Gen. Muhoozi yasabye Kenya kubaha uburenganzira ku nyanja vuba na bwangu 

Umuhungu wa Perezida wa Uganda akaba n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu, General Muhoozi Kainerugaba yongeye gushyigikira amagambo aherutse kuvugwa na se, Perezida Yoweri Museveni, avuga ko Uganda ikwiye kugira uburenganzira bwo kugera ku Nyanja y’Abahinde. Mu butumwa bwe bwumvikanamo ubwirasi, Muhoozi yagize ati: “Kenya igomba kuduhereza vuba inzira ituganisha ku Nyanja y’Abahinde. Nitabikora, bizateza ibibazo bikomeye mu […]

Abantu 6 bapfiriye mu kavuyo k’abantu bashakaga akazi mu gisirikare cya Ghana

Byibuze abantu batandatu bahitanywe n’akavuyo k’abantu kabereye kuri sitade ya El-Wak Sports Stadium i Accra muri Ghana, ubwo habaga igikorwa cyo gushaka abinjira mu gisirikare cya Ghana (Ghana Armed Forces). Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mbere y’uko igikorwa nyirizina gitangira, ubwo igihiriri cy’abasore n’inkumi cyari cyahurujwe no kwirukira ku marembo […]

Amashusho y’urukozasoni ya Yampano mu butabera

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukizamuka, Florien Uworizagwira, uzwi cyane ku izina rya Yampano yajyanye mu butabera Patrick Ishimwe uzwi nka Pazzo, amushinja kwiba no gusakaza videwo y’urukozasoni yari afitanye n’umukunzi we, nyuma yo kuyikura muri telefoni ye nta burenganzira abifitiye. Iyo videwo yasohotse ku mbuga nkoranyambaga ku itariki ya 9 Ugushyingo 2025, ituma Yampano ashyirwa mu majwi […]

Yabyaye abana bane icyarimwe ahita abita amazina ya Raila Odinga

Umugore wo mu karere ka Kisii, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Kenya, yabyaye abana bane icyarimwe abita amazina yakomotse kuri Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, ndetse n’umugore we Ida Odinga. Abo bana bane ba Vane Nyanchoka ni abahungu batatu n’umukobwa umwe. Abahungu babatijwe Raila, Amollo, na Odinga, naho umukobwa yitwa Ida, izina […]

Mwarimu Clement yiyahuriye mu kiyaga cya Muhazi 

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Iraguha Clement, uzwi cyane nka Mwarimu Clement kubera kwigisha abantu gutwara imodoka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kwiroha mu Kiyaga cya Muhazi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025, ahagana saa kumi […]

Umukobwa w’imyaka 13 yanze kurongorwa n’umusaza wa 70

Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu karere ka Bor muri Sudani y’Epfo yakijijwe gushyingirwa ku gahato ku mugabo w’imyaka 70, nyuma y’uko nyina amenye ibyari bigiye kumubaho maze agahita asaba ubufasha mu itsinda ry’abagore rirengera uburenganzira bwabo. Uwo mukobwa, witwa Nosha, ngo yumvise ba sekuru be baganira ku migambi yo kumushyingira uwo musaza mu buryo […]

FIFA yahannye Umurundi Bonfils-Caleb

Umurundi Bonfils-Caleb Bimenyimana yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) imikino itatu, nyuma y’igikorwa cy’ubugome yakoreye umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Brian Bwire, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa 9 Ukwakira 2025. Iri kosa ryabereye mu mukino wahuje Uburundi na Kenya muri “World Cup Qualifiers 2026”, aho bombi bahataniraga amanota akomeye […]

Nicolas Sarkozy yarekuwe

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko rwemeye kurekura by’agateganyo Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo igifungo cy’imyaka itanu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yari afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye n’amafaranga […]

