Inama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’umutekano yasojwe

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2016 i Nyakinama mu karere ka Musanze mu ishuri rikuru rya gisirikare, habereye umuhango w’isoza ry’inama nyunguranabitekerezo ku bibazo bijyanye n’umutekano mu gihugu yari imaze iminsi itatu. Inama nyunguranabitekerezo ibaye muri uyu mwaka yiswe: “Imbogamizi k’umutekano muri iki gihe: Ibyo Afurika igomba kwitaho”. Inama yashojwe k’umugaragaro na Nyakubahwa […]

Ibendera ry’ubururu rya Loni ntirikiri ingabo (Shield), ryabaye igipimo (Target) — Ban Ki-moon

Kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gicurasi 2016, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yafunguye umuhango wo guha umudari w’ishimwe Capt. Mbaye Diagne kubw’umurava udasanzwe wamuranze, mu gihe ku cyicaro cy’umuryango w’Abibumbye hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni. Umudari w’ishimwe wabanje guhabwa umuryango wa Capt. Diagne, warokoye ubuzima bw’abantu benshi ubwo yari mu butumwa bwo […]

Burundi: Hakomeje kwibazwa impamvu zo kwimurira intwaro hafi y’umupaka

Hashize iminsi amakuru amwe ava mu Burundi avuga ko hari intwaro zirimo kwimurwa zivanwa mu nkambi za gisirikare zikajyanwa ahantu hatazwi. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi arabeshyuza abatekereza ibindi avuga ko ari igikorwa gisanzwe. Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru avuga, ngo intwaro ndetse n’amasasu byari bihishe mu bigo bya […]

Indege y’intambara y’Abanyamerika yakoze impanuka

Indege y’intambara iri mu bwoko bwa B-52 Bomber, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu taliki 18 Gicurasi 2016, ahagana 22:30 ku isaha ngengamasaha ya GMT, nibwo iyo mpanuka yabaye abantu bose uko bari 7 basigara ari bazima. Iyi ndege yari yoherejwe mu gace ka Guam ivuye ku birindiro bya gisirikare bibarizwa mu Majyaruguru ya Leta […]

Huye: Abahakorera n'abahatuye biteze byinshi kuri telecentre bashyiriweho

Abakorera mu mujyi wa Huye n’abahatuye batangaza ko kuba harashyizweho Telecentre , zibafasha mu bikorwa by’ikoranabuhanga kuko biborohereza kubona serivisi mu buryo bwihuse. Telecentre ni hamwe kuri ubu hatangirwa service zitandukanye ziganjemo izigendanye n’ikoranabuhanga. mu gihe itarambere ku isi rirushaho kwihuta telecentre zaje ari igisubizo. Bamwe mu baje gushaka servize zisaba ikoranabuhanga barimo Potien Bizimana […]

Indaya 11 zafashwe zisambana zitegekwa kugenda mu mujyi zambaye ubusa – REBA AMAFOTO

Mu gihe mu Burusiya hagaragara ubusambanyi bwo kurwego rwohejuru, Polisi yakoze umukwabu nkumirabyaha ifata indaya zasambanaga, izitegeka kuzenguruka umujyi wose zambaye ubusa ziherekejwe n’abagabo basambanaga nazo . Polisi yo mu mujyi wa St Petersburg, nyuma yo gufatira izo indaya mu cyuho n’abagabo bazigannye, mbere yo kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi babanje kuzenguruka mu mujyi hose […]

RDC: Umwe yaguye mu mirwano hagati ya polisi n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro

Umuntu umwe yishwe ibintu byinshi birangizwa ubwo habagaho guhangana gukomeye mu gace ka Luilu ko mu mujyi wa Kolwezi hagati y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abapolisi . Amakuru aturuka ahabereye iyi mirwano avuga ko yatangiye igihe igipolisi cyirukanaga abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo kitwa Rulco gicukura Cuivre […]

