ADEPR:Chorale Havilah na Silowamu zirashimwa n’abayobozi bakuru kubw’umuhigo wa Hotel Dove
Chorale Havilah na Chorale Silowamu zashimwe n’abayobozi bi itorero rya ADEPR kuba zibaye mu zambere zimaze gutanga amafaranga y’umusanzu zaciwe kugirango hubakwe Hotel Dove iri ku Gisozi. Rev.Pastor Bagira Danah J.Bosco umuyobozi wa Paruwasi ya Gasave yavuze ko bishimira uko igikorwa cyo gutanga umusanzu wo kubaka Hotel Dove kiri kugenda nubwo hagiye habaho urucantege ariko […]
Uwakinnye muri Seburikoko yitwa kibonke yateguye igitaramo kizasigira abanyeshuri umugani
Mugisha Emmanuel “Clapton” wamenyekanye cyane muri Filime y’uruhererekane Seburikoko nka Kibonke, yateguye igitaramo kigamije gutanga ubutumwa binyuze mu rwenya (Comedy) mu rwego rwo gusezera abanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri. Ni nyuma y’uko abanyeshuri batandukanye bagiye bavuga ko batabona umwanya wo kwishimana n’uyu musore bitewe n’uko baba bari mu masomo kandi bakunda ibihangano bye bityo bakaba […]
Abagenzura imyitwarire y’abamotari bafunzwe bazira kwaka ruswa
Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bawukora. Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga […]
Ese Umwami Gihanga Ngomijana hari isano afitanye n’ibimanuka?
Gihanga Ngomijana ufatwa nk’umwami wa mbere wayoboye u Rwanda benshi bakunze gufata amateka ye nk’aho atabayeho ahubwo bakamufata nk’ibimanuka cyangwa se Ibivejuru. Amateka Nyarwanda avuga neza ko Gihanga Ngomijana yabayeho mu myaka y’ 1091-1124 agafatwa nk’umuntu wahanze u Rwanda hakibazwa niba mbere y’iyi myaka nta Rwanda rwabagaho bagaheraho bavuga ko ashobora kuba ari ikimanuka. Ubusanzwe […]
Perezida wa Nicaragua arateganya kugira umugore we visi perezida
Perezida Daniel Ortega wa Nicaragua yamaze gufatira umwanya mu buyobozi umugore we naramuka atsinze amatora ateganyijwe mu Ugushyingo, aho ataganya kuzamugira visi perezida we. Iyi akaba ari inshuro ya gatatu Ortega ari bube yiyamamarije kuyobora Nicaragua nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga. Umugore we, Rosario Murillo, asanzwe afite umwanya ukomeye muri leta kubera ko […]
Niba urukundo rwawe n’umukunzi wawe rurangwa n’ibi bintu 10 murakundana koko
Ni ingenzi kumenya ishusho y’urukundo rwawe n’uwo mukundana, ukiga umunsi ku munsi umubano wanyu uko iminsi yicuma akagenzura niba ubona izi ngingo 10 zikurikira bityo ukicinya akara cyangwa se umanjirirwa. 1.Kugenzura niba umukunzi wawe akwiyereka wese cyangwa ukugaragariza igice kimwe. Ni kenshi mu mubano w’abakundana habamo ugaragariza mu genzi we uruhande rumwe mwamara kubana,ugatungurwa no […]
Imibereho myiza y’urubyiruko no kurushakira ejo hazaza heza bigomba kuba iby’ibanze — Hon Mukabalisa
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Kanama mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo kuri gahunda za leta zo guteza imbere urubyiruko. Muri iki kiganiro hagaragajwe ko ikibazo cy’imirimo mu rubyiruko kitareba urwego rumwe gusa ahubwo ari inshingano ya buri wese. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, Hon. Donatile Mukabalisa yakomeje avuga ko […]
Umujura yibye ikofi ihinduka inzoka,ayisubije nyirayo arayanga
Umujura utatangajwe izina rye yibye ikofi y’umugenzi wigenderaga ageze imbere ihinduka inzoka iri mu bwoko bwa Cobra ayisubije nyirayo amutera utwatsi arayanga. Ibi byabereye muri Afurika y’Epfo, aho umugabo ngo bikekwa ko asanzwe akoresha imiti gakondo, yibwe ikofi ye nyuma aho abimenyeye yihina inyuma y’icyapa cya taxi akora ibintu benshi batasobanukiwe byaje kuvamo ko umujuru […]
Hashinzwe itsinda ry’abadepite ba Israel n’ab’u Rwanda rishinzwe kunoza imibanire y’ibihugu byombi