Intare FC yitandukanyije n’umugabo wacucuye ababyeyi bo muri Kamonyi

Mu gihe amakuru amaze iminsi acicikana ku mugabo witwa Nibishimirwe Patrick ushinjwa kwaka amafaranga ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzazamura abana babo bafite impano mu mupira w’amaguru, ikipe y’irerero rya Intare FC yamenyesheje ko nta sano na busa ifitanye n’uwo mugabo. Amakuru avuga ko Nibishimirwe Patrick yabwiye ababyeyi bagera kuri 26 ko afite […]

Perezida wa Zambia yatewe amabuye ari ku rubyiniro

Ku wa gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatewe amabuye n’abaturage bari bamuteze amatwi mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bituma abashinzwe umutekano bamuhungisha vuba cyane. Perezida Hichilema yari yagiye mu mujyi wa Chingola, mu ntara ya Copperbelt, gusura abaturage no kureba ingaruka z’inkongi y’umuriro yari yibasiye isoko rya […]

Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo muri Canada ku munota wa nyuma 

Abakunzi b’itsinda rya Vestine & Dorcas bari bategereje igitaramo cyabo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma. Iki gitaramo cyari kimwe mu byari gisoza uruzinduko rwabo rwo kuririmba mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika na Canada. Abafana bari biteguye kuririmbana nabo […]

Ibihugu 5 by’Afurika byagabweho ibitero by’indege na Amerika

Kugeza mu Ugushyingo 2025, hari ibiganiro byongeye kuzamuka ku bijyanye n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishobora kugaba ibitero by’indege muri Nijeriya. Ibyo biganiro byatumye abantu bongera kwibaza ku ruhare rwa Amerika mu bikorwa byayo bya gisirikare muri Afurika. Hashize imyaka myinshi Ubuyobozi bwa Gisirikare bwa Amerika muri Afurika (AFRICOM) bukora ibitero by’indege ku […]

SP Ronald Mutabazi yasanzwe mu rugo yapfuye

Umuyobozi wa VIPPU muri Polisi y’u Buganda, SP Ronald Mutabazi, yasanzwe yapfuye mu rugo rwe Polisi y’u Buganda iri mu kababaro k’akomeye nyuma y’urupfu rwa SP Ronald Mutabazi, umwe mu bapolisi bakuru bakoraga mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Unit). Mutabazi yari umuyobozi wa VIPPU (Very Important Persons Protection Unit) ishami rishinzwe kurinda abayobozi […]

Umugabo mubi ku isi yizihije imyaka 22 amaze arongoye

Baguma Godfrey, uzwi nka Ssebabi, umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda, hamwe n’umugore we Namande Cate, bazihije isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe. Mu gusangiza abantu urugendo rwabo rw’ubukwe, Cate Namande yavuze ko yarongowe n’uyu mugabo ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Icyo cyemezo cye cyakurikiwe n’amarangamutima menshi n’amarushanwa y’imiryango n’inshuti, bamwe bibazaga impamvu yihisemo […]

Umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi yarekuwe

Ubuyobozi bwa Libani bwatangaje ko Hannibal Kadhafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya, yarekuwe nyuma y’imyaka irenga icumi yari amaze afunzwe i Beirut. Nk’uko bitangazwa n’urubuga Lebanon 24, Hannibal Kadhafi yarekuwe n’urukiko rwa Libani, kandi yakuriweho inzitizi zamubuzaga gusohoka mu gihugu, ndetse urukiko rwanatesheje agaciro ingwate ya miliyoni 11 z’amadolari yari yasabwe. Leta […]

Perezida wa Afurika y’Epfo yinjiye mu kibazo cy’abaturage be bajyanwe kurwana mu ntambara ya Ukraine

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yategetse ko hakorwa iperereza ryihariye ku byatumye Abanyafurika y’Epfo 17 bajyanwa mu bikorwa bisa n’iby’abacanshuro mu ntambara iri hagati y’Uburusiya na Ukraine. Nk’uko itangazo rya guverinoma ribivuga, abo basore bari hagati y’imyaka 20 na 39, bakaba bafungiwe mu karere ka Donbas muri Ukraine, nyuma yo kubeshywa ngo bagiye kubona […]

