Amafoto: Debby Sempaka akomeje kurata ubwambure bwe

Alicia Debby Sempaka ukomoka muri Uganda yagaragaye yambaye ikariso gusa ifite ibara ridakunze kugaragara mu bindi byamamare bigenzi bye. Aya mafoto agaragaza ubwambure, Debby yayafotowe ubwo yari ari iwe mu rugo ahita anayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko Howwe ibivuga, ngo uyu mukobwa akunze kugaragara yiyambitse ubusa, mu rwego rwo gushaka kurushaho kuba ikirangirire ndetse no […]

Mu gihe hamenyerewe ubutinganyi ku bantu, intare zihuje igitsina nazo zafotowe zirimo zimanya

Benshi batekerezaga ko ubutinganyi bukorwa ku bantu bahuje igitsina, ariko siko bimeze, kuko mu gihugu cya Botswana intare zingabo zafotowe zirimo kwimanya ku manywa y’ihangu. Umufotozi wafashe ayo mafoto bimugoye, ubwo yabonaga izo ntare zitsiritanaho bya hato na hato, yagumye hafi aho asa n’uwubikiriye , bidatinze imwe itangira kurira ngenzi yayo. Nk’uko urubuga Howwe rubivuga, […]

Huye: Muri kaminuza hatangijwe Pana African Movement Rwanda

Abarimu bigisha mu mashuri makuru na za kaminuza barakangurirwa gutanga ubumenyi busubiza ibibazo biriho, abanyeshuri nabo bagasabwa kwiga bagamije gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari badategereje undi wo kubibakorera. Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi wa PAN AFRICAN MOVEMENT RWANDA, Musoni Protais, ubwo kuri uyu wa gatanu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hatangizwaga PAN AFRICAN MOVEMENT ku […]

Ibintu 8 byagufasha kwishimira iminsi yawe yo kubaho

Namenye ko buri muntu wese akeneye ibyishimo. Namenye kandi ko umuntu wese ukeneye ibyishimo nta hantu yabihahira. Kubera iyo mpamvu, mu gihe nsoza inyigisho natangiye hejuru yo kwishimira mu Mwami, nifuje kukwibutsa ibintu 8 byagufasha. Suzuma uburyo usabana n’Imana; Suzuma uburyo uca bugufi; Iga kureba ibibazo uhura nabyo nk’uko Imana ibireba. Ukuremo amasomo meza kuruta […]

Dr Besigye agiye gushyiraho abakomando 10 barinda umutekano w’abayoboke be

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya FDC bibasiwe n’agatsiko k’abantu bahishe isura bagambiriye kubagirira nabi. Besigye yiyemeje gushyiraho abakomando Kabuhariwe bazajya bacunga umutekano w’abarwanashyaka be, mu gihe ikibyihishe inyuma kitaremezwa. Kiiza Besigye unakomeje gushaka abayoboke b’ishyaka ayoboye, avuga ko kuva ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, azatangira kugendana n’abo bakomando, mu […]

Dr Leon Mugesera akatiwe gufungwa ubuziraherezo

Dr LĂ©on Mugesera yari akurikiranyweho ibyaha byo gucura no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha mu gutegura no gukora Jenoside, gushishikariza gukora icyaha cya jenoside, kwica no gutsemba imbaga no kubiba urwango hashingiye ku moko, urukiko rukaba rumaze kumukatira gufungwa ubuzima bwe bwose. Leon Mugesera wari ukurikiranweho […]

Runda: Kanyamagi yivuganye ushinzwe umutekano

Uwari ushinzwe gucunga umutekano kuri station yitwa Black Stars yo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda yivuganwe na kanyamagi (izina rikunze guhabwa abana bacuruza amagi) mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bapfuye amafaranga ngo yari yanze kumwishyura. Ibi bintu ngo byabaye mu ma saa cyenda za mu gitondo kuri uyu wa 14 Mata 2016, […]

Kwibuka birakomeje nyuma y'icyumweru cy'icyunamo

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habaye umuhango wo gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi harimo n’inzego za Leta, iza polisi n’iza gisirikare ndetse n’abikorera ku giti cyabo. Umushyitsi mukuru yari Vice-prĂ©sidente wa Sena, Madame Gakuba Jeanne d’Arc. Abantu bagera kuri 24 barahungabanye ariko bidakabije nk’uko bitangazwa na CNLG. […]