Inteko Ishinga Amategeko ya Israel (Knesset) yatangije itsinda rishinzwe gutsura ubushuti hagati y’iyi nteko n’iy’u Rwanda (Israel-Rwanda Parliamentary Friendship Group) izaba iyobowe n’Umunya-Israel ukomoka muri Ethiopia, MK Avraham Neguise, mu rwego rwo gushimangira ubushake bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel bwo kunoza umubano n’ibihugu byo muri Afurika. “U Rwanda na Israel byose byiyubatse nyuma y’amarorerwa abaturage […]
Guinea Equatorial: Uwahoze ari minisitiri yibwe akayabo ka miliyoni 60 z’amayero
Abajura mu gihugu cya Guinea Equatorial bagize gutya binjira mu nzu y’uwahoze ari minisitiri biba akayabo ka miliyoni 60 z’Amayero. Televiziyo y’igihugu yatangaje amakuru y’ubu bujura kuri uyu wa kabiri yavuze ko ako kayabo k’amayero ari aka bwana Jeronimo Osa Osa Ecoro, wahoze ari minisitiri w’itangazamakuru n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi. Umubare w’aya mafaranga […]
Burundi: Abanyeshuri 4 b’Abanyarwanda baherutse gutabwa muri yombi baba barishwe
Icyobo rusange gishyinguyemo abantu hagati ya 12 na 15 cyavumbuwe muri iyi weekend ishize n’abaturage bo muri Komini Vyerwa mu Ntara ya Ngozi, iruhande rwa hotel Vyerwa, nyirayo akaba ari Col Nyamugaruka, umukuru w’ingabo zirinda perezida. Amakuru agera kuri radio RPA akaba avuga ko, abanyeshuri b’Abanyarwanda bo muri Kaminuza ya Ngozi baherutse gutabwa muri yombi, […]
Gutoranya Abarinzi b’Igihango bizakorwa ku nzego zose z’igihugu na diaspora – NURC
Mu rwego rwo kumenya, kumenyekanisha no guha agaciro ibikorwa ntangarugero mu bumwe n’ubwiyunge byakozwe n’Abanyarwanda ubwabo himakazwa ubunyarwanda; i Karongi ku cyicaro cy’Intara y’Iburengerazuba Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije na Unity club bateguye inama yari igamije gusobanura icyo gikorwa. Nk’uko byasobanuwe kuwa 28 Nyakanga na Bwana Renzaho Giovani, umukozi muri komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC), […]
Sudani y’Epfo: Abaminisitiri barimo Mabior Garang birukanwe muri guverinoma
Minisitiri wari ushinzwe amazi n’umutungo kamere wa Sudani y’Epfo, Mabior Garang, yirukanwe muri guverinoma. Uyu muhungu w’umugabo ufatwa nk’uwatumye Sudani y’Epfo iba igihugu, John Garang, yirukanwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nk’uko byatangajwe kuri televiziyo ya Sudani y’Epfo. Mabior Garang, wari uherutse gutangaza ko guverinoma y’inzibacyuho y’ubumwe bw’igihugu iyobowe na perezida Salva Kiir […]
Cristiano Ronaldo yagaragaye apfumbatanye n’undi munyamideri —AMAFOTO
Icyamamare mu ikipe ya Real Madrid Cristiano Ronald ukomoka mu gihugu cya Portugal, nyuma yo kugaragara mu minsi ishize yatemberanye n’umukobwa ku mucanga bagasomana, ubu noneho yongeye kugaragara apfumbatanye n’undi munyamideri. Kuri uyu wa mbere taliki 1 Kanama nibwo uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko yagaragaye ari kumwe n’umunyamideli Cassandre Davis ku mazi muri leta Florida […]
Umunyamakuru wa Bonesha uri mu buhungiro i Kampala yari yishwe Imana ikinga akaboko
Boaz Ntaconayigize, umunyamakuru wa Radio Bonesha Fm wahungiye i Kampala muri Uganda, yatewe icyuma n’abantu bikekwa ko ari abakozi b’inzego z’iperereza z’u Burundi kubw’amahirwe ntiyapfa. Nk’uko byatangajwe na SOS Medias Burundi yashyize ahagaragara ifoto y’uyu munyamakuru yakomerekejwe mu mugongo no ku kiganza, ngo Boaz Ntaconayigize yabwiye abamwegereye ko yatewe n’abagabo bane ahagana saa tatu z’ijoro […]
Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka ebyiri zibwe
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yafashe imodoka ebyiri zibwe muri Kigali mu minsi ishize. Izo modoka zirimo iyo mu bwoko bwa Carina ifite nomero ziyiranga RAB 479K ya Ronald Ngabo n’indi ifite nomero ziyiranga RAC 387Q y’uwitwa Aaron Ndenga, zikaba zarafatiwe ahantu hatandukanye ku itariki 1 Kanama mu kagari ka Mumena, ho mu […]