BOLIVIA: Urukiko rwategetse ko Jeanine wahoze perezida w’igihugu arekurwa 

Urukiko rw’Ikirenga rwa Bolivia rwatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5/11/2025 ko rutesheje agaciro igihano cy’imyaka 10 cyari cyarafatiwe Jeanine Áñez, wahoze ari Perezida w’agateganyo, runategeka ko ahita arekurwa nyuma y’imyaka irenga ine yari amaze afunzwe. Uyu mwanzuro wasomwe n’umucamanza Romer Saucedo, wavuze ko habayeho “kunyuranya n’amategeko mu mikorere y’urukiko rwamukatiye,” kuko yagombaga kuburanishwa […]

Iby’ingenzi buri wese ugiye gusezerana mu mategeko mu Rwanda agomba kumenya 

Gusezerana mu mategeko (civil marriage) mu Rwanda si umunsi w’urukundo gusa, ahubwo ni amasezerano yemewe n’amategeko hagati y’abantu babiri. Nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), mu mwaka wa 2023 habaye ubukwe 57,880 bwanditswe mu mategeko, mu gihe mu 2024 habaye 52,878, bigaragaza ikigero cyo kugabanuka kwa 9.5%. Ibi byerekana ko n’ubwo gushakana bikomeje gufatwa […]

Perezida wa Mexique Claudia yakorakowe n’umugabo mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum yashyikirije ubutabera umugabo wamukorakoye mu gatuza ubwo yari ari mu ruhame aramukanya n’abaturage i Mexique City. Uwo mugabo, bivugwa ko yari yasinze, yahise atabwa muri yombi kandi aracyafungiye muri Sex Crimes Investigation Unit. Sheinbaum yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuregera inkiko “nk’umugore uharanira uburenganzira bw’abandi bagore bose,” asaba ko ihohoterwa […]

Rwamagana: Uruganda rwakoraga inzoga mu rusenda, itabi n’amajyani rwarafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwahagaritse uruganda rwitwa Agahebuzo Drinks Processing rwengaga inzoga rukoresheje ibikoresho bidakwiye birimo urusenda, amajyane n’itabi, aho gukoresha ibitoki nk’uko byari byanditse mu cyangombwa cyarwo. Urwo ruganda rwakoraga mu Murenge wa Muhazi, Akagari ka Nsinda, rwafunzwe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2025 ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano ndetse n’Ikigo cy’Igihugu […]

Abantu icyenda bishwe n’impanuka y’indege ya UPS i Louisville

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, indege itwara imizigo ya kompanyi UPS yakoze impanuka ikomeye ubwo yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege Louisville Muhammad Ali International Airport, ihitana abantu icyenda, nk’uko byemejwe na guverineri wa leta, Andy Beshear. Ubuyobozi bwatangaje ko abantu 11 bakomeretse bikomeye, mu gihe abandi 16 bagishakishwa. Indege yahise iturika ikigwa ku […]

Cristiano Ronaldo agiye guhagarika gukina umupira

Cristiano Ronaldo yatangaje ko agiye kujya guhagarika ruhago, avuga ko azabikora kubera impamvu z’umuryango n’igihe amaze ategura ejo hazaza he. Uyu mukinnyi w’imyaka 40, ukinira Al Nassr muri Arabie Saoudite ndetse akaba n’intwari ya Portugal, yavuze ibi mu kiganiro cya “Piers Morgan Uncensored” cyo mu Bwongereza, cyasohotse ku wa kabiri tariki 5 Ugushyingo 2025. Ronaldo […]

