Burundi: Babangamiwe cyane n’icyemezo kibabuza kwambutsa ibicuruzwa byabo mu Rwanda

Hashize iminsi abacuruzi bo mu Burundi babujijwe kohereza ibicuruzwa byabo mu Rwanda. Iki cyemezo ngo gifite ingaruka kuri aba bacuruzi, abakurikiranira hafi ibintu basanga cyaratewe n’umwuka utari mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe. Biravugwa ko kuva kuwa 28 Werurwe, abacuruzi bato bashaka kwambuka umupaka wa Ruhwa baza mu Rwanda kuri ubu […]

Ishyaka PDC ryatangiye gutegura urubyiruko n'inararibonye kwibuka Jenoside ku nshuro 22

Urubyiruko n’inararibonye mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza abanyarwanda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse no guhangana n’abapfobya iyakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ibi ngo bakaba bizeye kubigeraho babinyujije mu kutaripfana. Kuri uyu gatandatu Urubyiruko n’inararibonye bahagarariye abandi mu Ishyaka riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda, PDC, bahuriye mu mahugurwa y’umunsi […]

Nyuma ya Sudani y’Epfo, Comores nayo irifuza kuba umunyamuryango wa EAC

Guverinoma y’Ibirwa bya Comores yatangaje ko igiye gutangira gushaka uko nayo yakwinjira mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gushaka kongera ubufatanye mu bukungu n’ubutwererane n’akarere. Nubwo ubunyamabanga bwa EAC bwatangarije ikinyamakuru The Citizen ko butarakira ubusabe bwa guverinoma ya Comores ku mugaragaro, ambasaderi wayo muri Tanzania, Dr. Ahamada El-Badaoui Mohamed, yavuze ko igihugu […]

Umukobwa na nyina barwaniye umugabo rubura gica

Mu cyumweru gishize nibwo mu gace ka Umhlanga suburb ho muri Afurika y’Epfo umukobwa yarwanye na nyina rubura gica nyuma yo kumenya ko umugabo abatereta bombi. Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko yavuze ko nyina yamubwiye ngo ajye mu mujyi kwinezaza ubwo yari amaze kumuha amafaranga yo kugura ibyo ashaka kandi amutegeka gutindayo. Mu gihe yagarukaga […]

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Mu gihe u Rwanda rugiye kwinjira muri gahunda y’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22, Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano, inakangurira abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko ku […]

Kansiime Anne yahishuye impamvu yasambanye rimwe ntiyongere

Mu minsi ishije nibwo umunyarwenya Kansiime Anne yavuze umunsi yakoreyeho bwa Mbere imibonano mpuzabitsina, ariko ntiyavuga impamvu atongeye kubikora, kuri ubu akaba avuga ko atongeye bitewe no kutanyurwa. Nyuma yo kuvuga ko mu bwangavu bwe atigeze yishora mu busambanyi,akaza kubikora inshuro imwe ubwo yari ageze mu mwaka wa 2 wa kaminuza, ngo kubura ubusigi bwe […]

Perezida Magufuli azifatanya n’Abanyarwanda kwibuka jenoside ku nshuro ya 22

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania ategerejwe i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa 06 Mata aho azaba aje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. KTPress dukesha iyi nkuru iravuga ko yamenye ko perezida Magufuri kuri uyu wa Gatatu azaba ari mu Rwanda, aho uruzinduko rwe ngo ruzatangira afungura ku mugaragaro Umupaka wahujwe wa Rusumo uhuza […]

Kayonza: Ikigo Women's Opportunity centre inkingi mukuzamura umugore

Abagore bishyize hamwe bubatse inzu y’umuwihariko yo kuzamura imibereho yabo bishingiye mu gukora imyuga itandukanye y’ubukorikori. Akarere ka Kayonza ni kamwe mudufite umwihariko mu gufasha abagore aho muri aka Karere hagaragara ibikorwa by’ingeri z’itandukanye bikorwa n’abagore by’umwihariko hakaba hari inzu yitiriwe abagore yubatswe ku nkunga ya Women for Women (Women’s Opportunity centre) kuko ikorerwamo ibikorwa […]

U Rwanda rurasaba Ethiopia gufungura ambasade i Kigali

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ari mu gihugu cya Ethiopia aho yitabiriye inama ya ba minisitiri ba A.U igiye kwiga ku kijyanye n’amatora y’abagize komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe harimo ugomba gusimbura Nkosazana Dlamini Zuma. Mbere y’iyi nama ariko yabanje kwakirwa na mugenzi we wa Ethiopia, Dr Tedro Adhanom baganira ku mubano w’ibihugu […]

Amerika yarekuye imfungwa 2 zari zifungiye Guantanamo

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zarekuye imfungwa 2 zikomoka mu gihugu cya Libya zari zifungiwe muri gereza ya Guantanamo ho mu gihugu cya Cuba. Abo bagabo bahoze mu batavuga rumwe n’uwahoze ari perezida wa Libya Muammar Kadafi. Abo bagabo babiri bitwa Omar Khalif Mohammed Abu Baker ndetse na Salem Abdu Salam Ghereby, bari bamaze imyaka 14 […]

Iperereza: Kabila, Kadhafi, Mubaraka na Putin bamwe mu banyereje imisoro y’ibihugu byabo

Ibinyamakuru BBC, The Guardian n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bacukumbura amakuru bashyize ahagaragara urutonderw’abaperezida n’abandi bantu bakomeye banyereje imitungo y’igihugu babifashijwemo n’ikigo cy’abanya Panama cya Mossak Fonseka Uru rutonde rwakozwe n’ibi bigo by’itangazamakuru byifashishije miliyoni 11 zashyizwe hanze zivuye mu kigo cya Panama gishinzwe kuburanira abantu mu mategeko “Mossak Foseka”, kimwe mu bigo bikomeye ku isi bikorera mu […]

