Kicukiro: Basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Abayobozi b’amashuri, ab’amadini, ba nyiri utubare, abafite amahoteri, abafite amazu y’amacumbi, n’abafite ay’uburiro (Resitora) bo mu murenge wa Kanombe, ho mu karere ka Kicukiro basabwe gushyiraho ingamba zo kurwanya inkongi z’imiriro mu nyubako bakoreramo imirimo yabo ndetse n’izo batuyemo. Ibi babikanguriwe ku itariki 30 Werurwe mu gikorwa cyo kubahugura ku buryo bakwirinda inkongi z’imiriro,n’uko bazizimya […]

U Bubiligi bwasabye iperereza ku rupfu rwa Bihozagara no gufungura imfungwa zose za politiki

Nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zababajwe n’urupfu rwa ambasaderi Yakobo Bihozagara ndetse zikanavuga ko zihangayikishijwe n’imibereho y’imfungwa mu Burundi, u Bubiligi nabwo bwatangaje akababaro bwatewe n’uru rupfu ndetse busaba ko imfungwa za politiki zose zirekurwa. Ku rukuta rwa twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, minisitiri Didier Reynders yatangaje ko bababajwe […]

Miss Anita Fabiola yagaragaje ikimero mu myambaro yo kogana- REBA AMAFOTO

Anita Fabiola ukomoka muri Uganda, kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016, nibwo yagaragaje ikimero ubwo yari ku mazi “Paradise Island” yambaye utwenda bogana (Bikini), amafoto ye akaba yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Uyu mukobwa wavugishije benshi amangambure nyuma yo kwigaragaza mu bisa no kwambara ubusa aho bamwe batanatinya kwemeza ko afite umukondo n’amatako akurura […]

RDC: Abasirikare 4 n’inyeshyamba 3 baguye mu mirwano yabahurije hafi ya Bukavu

Abasirikare bane ba FARDC ndetse n’inyeshyamba eshatu nibo baguye mu mirwano iherutse kubahuza mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane avuga. Imirwano hagati y’ingabo za Congo n’inyeshyamba z’umutwe wa Raia Mutomboki yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ushize ibera muri Teritwari ya Kabare, mu birometero nka 40 […]

Nyuma yo kwigereranya na Nelson Mandela, Kanye West agiye guhindura izina

Ni mukiganiro yagiranye na radio WGCI yo muri Chicago, yavuze ko Mandela yabaye urumuri rw’isi kandi ko buri wese amufataho ikitegererezo bityo akaba agiye guhindura izina akamwiyitirira aho kwitwa Kanye West akitwa Kanye Madiba. Mu gihe yari abajijwe uwasimbura Nelson Mandela mu bijyanye n’imiyoborere , uyu mugabo ufitanye abana 2 n’umugore we Kim Kardashian, ngo […]

Indaya yafashwe ikorana imibonano mpuzabitsina n’umusaza w’imyaka 75

Amanda Zelicoffer w’imyaka 27 y’amavuko usanzwe akora umwugaga w’uburaya yafashwe anafatwa amashusho asambana n’umusaza w’ imyaka 75 ahita ashyikirizwa Polisi mu mujyi wa Oklahoma. Iyi ndaya yafashwe n’umwe mu biyemeje umwuga wo gufata abanyabyaha hakoreshejwe Camera, akaba yatunguwe no kubona indaya iri mu mudoka n’umusaza w’imyaka 75 batera akabariro nta nkomyi. Amanda na Douglas Bransett […]

Burundi: Major Venuste Nkurikiye yari yishwe Imana ikinga ukuboko

Major Venuste Nkurikiye wungirije umuyobozi w’ikigo cya gisirikare cya Mutwenzi mu Ntara ya Kirundo yari yivuganwe n’abantu bitwaje ibirwanisho bari bamutegeye mu gace ka Bushaza, ariko Imana ikinga akaboko uwari ushinzwe kumurinda aba ari we wicwa. Biravugwa ko Major Nkurukiye yaguye mu mutego w’abantu bari bitwaje ibirwanisho mu ijoro ryo kuwa Gatatu nka saa mbiri […]

Bruxelles: Mbere yo gukorana igitaramo na Diamond, umuhanzi Seleman yasohoye indirimbo (Nikupende)

Seleman Uwihanganye nk’umuhanzi Nyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cy’u Bubiligi, mu gihe habura amasaha make ngo akorane igitaramo n’icyamamare Diamond Platnumz guturuka muri Tanzaniya, uyu muhanzi yasohoye indirimbo Nikupende yaririmbye mu Kinyarwanda n’igiswahili. Aganira na Bwiza.com kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2016, yatangaje ko yasohoye iyi ndirimbo kugirango aze no kuyiririmba ashimisha […]

Gereza Yakobo Bihozagara yari afungiyemo yisobanuye ku cyamwishe

Umuyobozi wa gereza nyakwigendera Yakobo Bihozagara yari afungiyemo ari we, GrĂ©goire Nimpagaritse, aravuga ko yazize urupfu rutunguranye rwabaye ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu hagati ya saa saba na saa munani. “Navuye mu biro nyuma ya saa saba. Mu gihe kitageze ku isaha menyeshwa urupfu rw’imfungwa” , uwo ni umuyobozi wa gereza, GrĂ©goire Nimpagaritse. Uyu muyobozi […]

