’Uburusiya yafunze imiyoboro ijya ku rubuga rwayo muri icyo gihugu kuva taliki 18 z’ukwezi kwa kane. Impamvu zateye Uburusiya […]