Jacob Zuma yeruye avuga ko azava ku butegetsi ari uko Mugabe nawe yaburekuye

Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yiyamye abamwotsa igitutu bamusaba kwegura ku buyobozi, maze ashimangira ko nibura yabuvaho ari uko Perezida Mugabe apfuye cyangwa yeguye. Ibyo yabivuze agendeye k’uko Perezida Mugabe amaze ku butegetsi imyaka isaga 35, kandi ntawe umushyiraho igitutu, ngo akaba agomba no kwiyongeza izindi manda kugeza ubwo azajya ajya ku kazi bamucunga […]

Impunzi z’Abarundi ziribaza aho zerekeza nyuma y’aho zatangiye guterwa no mu nkambi

Hari amatsinda y’abagizi ba nabi biri kuvugwa ko barimo kuva mu Burundi bakinjira mu nkambi z’impunzi z’Abarundi mu bihugu by’ibituranyi nka Tanzania bakagaba ibitero by’ubwicanyi ku mpunzi, aho bivugwa ko iterabwoba ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi ryarenze imbibe z’igihugu nk’uko abarokotse ubwicanyi bavuga. Akaduruvayo ko mu gihugu cy’u Burundi katangiye mu mwaka ushize ubwo perezida […]

Dr Mugesera ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside arasomerwa uyu munsi

Mu gihe Dr LĂ©on Mugesera yari yarasabiwe gufungwa burundu akekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasiye inyokomuntu, urubanza rwe rurasomwa uyu kuri uyu wa gatanu tariki 15 Mata. Dr LĂ©on Mugesera yagejejwe mu Rwanda, akuwe muri Canada, kugirango akurikiranweho ijambo yavigiye ku Kabaya mu mwaka 1992 ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Urubanza rwe rukaba rwaratangiye kuburanishwa mu […]

Uganda: Amb. Frank Mugambage yavuganiye Abanyarwanda bashinjwa gutunga indangamuntu 2

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yavuganiye Abanyarwanda bambuka muri Uganda baciye ku mupaka wo mu majyepfo y’uburengerazuba bitwaje indangamuntu za Uganda, avuga ko nta tegeko baba barenzeho kuri icyo. Ambasaderi Major Gen. Frank Mugambage wavuganye n’ikinyamakuru Daily Monitor ashaka kugira icyo avuga ku nkuru cyari cyakoze, yavuze ko niba hari ikibazo ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka […]

Uganda: Yakatiwe gufungwa imyaka 25 azira gutera inda umukobwa we

Umucamanza wo mu rukiko rukuru muri Uganda, Wilson Masalu Musene, yahanishije umugabo w’imyaka 47 igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa we akanamutera inda uyu mwana akaba yarabyariye se, Muhammad Juuko Kateregga impanga. Ubwo yatangazaga imyanzuro y’urubanza, umucamanza Musene yabwiye uwahamijwe icyaha ko muri iki gihe tugezemo nta mpamvu yatuma […]

Rusizi: Ari mu maboko ya polisi azira kunyereza amafaranga ya Gahunda ya Girinka

Uwari ushinzwe gahunda ya Girinka mu Karere ka Rusizi, ari mu maboko ya polisi kuva kuri uyu wa Gatatu azira kunyereza amafaranga yari agenewe kugura inka za Gahunda ya Girinka zari zigenewe abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Bweyeye. Uyu mugabo watawe muri yombi kuri ubu afungiye kuri station ya […]

Kurya inka yagenewe uwarokotse jenoside nabyo ni ingengabitekerezo ya jenoside – Anastase Murekezi

Ibyaha byo guhohotera abarokotse jenoside n’abandi batishoboye ntibyakagombye kurangirizwa mu bunzi gusa ahubwo bigomba no kujyanwa mu nkiko zisanzwe kugirango bisuzumanwe ubushishozi niba nta bindi byaha biba bibyihishe inyuma. Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze. Abashinjacyaha bo ku rwego […]

Ngororero: Abantu 11 bafungiwe gucukura amabuye y’agaciro binyuranije n’amategeko

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero, mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura mu buryo bunyuranije n’amategeko amabuye y’agaciro yitwa Amethyst mu rwuri rwa Gasana Aloys ruri mu kagari ka Tetero, ho mu murenge wa Kavumu. Abafungiwe iki cyaha ni Nsabimana Fidele, Sentambara Emmanuel, Nikobateye Daniel, Manirafasha […]