Wa mwana ufite ubumuga bw’ingingo uzi guconga ruhago, yahawe ubufasha

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru w’Abafite Ubumuga (RAFA) ryemeje ko, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Akarere ka Gatsibo, ryasuye kandi rigenera ibikoresho Nizeyimana ThĂ©oneste, umwana ufite ubumuga bw’ingingo wagaragaje impano ikomeye mu gukina umupira w’amaguru. Nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rukuta ryarwo rwa X ku wa 4 Ugushyingo 2025, urwo ruzinduko rwabaye ku wa 31 […]

TANZANIA: Abakinnyi 7 biciwe mu myigaragambyo yakurikiye amatora

Abakinnyi barindwi b’abato b’umupira w’amaguru bo muri Tanzania barimo abari bahagarariwe n’ikigo Viral Scout Management biciwe mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Standard. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’iki kigo, ryemejwe ku mbuga nkoranyambaga, havugwamo amazina y’abitabye Imana arimo Rajabu Rajab (17), Anthony Rico (18), Abdulqareem Ali (16), Peter Eliya (19), […]

Umukinnyi wa filime Nana yarwariye ‘Depression’ mu Bubiligi

Uwamwezi NadĂšge, uzwi cyane nka Nana muri filime Citymaid, yahishuye ko yakomeje guhangana n’indwara y’agahinda gakabije (depression) ubwo yageraga mu Bubiligi mu mwaka wa 2021, ajyanywe no kubana n’umugabo we. Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nana yavuze ko kwimukira mu gihugu gishya byamugoye cyane cyane cyane kuba yarasize inshuti, abavandimwe n’umuryango we mu Rwanda. Ati: […]

RDC yahagaritse abakinnyi n’abatoza bitabiriye Giants of Africa i Kigali

Ishyirahamwe rya Basketball muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FEBACO) ryafatiye ibihano bikomeye abakinnyi n’abatoza bagaragaye mu iserukiramuco rya Giants of Africa 2025 ryabereye i Kigali, ku mpamvu z’uko bahagarariye igihugu batabifitiye uburenganzira. Iri serukiramuco, ryabaye kuva tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 2 Kanama 2025, ryahuje urubyiruko n’abatoza bo mu bihugu bitandukanye bya […]

Gen Mamady Doumbouya ntakozwa ibyo guha ubutegetsi abasivile

Umuyobozi w’Inzibacyuho wa GuinĂ©e, Jenerali Mamady Doumbouya, yongeye kugaragaza ko adateganya gusubiza ubutegetsi abasivile nk’uko yari yarabisezeranyije ubwo yafata ubutegetsi mu 2021. Ahubwo, kuri ubu, yiyamamaje ku mugaragaro mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba ku wa 28 Ukuboza 2025, yemeza ko ashaka gukomeza kuyobora igihugu “mu izina ryo kuvugurura igihugu”. Ku wa Mbere, Doumbouya yageze […]

Perezida Ibrahim Traoré yakiriye Jacob Zuma baganira ku kubohora Afurika

Perezida wa Burkina Faso, Kapiteni Ibrahim TraorĂ©, yakiriye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, mu biro bye biherereye i Koulouba, i Ouagadougou. Uwo muhuro wateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Burkina Faso, wari ugamije kuganira ku ngamba z’ubwigenge n’ukwigenga kwa Afurika, nk’uko […]

Perezida wa repubulika (Kagame) ndamukunda: Richard Nick Ngendahayo akigera i Kigali

Nyuma y’imyaka irenga 15 yari amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuramyi w’inararibonye Richard Nick Ngendahayo yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025. Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa n’urugwiro n’akanyamuneza […]

SADC yemeje ko matora yo muri Tanzania atabaye mu bwisanzure

Abakurikiranira hafi amatora bo mu muryango wa SADC batangaje ko abaturage bo mu bice byinshi by’igihugu cya Tanzaniya batabashije kugaragaza ubushake bwabo mu matora aheruka yabaye ku wa 29/10/2025. Mu itangazo ryabo, Itsinda rya SADC rishinzwe gukurikirana amatora (SEOM) ryavuze ko hari ibibazo byinshi mu mikorere ya politiki, umutekano n’imitegurire y’amatora, bigatuma ayo matora atuzuza […]