Perezida Kagame yasabye bamwe mu bayobozi b’akaboko karekare kwihana

Ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi riteraniye mu karere ka Gatsibo Perezida Kagame yanenze bamwe mu bayobozi bariye inka z’abaturage muri gahunda ya girinka aboneraho kandi umwanya wo kubasaba kwihana Perezida Kagame avuga ko bidakwiye na gato kuba umuyobozi yatinyuka agafata inka y’umuturage wa ntahonikora akamurira inka yari igenewe kuzamura imibereho ye kugira ngo agire aho ahera […]

Uteganya kuyobora u Bufaransa ngo kubushinja uruhare muri jenoside biteye isoni ndetse n'ukugoreka amateka

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yarangira uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Alain Juppe, yakunze gushyirwa mu majwi mu ruhare rw’u Bufaransa muri aya mahano yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni, ariko na n’ubu akomeje guhakana uruhare rw’u Bufaransa nk’uko yongeye kubigaragaza ku rukuta rwe rwa twitter. Kuri ubu Alain Juppe ni […]

ADEPR: Ese Rev.Past Sibomana Jean yaba azi umubare w’intama ayobora?

Tariki ya 21 Ugushyingo 2015 nibwo mu gihugu habaye ibirori by’akataraboneka abakiristo b’itorero ry’Abapantekote mu Rwanda (ADEPR) bizihiza isabukuru y’imyaka 75 rimaze rikorera mu gihugu, mu ijambo ryavuzwe n’umuvugizi mukuru Rev. Jean Sibomana yatangaje ko iri torero ryaba ryaragutse rikaba rifite abakiristo basaga miliyoni 2, uyu mubare ukaba ariwo ukibazwaho byinshi na bamwe mu basengeramo. […]

Abayobozi bazajya bafatirwa mu byaha bya ruswa bagiye kujya bashyirwa ku karubanda

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushyira ku karubanda amazina y’abayobozi bakuru bahamijwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta mu rwego rw’uburyo bushya bwo gukomeza guhangana n’ikibazo cya ruswa mu nzego za leta. Imishinga y’iterambere igera kuri 75 bivugwa ko yadindiye kubera ikibazo cya ruswa n’imicungire mibi. Iyo mishinga yari ifite agaciro ka miliyari 125 z’Amanyarwanda, mu […]

Kenya: Umwana w’umukobwa wari utwite yiyahuriye umunsi umwe n’umukunzi

Umwana w’umunyeshuri w’ahitwa Subukia muri Kenya wari utwite yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’akanya gato amenye ko umukunzi we nawe yiyahuye yimanitse mu mugozi. Uyu munyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu n’umukunzi we, Peter w’imyaka 23 akaba yakoraga akazi ko gutwara Bodaboda, biyamburiye ubuzima ku munsi umwe mu masaha atandukanye gusa kuri uyu wa gatatu […]

Gitifu n’abanyerondo barakekwaho guca umuturage intoki n’amano

Gitifu w’akagari ka Gisanze mu murenge wa Rubengera aravugwaho ibikorwa byo kwihanira akubita abaturage akabagira intere bikagera aho bacika amano n’intoki ndetse akanangiza ibyabo. Nzayisenga Jean Claude na Tuyisabe Fils bo mu kagari ka Gisanze, umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, barashinja Habaguhirwa Jean Damascene umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari urugomo, guhungabanya umutekano w’abaturage, kubakubita, […]

Abanyeshuri ba kaminuza basuye ishami rya polisi rikoresha imbwa mu gusaka

Itsinda ry’abanyeshuri 20 biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’Inyamaswa, ejo taliki ya 31 Werurwe basuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gusaka ibisasu, ibiturika n’ibiyobyabwenge mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi bujyanye n’ibyo biga. Bayobowe na Dr Ryan Caroline, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, aba banyeshuri bakiriwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi […]

Abadepite bo muri Kenya baciye amazi ijambo rya Perezida Kenyatta

Abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugirije induru Perezida Kenyatta igihe yagezaga ku gihugu ijambo rya buri mwaka uburyo igihugu gihagaze muri iki gihe. Abo badepite batangiye kuvugiriza no gusakuza Perezida agitangira kuvuga,. Mbere bari bavuze ko bazarogoya iryo jambo kugira ngo bamagane ukuntu leta ngo yananiwe kurwanya ruswa yabaye ndanze muri Kenya. Abadepite barindwi bahise basohorwa […]

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zababajwe n’urupfu rwa Yakobo Bihozagara

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zihangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bw’imbohe zifungiye mu magereza yo mu Burundi nyuma y’urupfu rudasobanutse rwa Yakobo Bihozagara uherutse gupfira muri Gereza ya Mpimba. Mu itangazo zashyize ahagaragara kuri uyu wa kane, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zababajwe bikomeye n’urupfu rwa Yakobo Bihozagara, wigeze kuba ambasaderi w’u Rwanda […]

Col Byabagamba na Brig Gen. (Rtd) Rusagara bakatiwe gufungwa imyaka 21 na 20

Nyuma y’igihe baburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Col. Tom Byabagamba na bagenzi be bahawe ibihano bitandukanye, aho Byabagamba yakatiwe gufungwa imyaka 21 anamburwa impeta za gisirikare, Br. Gen. (Rtd) Frank Rusagara Kanyambo akatirwa imyaka 20 naho Sgt. Franà§ois Kabayiza wahoze ari umushoferi we akatirwa imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’u Rwanda. Kuri uyu wa Kane […]