Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye leta uburenganzira bwo gutangira iperereza u Rwanda rwasabye
Nyuma y’aho ubutabera bw’u Rwanda bwandikiye ubutegetsi bw’u Bufaransa busaba gukora iperereza kuri bamwe mu bategetsi b’u Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye leta uburenganzira bwo kumva abantu bukeka biganjemo abasirikare bakuru bakomeje guhakana uruhare urwo ari rwo rwose muri aya mahano. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu […]
Dr Sezibera niwe uzasimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu wapfuye
 Dr Richard Sezibera niwe ugomba kwemezwa nk’uzasimbura nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse gupfa, Dr Sezibera azemezwa nyuma y’uko amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’ugomba kuzasimbura Mucyo agaragaza ko Dr Sezibera ari we uri imbere y’abandi bari bahanganye kuri uyu mwanya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Dr. Sezibera Richard watorewe kuba umusenateri usimbura Mucyo yakoze imirimo […]
U Bushinwa bwatangiye gukora ubwato bwuzuye bwa Titanic
Igihugu cy’u Bushinwa mu ntangiriro z’iki cyumweru cyatangiye kubaka ubwato bunini bwo mu bwoko bwa Titanic,ubu bwato ngo bitewe n’ikoranabuhanga buri gukoranwa ngo hakaba hari icyizere ko butazigera burohama. Nk’uko bitangazwa na CNN, ngo u Bushinwa bwatangiye iki gikorwa cyo kubaka ubwato bunini bwa Titanic mu bilometero bisaga 1200 uturutse ku nyanja mu mujyi wa […]
Mu basifuzi 38 bazasifura CAN 2017 nta munyarwanda numwe urimo
Mu gihe hari kwitegurwa irushanwa nyafurika rya CAN 2o17 mu mwaka utaha wa 2017, ihuriro ry’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryashyize ahagaragara abasifuzi 17 bazasifura iri rushanwa ndetse na bagenzi babo 21 bazabafasha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku munsi w’ejo ku wa 30 Ugushyingu 2016, nibwo uru rutonde rw’abasifuzi bagera kuri 38 rwashyizwe ahagaragara i Dacar […]
Dore uko gahunda ya Car Free Day iteye n’imihanda izaba ikoreshwa
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko gahunda ya siporo rusange ngarukakwezi (Car Free Day) y’ukwezi kw’Ukuboza izaba ku Cyumweru itariki 04 Ukuboza 2016 guhera saa moya za mu gitondo (07h00-12h00) . Dore aho abaturage bazahurira: Abo mu mujyi bazahurira muri car free zone mu mujyi berekeze SOPETRAD bagana ku cyicaro cya Rwanda Revenue Authority. [xyz-ihs […]
Ngoma: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku isubizwayo ry’inkunga y’abazahajwe n’inzara
Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Mugesera uherereye mu karere ka Ngoma mu ntara y’u Burasirazuba barataka inzara ikabije batewe n’izuba ry’urudaca ryaranze igice cy’u Burasirazuba bw’igihugu; bakanatunga agatoki ubuyobozi bw’umurenge kuba bukumira inkunga igenerwa abaturage irimo ibigori n’ibishyimbo. Kuva mu kwezi kwa Gicurasi, aka gace ka Mugesera kimwe n’ibindi bice bitandukanye bigize akarere […]
Wari uzi ko burya Trump atanywa inzoga? Bimwe mu byo utari umuziho
Donald Trump, ni perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutsinda amatora yabaye mu kwezi gushize, ariko hari ibintu byinshi abantu batamumenyeho twifuje kugeza ku bakunzi ba Bwiza.com. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Trump yari afite ikipe ya football Mu mwaka w’1983, Trump yaguze ikipe yitwa New Jersey Generals yabarizwaga muri United States Football League. Iyi […]
Umuhanzi wakoreye agatubutse mu mwaka wa 2016 ku isi na Video y’indirimbo ye
Ikinyamakuru Fobes gisanzwe kimenyerewe gutangaza Abastar n’abandi bantu baciye uduhigo dutandukanye kuri ubu cyamaze gutangaza umuhanzi w’indirimbo wahize abandi mu mwaka wa 2016 mu gukorera amafaranga menshi mu muziki we. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuhanzi kazi Taylor Swift ukomoka muri Amerika yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzi bo ku isi bakoreye amafaranga menshi muri uyu mwaka, […]
Iya 1 Ukuboza, imwe mu matariki abitse amateka y’umuryango EAC
EAC (East African Community), ni umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’I Burasirazuba. Nubwo uyu muryango ugenda utera imbere umunsi ku wundi bitewe n’imbaraga ibihugu biwugize bishyira mu kuwuteza imbere haba mu bukungu, umutekano, imihahiranire n’ibindi, uyu muryango ufite aho uhurira n’itariki ya mbere Ukuboza ndetse ukaba ufite n’andi mateka asa n’atazibagirana kubera ibikorwa byawo byayaranze. [xyz-ihs […]
Burundi: Haribazwa uko Colonel umaze ibyumweru 2 afunze ashinjwa gushaka kwica Nyamitwe
Ibintu bya mbere byavuye mu iperereza byatangajwe n’umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi nyuma y’aho umujyanama wa perezida Nkurunziza arokokeye umugambi wo kumuhitana bikomeje guteza impaka no kwibazwaho, aho abegereye Col. Dieudonne Duushimagize bahimba Gangi, ukekwaho kuba inyuma y’uyu mugambi, bashinja igipolisi gutekinika batumva ukuntu gishinja umuntu umaze ibyumweru bibiri afunze gutegura uwo mugambi bikaba byaranakozwe afunze. […]