Uganda: Dr Kiiza Besigye afite ubwoba bw’uko ashobora kwicirwa aho afungiye

Dr Kiiza Besigye kuri ubu uri muri gereza, kuri uyu wa Gatatu yabwiye urukiko impungenge afite z’uko ashobora kwicirwa muri gereza ya Luzira ariko umucamanza ahita amucecekesha vuba vuba. Dr Besigye kuri uyu wa Gatatu yari yagejejwe imbere y’umucamanza wo mu rukiko rwa Nakawa ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi nyuma y’aho yari yabanje kugaragara mu rukiko rwo […]

Baghdad: Igisasu cyahitanye abasirikare 9

Muri Iraqi, mu mujyi wa Baghdad, haturikiye igisasu cyari gitezwe mu butakaka, gihitana abasirikare 9 bari mu modoka abandi 10 barakomereka. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Taliki 18 Gicurasi 2016, nibwo igisasu cyaturikanye abasirikare uko bari 16, ubwo bari berekeje mu gace ka Latifiya mu Majyepfo ya Baghdad. Ibi byabaye mu gihe aba […]

Nyabihu: Polisi y’u Rwanda yafatanye umugore ibiyobyabwenge bitandukanye

Mu ijoro ryo ku itariki 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye Mukafideri Jacqueline inzoga z’ubwoko butandukanye zifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda, zigizwe n’amapaki 36 ya Blue Sky n’amasashi yayo 384, amacupa 136 ya African Gin n’amacupa 109 ya Leaving Waragi. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, Superintendent of Police […]

New York: Abanyarwanda baguye mu butumwa bwa Loni barunamirwa banahabwe imidari y'icyubahiro

Umuryango w’abibumbye kuri uyu wa Kane, itariki 19 Gicurasi 2016 uraha icyubahiro abasirikare b’u Rwanda 10 basize ubuzima mu butumwa bwawo bwo kubungabunga amahoro mu mwaka ushize wa 2015. Iki gikorwa kikaba kiri bubere ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye I New York mu rwego rw’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abashinzwe kubungabunga Amahoro, aho abantu 128 barimo abasirikare, abapolisi […]

Mbuye: Umusore yishe bunyamaswa se na mukase

Ibi byabereye muri Komini Mbuye intara ya Muramvya mu Burundi, aho umugabo witwa Emmanuel Ndayisaba yivuganye se na mukase abatemesheke amasuka yabasanganye bahinga, bikekwa ko bapfuye amasambu. Abo bishwe bunyamaswa batemeshejwe amasuka, ni Sinzobatohana na Nahishakiye Valerie, inzego z’umutekano muri Mbuye zikaba zatangaje ko bikekwa ko isano y’amakimbirane ari amasambu. Ngo uyu mugabo yishe se […]

Umusirikare wa Congo yiyise FDLR agamije kuza kwibera mu Rwanda

Tuyishime ni umusore w’imyaka 28 y’amavuko, yari afite ipeti rya Pr Sgt mu ngabo za Leta ya Congo FARDC, ngo akaba yariyise inyeshyamba ya FDLR agamije kuza kuba mu Rwanda. Uyu musore ngo yavukiye ahitwa Ngungu muri Masisi, avuga ko yageze mu Rwanda tariki 25 Werurwe 2016, ngo akaba yari afite umugore w’umunyarwandakazi ariko wamucikanye […]

Huye:Umugore yafatanywe toni 20 z’imbuto y’ibigori

Polisi ikorera mu karere ka Huye ifunze umugore ukekwaho kugura no gucuruza imbuto y’ibigori yari igenewe abahinzi. Ringuyeneza Odette ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, yafashwe ku italiki ya 17 nyuma y’iperereza rya Polisi ryerekanye ko yaguraga imbuto ku bahinzi yagenewe, binyuranyije na gahunda ya Leta y’ubuhinzi, nk’uko bitangazwa na Polisi. Iyi mbuto ikaba […]