Tanzaniya: Amashyaka 10 yanze kwifatanya na CHADEMA irwanya perezida Magufuli
Mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere muri Tanzaniya, CHADEMA biteganyijwe gushyirwa ahagaragara kuwa 1Nzeri 2016; amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganiye kure iki gikorwa kizaba kirimo n’imyigaragambyo. Inama yahuje amashyaka 10 ya politiki muri iki gihugu yemeje ko atarenga kubyo perezida John Pombe Magufuli yatangaje ku bijyanye n’umutekano w’igihugu ngo bifatanye […]
Itsinda ry’ Abaganga bo muri RDF ryavuye mu butumwa muri Centrafrica
Itsinda rigizwe n’ abaganga ba gisirikare 63 b’ u Rwanda bageze I Kigali baturutse mu butumwa bw’akazi muri Centrafrica aho bavuye abarwayi benshi biganjemo abakozi ba Loni. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iryo tsinda ry’ abaganga b’ inzobere bo muri RDF babarirwaga mu cyiciro cya kabiri (Level II Hospital) bakoraga kimwe n’ izindi ngabo zose za Loni ziri […]
Nanabonye amakuru y’uko hari imigambi mibisha yo kungirira nabi — Dr Kiiza Besigye
Dr Kiiza Besigye yahishuye impamvu yatumye kuri uyu wa Gatatu atagera ku rukiko rukuru rwa Makindye kwifatanya n’abayoboke be yari yahamagaje ngo bakurikirane uko umukuru w’igipolisi wari watumijwe n’urukiko yisobanura ku byaha byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishinjwa Polisi ya Uganda. Besigye akaba yatangaje ko ubuzima bwe bwari mu kaga kuri uyu wa Gatatu. “Nabonye […]
Ni gute watandukanye Imana n’ ibigirwamana ?
Kenshi iki kibazo gishobora gutera impaka kuko hari abatemera ko havugwa ijambo ibigirwamana, nyamara na Bibiliya ihamya ko ibisengwa byose bitari Imana Nkuru ahubwo ari ibigirwamana. Hari aho usanga basenga inyamaswa, abandi bagasenga ishusho y’ikintu runaka cyabumbwe cyangwa cyabajwe, hari n’abasenga imyuka cyangwa ibimenyetso kandi byose ugasanga bemeza ko ari Imana zabo. Akenshi ubonye ibi, […]
Mu kwizihiza uburumbuke bitabira iserukiramuco bambaye ubusa
Mu rwego rwo kwizihiza uburumbuke rusange n’ imibereho myiza mu gihugu cya Indonesia , mu Karere ka Jayawijaya mu Ntara ya Papou hasanzwe hategurwa iserukiramuco y’ imbyino aho abagabo n’ abagore babyina bambaye ubusa. Iri serukiramuco ngarukamwaka ryitwa” Baliem Valley Cultural Festival” rihuza abaturage bo moko y’ abarwanyi ba Lani ndetse na Yali aho babyina […]
Abinyujije mu ibaruwa itagejejwe kubategura Salax awards,King James yikuye mu marushanwa
King James mu ibaruwa ikubiyemo ibisobanuro bwite byo kwikura mu marushanwa ry’abahatanira ibihembo bya Salax Awards ihabwa itangazamakuru aho gushyikirizwa Ikirezi group basanzwe bategura aya marushanwa. Tariki ya 6 Kanama 2016, nibwo Ikirezi Group itegura itangwa ry ibihembo bya Salax Awards yamurikiye abanyamakuru urutonde rw’abahanzi bakoze neza hagendewe ku buryo batowe. Mukiganiro n’itangazamakuru,Umuyobozi w’ Ikirezi […]
Ikiguzi cy’amasomo ya siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda cyiyongereyeho 50%
Ikiguzi cy’uburezi mu banyeshuri ba kaminuza biga amasomo ya siyansi (Science) muri kaminuza y’u Rwanda kiziyongeraho 50% nk’uko izi mpinduka zemerejwe mu mwanzuro w’inama y’abaminisitiri yabaye muri Kamena. Bisobanuye ko guhera mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2016, ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda, kiziyongeraho 50% nk’uko byemejwe mu […]
Kuvana urwego rw’ ubugenzacyaha muri polisi si uko byatezaga icyuho-Minisitiri Busingye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnstone Busingye yasobanuye ko kuba ishami ry’ubugenzacyaha ryavanywe muri polisi rigahinduka urwego ruzagenzurwa na minisitiri y’ubutabera ntacyo byishe; ko ahubwo ari ukurushaho kubaka iterambere mu nzego za leta. Mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 10 Kanama 2016 yemeje ko ishami ryabarizwaga muri polisi y’igihugu rishinzwe ubugenzacyaha rizwi nka […]
Uburyo abashakanye baryamanye bishobora kugaragaza uburyo babanye
Abashakanye baryama imibiri yabo itegeranye cyangwa bateranye imigongo, bigaragaza ko umubano wabo wifashe nabi mu gihe abaryama imibiri yabo yegerana cyane bituma umubano wabo uba mwiza ndetse ukaniyongera. Ukunda kuryama uteye umugongo uwo mwashakanye? Ese hagati yanyu muhashyira intera ndende cyangwa uba wifuza kuryama utegeranye nawe mu buryo bwose ukegera igikuta cy’inzu cyane? Ibi bigaragaza […]
Uganda: Abanyeshuri 1000 mu ishuri ryisumbuye bataye ishuri barishinja kubamo imyuka mibi
Abanyeshuri babarirwa mu 1,000 bo mu Ishuli ryisumbuye rya Luteete bataye ishuri bavuga ko iki kigo cyatewe n’imyuka mibi bigatuma abanyeshuri bamara iminsi 3 yikurikiranya barabaye nk’abasazi. Ngo ni nyuma y’aho bivuzwe ko abanyeshuri benshi batewe n’imyuka mibi bamera nk’abasazi ku Cyumweru, kuwa Mbere ndetse no kuwa Kabiri aho ngo bibasiye abarimu ndetse n’abanyeshuri bagenzi […]
Inyubako ya Pasteur Bizimungu iri ku Kacyiru yibasiwe n’inkongi y’umuriro
Inyubako ya Pasteur Bizimungu iherereye ku kacyiru yafashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ariko nta bintu byinshi byangiritse. Iyi nzu ya Pasteur Bizimungu wahoze ari perezida w’u Rwanda iherereye munsi y’aho ambasade y’u Buholandi ikorera, yahiye igice cyayo kibikwamo ibikoresho, ariko ishami rya polisi rishinzwe kurwanya inkongo rihagerera igihe riratabara nta […]
Urwenya: Ubwire umugabo wawe andekere umugore!