Ubuhinde: Abantu 19 bapfiriye mu mpanuka ya bisi yagonganye n’ikamyo

Impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbere mu karere ka Ranga Reddy muri Leta ya Telangana mu Buhinde, aho ikamyo nini yari itwaye amabuye y’amakoro yagonganye n’imodoka ya kompanyi y’igihugu itwara abantu (Telangana State Road Transport Corporation – TSRTC). Nk’uko bitangazwa n’inzego za polisi, iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Chevella, mu gitondo cyo kuri uyu […]

Perezida Samia ararahirira mu biro bye 

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ararahirira inshingano ze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Ugushyingo 2025, mu muhango uzabera mu ibanga, hagamijwe kubungabunga umutekano w’igihugu. Mu bihe bisanzwe, irahira ry’umukuru w’igihugu ryaberaga muri stade nini, rikitabirwa n’abantu ibihumbi. Ariko ubu si ko bimeze, kuko uyu muhango urabera ku ngoro y’umukuru w’igihugu, kandi abaturage […]

Djibouti: Imyaka ntarengwa yo kuba perezida yakuweho

Inteko ishinga amategeko ya Djibouti yakuyeho imyaka ntarengwa ku bakandida b’umukuru w’igihugu, nyuma yo gutora ku bwiganze bw’amajwi yose ku Cyumweru. Ibi byafunguye inzira ku Perezida Ismail Omar Guelleh, w’imyaka 77, kugira ngo ashobore kongera kwiyamamaza mu matora yo muri 2026. Guelleh amaze ku butegetsi kuva mu 1999, akaba ayobora igihugu gito cyo mu ihembe […]

Perezida Ndayishimiye yagiye gushyigikira Samia Suluhu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yageze mu mujyi wa Dodoma mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 3 Ugushyingo 2025, aho yitabiriye ibirori byo kurahiza Samia Suluhu Hassan, wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania. Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida w’u Burundi mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa mbere, uru ruzinduko rugamije gushimangira […]

Umuhanzi Ngabonziza Augustin, wamamaye mu ndirimbo ‘Ancilla’ yapfuye 

Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu myaka irenga 40 ishize, yapfuye azize uburwayi nyuma yo kumara igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Amakuru yemeza ko yari amaze iminsi arembye, ubuzima bwe bukagenda burushaho kugorana. Ngabonziza azwi cyane mu muziki wo hambere, aho yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins, imwe muri bandi yakunzwe […]

Ibyo ntibibareba: Miss Jolly Mutesi asubiza abibaza aho akura amafaranga

Tariki 1 Ugushyingo 2025, Miss Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda mu 2016, yasubije abamubaza aho akura amafaranga ye, avuga ko ibyo bitabareba kandi bakwiye kumureka akagira amahoro. Ibi yabivugiye mu birori bya The Silver Gala byateguwe na Sherrie Silver Foundation. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umwe yamubajije ku bijyanye n’imodoka nshya ihenze aherutse kugura, amubaza n’aho […]

Abapasiteri n’abahanuzi b’ibinyoma bagiye kujya bafungwa imyaka 10

Mu gihugu cya Kenya harategurwa itegeko rishya rigamije gufata no guhana abayobozi b’amadini cyangwa abapasiteri bakoresha amayeri n’ibinyoma kugira ngo babone amafaranga aho baba bavuze ko bakora ibitangaza. Iryo tegeko rizwi nka Religious Organisations Bill, 2024 riteganya ibihano bikomeye ku bantu bazafatwa bakora ubu bujura bwo mu madini. Itegeko rivuga ko umuyobozi w’idini cyangwa umupasiteri […]