Abagore baravugwaho kuba imbere mu gukora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba itangaza ko ikibazo cy’abakora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imikaka gihangayikishije cyane, ubu bucuruzi ngo bwihariye igice kinini cy’ubukorerwa mu Rwanda kandi ku ijanisha ryo hejuru bukorwa n’abagore. Iyi minisiteri itangaza ko u Rwanda ubwarwo muri 2015 rwari rufite ibyoherezwa mu mahanga mu buryo butemewe n’amategeko bibarirwa mu madolari y’Amerika […]
Indi ndege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yari itegerejwe iragera mu Rwanda
Abayobozi ba Rwandair baratangaza ko indege ya kabiri yo mu bwoko bwa Airbus yiswe Christened Umurage, iri bugere ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa Kane ku isaha ya kumi z’umugoroba. Iyi ikaba ije yiyongera kuri airbus 330-200 yiswe Ubumwe yageze mu Rwanda mbere. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuyobozi wa Rwandair, John […]
Rwamagana: Nyiranzabona Julienne akurikiranyweho kugambanira umugabo akicwa
Mu murenge wa Muyumbu ho mu karere ka Rwamagana haravugwa amakuru y’umugore witwa Nyiranzabona Julienne watawe muri yombi ashinjwa kwicisha umugabo we witwa Ndabateze Mathias ku munsi w’ejo tariki ya 30 ugushyingo 2016, amuziza kuba yarabyaye undi mwana mu gasozi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru agera kuri Bwiza avuga ko uyu mugore yemera icyaha cyo kugambanira uwari […]
Kubika amateka ni ukubika ibimenyetso byifashishwa mu butabera-Mugiraneza Assumpta
Umuyobozi w’ikigo “Iriba ry’umurage w’amateka mu Rwanda,” Mugirneza Assumpta yibukije Abanyarwanda kugira umuco wo kwibikira amateka nk’imwe mu nkingi yafasha kugera ku butabera buboneye. [ad id=”44145″] Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo tariki ya 30 Ugushyingo 2016, uyu muyobozi yagize ati” kubika amateka, mu buryo bufite umutekano uhagije, ni ngombwa ku Banyarwanda kuko bigira […]
Amajyaruguru: Hagiye gushyirwaho clubs anti-kanyanga zo kwigisha abaturage ububi bwa kanyanga
Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude yabisabye abayobozi b’inzego z’ibanze ashingiye ku byagaragajwe n’inzego z’Umutekano mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa kabiri ku itariki ya 29 Ugushyingo 2016, ahagaragajwe ko ibyaha byinshi bikorwa biterwa no kunywa ibiyobyabwenge, cyane cyane ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse n’ubusinzi bukabije. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Guverineri w’Intara […]
Ntibisanzwe, bifotoje ifoto y’ubukwe bamaranye imyaka 70
Margaret na Ferris Romaire bashakanye ku wa 24 Ugushyingo 1946 mu mujyi wa Morgan mu ntara ya Louisiana muri Amerika, kuva uyu muryango uri yabanye neza cyane mu gihe cy’imwaka 70 bamaze kubana ariko nta na rimwe bari barigeze kwifotoza ifoto n’imwe habe no mu bukwe bwabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Margaret Romaire, kuri ubu ufite imyaka […]
Uganda: Umukecuru w’imyaka 76 n’umukobwa we bafatanywe heroine ihagaze miliyari 2,6
Igipolisi cya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyataye muri yombi Abanyanijeriyakazi babiri, Umukecuru n’umukobwa we, bashaka kunyuza ibiyobyabwenge ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe. Umukecuru w’imyaka 76 witwa Aniugo Agnes Egona n’umukobwa we, Aniugo Gloria Vera, basanganywe ibiro 10 by’ikiyobyabwenge cya Heroine byari bihishe mu mizigo yabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi w’igipolisi cya […]
Congo: FARDC yabashije gusubiza inyuma igitero cy’inyeshyamba cyaguyemo 2 undi arafatwa
Igisirikare cya Congo, FARDC, kuri uyu wa Gatatu, itariki 30 Ugushyingo, cyasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba ku Musozi wa Carmel (Mont Carmel) mu birometero 3 uvuye mu mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano y’iminota igera kuri 20. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe na komanda w’ibikorwa bya Sokola I, Gen. Fall Sikabwe, ngo hari ahagana saa […]
Nta mbogamizi u Rwanda ruteganya guhura nazo mu iperereza ku Bafaransa bakekwaho uruhare muri jenoside
Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Richard Muhumuza aratangaza ko hashize igihe gito ubutabera bw’u Rwanda bwandikiye ubutegetsi bw’u Bufaransa busaba gukora iperereza kuri bamwe mu bategetsi b’Abafaransa rukekaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko ko kugeza ubu nta gisubizo u Rwanda rurabona ku busabe bwarwo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Muhumuza yabitangaje nyuma yuko ibiro ayoboye […]
Nyarugenge: Polisi yibukije abaturage ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge n’uko babyirinda
Mu nama ikangurira abaturage bo mu mirenge ya Gitega na Rwezamenyo kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yagaragaje urutonde rwa bimwe mu byaha biza ku isonga ahanini bishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse inasaba abaturage kurushaho kubyirinda. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri iyi nama, Umuyobozi w’ishami rishinzwe […]