Mu gitondo cya kare umugore yumva umuntu akomanga ku rugi, afunguye asanga ni umugabo atazi aramubaza ati “uri umugore?”, umugore ubwoba buramwica asubiza arugi huti huti. Ku mugoroba amaze kwanura ibintu byose ageze mu nzu, yumva umuntu ukomanga ku rugi, akinguye asanga ni wa mugabo, aramubaza ati ”Uri umugore nk’abandi?” Undi arongera ahita akinga vuba […]
Urujijo : Impamvu zatumye Gaby yangirwa kwinjira muri USA ntizisobanutse
Nyuma yo kwangirwa gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzi nyarwanda bari batumiwe mu giterane “Rwanda Christian Convention” yasobanuriye kimwe mu kinyamakuru gikorera I Kigali ko impamvu nyamukuru ari uko Imana itabishatse. Mu kiganiro cyagaragaye kuri icyo gitangazamakuru ku italiki ya 7 Kanama 2016, Gabby yagiraga ati:” […]
Icyuho cyari kuzagaragara muri AFC Leopards cyazibwe na Gilbert Fiamenyo
Diarra wari wabaye gatambatamba hagati ya Rayon Sports na AFC Leopard, yasimbuwe n’umunya Ghana Gilbert Fiamenyo. Ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya yamaze kwibikaho rutahizamu wo gusimbura Ismaila Diarra waciye ukubiri n’amasezerano yari yasinye akerekeza muri Rayon Sports. Gilbert Fiamenyo,w’imyaka 23 uvuka muri Ghana yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 2 agiye […]
Leta ya Kisilamu imaze gutakaza hafi 45,000 by’abarwanyi mu myaka 2 ishize
Kuva ibitero by’indege by’ibihugu byishyize hamwe biyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mutwe wa Leta ya Kisilamu (Islamic State)byatangira mu myaka 2 ishize, hafi 45,000 by’abarwanyi b’uyu mutwe biciwe muri Irak no muri Syria nk’uko byatangajwe na Gen. Sean MacFarland w’Umunyamerika uyobora ibi bitero. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Gen. Sean MacFarland yatangaje ko babara […]
Prof Shyaka Anastase asaba ubuyobozi guha abaturage umwanya mu bibakorerwa
Kuri uyu wa 10 Kanama 2016 ubwo hizihizwaga umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi ku rwego rw’igihugu, umunsi wabereye mu karere ka Gakenke, Prof Shyaka Anastase uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko bikiri ku kigero cyo hasi. Umunsi Nyafurika wo kwegereza abaturage ubuyobozi […]
CNLG na Kaminuza ya Pennsylvania mu bufatanye mu kubungabunga ibimenyetso bya jenoside
Imwe mu nzira zo kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukubungabunga ibimenyetso byerekana ukuntu yakozwe. Ibi kandi bizanafasha mu kwereka abazavuka nyuma ibibi by’iyi jenoside. Ni muri urwo rwego Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Pennsylvania yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ku ntambwe ya […]
U Burundi burashinja u Rwanda guta muri yombi abaturage babwo rubakekaho kuba Imbonerakure
Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Kanama cyashinjije abayobozi b’u Rwanda guta muri yombi abaturage babwo babiri bitwa Ezechiel Mbazumutima na Daniel Nganyirande. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi, umuyobozi wa Zone Rugazi muri Komini Kabarore yo mu Ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’u Burundi, yatangaje ko hashize ukwezi abo Barundi babiri […]
Burundi: Uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yakuwe ku mwanya we
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ashingiye ku Itegeko Nshinga ry’u Burundi, mu ngingo zitandukanye zimuha ububasha bwo kugira ibyo ahindura mu buyobozi, yahagaritse uwari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Valentin Bagorikunda, nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuye muri perezidansi y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri, itariki, 09 Kanama 2016. Itangazo ryashyizweho umukono na perezida Nkurunziza ubwe ndetse […]