Bane mu bagabye igitero ku kigo cya polisi bishwe barashwe

Abashinzwe umutekano muri Uganda bari gukora iperereza ku gitero cyagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ku kigo cya Polisi giherereye mu Karere ka Kasese, aho abantu bitwaje intwaro barimo n’abari bafite imihoro bateye icyo kigo, barasa ndetse batwika inzu imwe y’abapolisi. Nk’uko byatangajwe na The New Vision, bivugwa ko abagizi ba nabi bane […]

Amerika yabujije abaturage bayo kujya muri Niger

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ku wa gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025 impuruza yihanangiriza Abanyamerika kudasura igihugu cya Niger, kubera impamvu z’umutekano zirimo ubugizi bwa nabi, imvururu za politiki, iterabwoba, indwara, n’ubushimusi. Iyi mpuruza yashyizwe ahagaragara n’Ishami rya Leta rishinzwe Ububanyi n’Amahanga, nyuma y’uko mu cyumweru gishize umumisiyoneri w’Umunyamerika yashimuswe mu murwa mukuru […]

Igisirikare cya Guinea-Bissau cyaburijemo Coup d’etat

Mu gihugu cya Guinea-Bissau, igisirikare cyatangaje ko cyaburijemo igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu, ryakozwe n’abasirikare bakuru bari bagamije guhirika inzego zemewe n’amategeko. Nk’uko byemejwe na Jenerali Mamadu Ture, wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo, iri tsinda ryagerageje “guhungabanya inzego za Leta no gusenya inzira y’amatora” ateganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru. Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko abasirikare […]

Cameroun: Ingabo za Leta zahishe utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Cameroun, Issa Tchiroma Bakary yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko yajyanywe ahantu hizewe n’abasirikare bamushyigikiye kugira ngo bamurindire umutekano, nyuma y’amatora arimo impaka nyinshi. Tchiroma yari amaze iminsi afungiye iwe mu rugo mu mujyi wa Garoua mu majyaruguru ya Cameroun, kuva ku itariki ya 12 Ukwakira ubwo habaga […]

Yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndindabahizi Faustin, w’imyaka 62, yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yagiye gusaba serivisi z’ubutaka. Abaturage bamuzi neza bamutanzeho amakuru bituma afatwa. Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, ashinjwa […]

Urukiko rwategetse ko umugore wahawe gatanya azajya asubiza umugabo we inkwano

Urukiko rw’ikirenga rwa Kisii, muri Kenya, rwatangaje umwanzuro watunguye benshi, aho rwategetse ko umugore wemerewe n’inkiko ko yatandukanye n’umugabo, agomba gusubiza inkwano yahawe n’umuryango w’umugabo. Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 31 Ukwakira 2025 na Justice D.K.N. Magare, wasobanuye ko mu muco wa Kenya, ubukwe budaseswa burundu mu gihe inkwano itarasubizwa. Yagize ati: “Mu muco wacu, […]

Abahanzi bihaye gushyigikira Samia Suluhu ntiborohewe

Mu gihe Tanzania yari mu matora rusange yo ku wa 29 Ukwakira, abahanzi benshi bakomeye mu njyana ya Bongo Flava bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan, umukandida wa Chama Cha Mapinduzi (CCM). Icyo cyari kigamije kumwereka urukundo n’ishimwe kubera ibyo yakoze mu buyobozi bwe, ariko byaje gukurura uburakari bukomeye mu baturage bamwe, babashinja gukoresha […]

Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yamaganye amatora yo muri Tanzania 

Ku itariki ya 30 Ukwakira 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi (European Parliament) yatangaje ko amatora rusange yo muri Tanzania atabaye mu buryo buboneye, ivuga ko “ataranzwe n’ubwisanzure n’ubutabera.” Mu itangazo ryasohowe n’abadepite bayo (MEPs), bavuze ko amatora yagombaga kuba umunsi w’ibyishimo bya demokarasi, ariko ahubwo ahinduka “igihe cy’igitutu, ubwoba n’iterabwoba.” Itangazo ryabo rigira riti: […]