Impamvu 3 zitera abantu batandukanye kubeshya

Isi igendera ku kinyoma kuko Satani ari we se w’ibinyoma byose. Mu by’ukuri iyo umuntu ari umunyabinyoma murumva uwo aba akorera, ikibabaje n’abakristo benshi barabeshya utuntu duto duto nta n’inyungu turi bubazanire. Urugero: Kuri telephone, kubeshya abana, mu kazi wakererewe ugasinya ko wahageze kare, abacuruzi bakijijwe bakakubesha ayo baranguye atari byo, abana babeshya ababyeyi babo, […]

Mu ishusho ya Kadahumeka, Donald Trump yagerereranyijwe n’umwenge w’ikibuno

Umunyarwenya, Chelsea Handler abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yandagaje Donald Trump wiyamamariza kuba Perezida wa USA amugereranya n’umwenge w’ikibuno. Uyu mukobwa w’imyaka 41 y’amavuko yagaragaje ifoto ye yambaye ubusa inyuma ku mugongo yanditseho amagambo agira ati: “ Trump ni umwenge w’ikibuno .” Ibi yabikoze yerekana ko ntacyo ashoboye kandi ko ibyo akora byose arushywa […]

Burundi: Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi aremeza ko nta mwuka mubi uri mu ngabo

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi, Gen. Major Prime Niyongabo, yagiranye ikiraganiro kirambuye n’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi kimubaza ibibazo bitandukanye bivugwa mu gisirikare cy’u Burundi, harimo kuba mu gisirikare hari umwuka utari mwiza, kuba hari abasirikare batoroka igisirikare bakajya kwifatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi n’ibindi maze agira byinshi asobanura birimo guhakana ko nta mwuka utari mwiza […]

Amahirwe ku bifuza kuba aba TVpresenters b’umwuga

Nyuma y’igihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe amatelevision yigenga, ni nako imirimo ishingiye kuri za Television ndetse n’ibindi bijyanye nabyo igenda yiyongera. Kuri ubu rero ikigo cy’inzobere mu by’imikorere ya Television, Big Concept Management Ltd kibinyujije mu ishami ryacyo rya Ahupa TV Training Academy cyageneye amahugurwa abantu bifuza kuba ba TV Presenters b’umwuga. Amakuru aturuka […]

RDC: Taragiti za FDLR zatumye abaturage benshi ba Lubero bata ibyabo

Abaturage batuye mu biturage bya Kasiki, Miriki, Buleusa na Luofu muri Teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru guhera ku Cyumweru tariki 03 Mata bari guta ingo zabo batinya umutwe wa FDLR muri ibi bice. Aba baturage batashywe n’ubwoba bashinja inyeshyamba z’uyu mutwe kuba zarakwije impapuro zizwi nka taragiti zivuga ko zigiye kwivugana bamwe muri […]

Karongi: Ibendera ryari ryibwe ryabonetse

Ku munsi w’ejo kuwa mbere tariki ya 04 Werurwe 2016 mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Kibirizi hibwe ibendera ariko nyuma y’amasaha make ryongera kuboneka rikuwe mu guhuru aho ryari ritabye. Ibendera ryibwe ni iryari rizamuye ku biro bya Sacco Rubengera mu kagari ka Kibirizi. Rikaba ryabuze mu masaha ya saa yine z’ijoro ubwo […]

Perezida Kagame asanga ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa butari hafi aha

Mu kiganiro kihariye perezida w’u Rwanda aherutse kugirana na Jeune Afrique yasubije ibibazo byinshi bitandukanye yabajijwe ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Bufaransa, avuga kuri perezida Obama, avuga ku kibazo cya za manda z’uzamusimbura ndetse no ku bivugwa ko mu Rwanda nta batavuga rumwe n’ubutegetsi bahaba. Ku […]

Burundi: Urupfu rwa Jean Baptiste Bagaza wabaye Perezida rwanyomojwe

Mu gihe amakuru yari akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Jean Baptiste Bagaze wabaye Perezida w’u Burundi yitabye Imana, Leta y’u Burundi irayanyomoza ivuga ko agihumeka umwuka w’abazima. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Willy Nyamitwe, Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi niwe wanyomoje aya makuru akaba avuga ko Bagaza yavuye mu bitaro nk’uko nawe […]

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Nyuma y’aho Simplice Sarandji abereye Minisitiri w’intebe wa Centrafrique, ubu Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro muri iki gihugu nibo bahawe inshingano zo kumucungira umutekano. Itsinda ry’abapolisi 140 b’u Rwanda rishinzwe kurinda abayobozi baba ab’umuryango w’abibumbye bari muri icyo gihugu ndetse n’abayobozi bakuru ba Centrafrique, baherutse koherezwa muri iki gihugu bafite izi nshingano, bakaba aribo […]

Chorale Horeb yegukanye irushanwa rya nimuze twubake-Amafoto

irushanwa rya nimuze twubake(Kugaruka k’urukundo rwa mbere) rihuza amakora yo muri ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali ryageze kumusozo ryegukanwa na Chorale Horeb yo ku Kimihurura . Ku nshuro yayo ya kabiri amarushanwa yari amaze amezi agera kuri 2 ahuje amakorali yo mu itorero ry’ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali yageze k’umusozo aho Korali yambere yabaye Horeb […]