Bakoze ubukwe bambaye imyenda y’ishuri

Emmanuel Friday Joseph na Grace Gideon Akpan bo muri Nigeria bakoze ubukwe budasanzwe bwavugishije benshi nyuma y’imyaka 18 bakundana. Icyatangaje abantu benshi ni uko mu mafoto y’ubukwe bwabo bifotoje bambaye impuzankano y’ishuri ryisumbuye bamenyaniyemo, nk’urwibutso rw’aho urukundo rwabo rwatangiriye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bombi bigaga muri Comprehensive Secondary School Ediene Abak. Emmanuel wari ugeze mu […]

Rubavu: Umwana w’imyaka 15 yabyaye umwana amuta mu bwiherero

Umukobwa w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kubyara umwana akamujugunya mu bwiherero bw’umuturanyi wabo. Amakuru yemeza ko ku itariki ya 29 Ukwakira 2025, umwe mu baturanyi wagiye mu bwiherero bwo mu rugo rw’uwo muryango yasanzemo amaraso menshi n’uruhinja rwapfuye. Uwo muturanyi yahise atabaza nyir’ubwiherero n’abaturage, […]

Leta ya Gambia yahaye gasopo Yahya Jammeh wifuza kuva mu buhungiro

Leta ya Gambia yahaye gasopo uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh nyuma y’uko atangaje ko ateganya gusubira mu gihugu mu kwezi k’Ugushyingo 2025. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma kuri uyu wa kabiri, yihanangirije Jammeh ko naramuka agarutse, azahita afatwa, agafungwa, kandi akurikiranwe ku byaha bikomeye ashinjwa kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka 22 yamaze […]

FERWAFA yateye utwatsi APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryasesenguye neza ubusabe bw’ikipe ya APR FC yasabaga gusuzuma imisifurire mu mukino wayihuje na Kiyovu Sports ku wa 25 Ukwakira 2025, ariko risanga umusifuzi yarafashe ibyemezo bikwiye mu mukino. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025, FERWAFA yavuze ko Komisiyo ishinzwe imisifurire yasuzumye amashusho […]

Bujumbura: Yabyaye umuhungu muzima, bamuha umukobwa wapfuye

Mu mujyi wa Bujumbura, inkuru ibabaje yaturutse mu bitaro bya Roi Khaled, aho umubyeyi yabyaye umuhungu muzima, ariko aza guhabwa umukobwa wapfuye kubera uburangare bw’abaganga. Ibi byabaye ku wa 28/10/2025, bikaba byateje urujijo n’imvururu mu bitaro. Amakuru aturuka ahabereye ibi avuga ko ku wa 26 Ukwakira, ababyeyi babiri babyariye rimwe umwe abyara umwana w’umuhungu n’undi […]

Minisiteri ya Siporo igiye gufasha umwana ufite ubumuga wagaragaye akina umupira

Mu Karere ka Gatsibo, amashusho y’umwana w’umunyeshuri ufite ubumuga arimo gukina umupira w’amaguru hamwe n’abandi bana kuri GS Kiramuruzi yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, ashimisha benshi kandi akora ku mitima ya benshi. Uyu mwana, nubwo afite ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, yagaragaye yishimye kandi afite ishyaka rikomeye mu gukina umupira, ibintu byatumye benshi bamufata nk’intwari yerekanye ko […]

Umwana wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga yapfuye 

Igikomangoma SpĂ©ciose Mukabayojo, umukobwa w’Umwami w’u Rwanda wagiyeho, Yuhi V Musinga, yatabarutse afite imyaka 93, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we. Yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere mu bitaro byo i Nairobi muri Kenya, aho yari atuye. Umuryango we watangaje ko impamvu y’urupfu rwe yari indwara n’izabukuru. Igikomangoma Mukabayojo aheruka kugaragara mu ruhame […]

Ibitangaje kuri sitade igiye kubakwa mu kirere cya Arabie Saoudite

Mu gihugu cya Arabie Saoudite, hatangajwe umushinga mushya utangaje cyane, wo kubaka stade ya mbere ku isi izaba iri hejuru mu kirere. Iyi stade izwi ku izina rya NEOM Sky Stadium, izaba igice cy’umushinga mugari wa NEOM, umujyi w’igihe kizaza wubakwa mu butayu bwa Saoudite. Umushinga wa NEOM ni umwe mu mishinga minini y’iterambere yashyizweho […]

Nyiri “Be One Gin” arafunzwe

Habumugisha Jean Paul, nyir’uruganda Roots Investment Group rukora inzoga zizwi nka Be One Gin, yatawe muri yombi, kandi dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yamenyekanye nyuma y’iminsi havugwa ko yafashwe mu gihe cya operasiyo Usalama XI yabaye hagati ya tariki ya 15 na 17 Ukwakira 2025. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. […]

Dani Alves yakijijwe nyuma yo kuva muri gereza

Umukinnyi w’icyamamare mu mupira w’amaguru, Dani Alves, wahoze akinira FC Barcelona na Brezili, yongeye kugaragara mu ruhame ariko mu buryo butandukanye cyane n’ubwo abantu bamumenyeyemo. Nyuma y’imyaka y’amakuba no gufungwa, Alves aravuga ko yakijijwe kandi ubu yabaye “umwigishwa wa Yesu Kristo.” Ku myaka 42, Dani Alves yavuze ubuhamya bwe mu rusengero rwa Elim Girona Church, […]

Ubufaransa: Umugabo w’Umunyarwanda yishe umugore we amuteye icyuma

Mu Bufaransa, mu mujyi wa Saint-Priest wo mu ntara ya RhĂŽne, habereye urupfu rubabaje ku cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, ubwo umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 yishe umugore we w’imyaka 35 amuteye icyuma mu ijosi. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Le Parisien, ubwo icyaha cyabaga, abana batatu b’uyu muryango bari baryamye, abo bana bafite imyaka 6, 9, […]

Imirwano mu igororero rya Nyamasheke hagati y’abagororwa n’abacungagereza yahoshejwe n’amasasu

Ku wa 26 Ukwakira 2025, mu Igororero rya Nyamasheke habaye imyigaragambyo y’itsinda rito ry’abagororwa, aho bivugwa ko habayeho gushyamirana gukomeye hagati y’abagororwa n’abacungagereza. Amakuru atangwa n’abaturage batuye hafi y’igororero avuga ko ibyo byabaye mu gitondo, ubwo Umuyobozi w’igororero yari aje gukora ibarura ry’abagororwa. Gusa, abandi bakozi ba Rwanda Correctional Service (RCS) ngo bahise batangira gusaka […]

Perezida umaze igihe kinini ku butegetsi yongeye gutsinda amatora bidasubirwaho

Perezida wa Cameroun, Paul Biya, wayoboye igihugu kuva mu 1982, yongeye gutorwa nk’umukuru w’igihugu, nk’uko byatangajwe n’Urukiko rushinzwe amatora. Nk’uko byasohotse kuri uyu wa mbere, Urukiko rwemeje ko Biya w’imyaka 92 yabonye amajwi 53.66%, mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Issa Tchiroma, yabonye 35.19%. Tchiroma, wahoze ari umuvugizi wa guverinoma ndetse n’umuminisitiri, yari yatangaje […]

Padiri w’Umubiligi wigishaga mu iseminari ya Karubanda yapfuye

AbbĂ© Claude Talbot, umupadiri ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, wari umaze imyaka isaga 58 akorera Imana mu Rwanda, yapfuye ku Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, azize uburwayi. Urupfu rwemejwe n’ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yo muri Diyosezi ya Butare, aho yakoreye igihe kirekire nk’umurezi. AbbĂ© Talbot yari umwe mu bapadiri b’inararibonye […]

Perezida wa Namibiya yirukanye minisitiri ahita akomeza inshingano yakoraga

Perezida wa Namibiya, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro n’Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe. Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe “mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe […]