Gasabo: Ubushinjacyaha bwasabiye uwateye inda umwana w’imyaka 15 gufungwa burundu bw'umwihariko
Urukiko rw’ibanze rwa Rusororo mu karere ka Gasabo rwasabiye umusore w’imyaka 25 ushinjwa gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko gufungwa burundu y’umwihariko nyuma y’uko nawe yiyemereye ko ariwe wayimuteye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu musore witwa Kubahoniyesu mu cyumweru gishize nibwo yemereye imbere y’urukiko ko ariwe wateye inda uyu mwana w’umukobwa nawe utatangajwe amazina. Muri uru rukiko, […]
Bidasubirwaho Kenya igiye gufata umwanzuro wo kuva muri ICC
Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukuboza 2016, leta ya Kenya yatangaje ko igiye gutekereza neza no gupanga uko igomba kuva mu bihugu bikibarizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Kenyatta yagize ati”Guverinoma igiye kwicara itekereze neza hanyuma ifate umwanzuro wo kuva muri uru rukiko. Ubunararibonye dufite kuri uru rukiko nuko rubogama. […]
Navutse ku babyeyi b’Abahutu ariko ubu ndi Umunyarwanda -Guverineri Mureshyankwano
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, ubwo abayobozi batandukanye b’igihugu baganiraga n’ububyiruko rw’abana basaga 800 bari mu itorero i Gabiro, Guverineri Mureshyankwano yatanze ubuhamya ku mibereho ye mbere na nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994. Mu buhamya bwe yagejeje ku bari aho, Guverineri w’intara y’Amajyepfo Mureshankwano Marie Rose yagaragaje intambwe u Rwanda rwamuteje kuva […]
Desire Luzinda yongeye gushyira ku Karubanda amafoto ye yambaye ubusa- AMAFOTO
Desire Luzinda ni umuhanzikazi wo muri Uganda, akaba yaramamaye cyane nyuma y’amafoto ye yari yashyizwe ku Karubanda yambaye ubusa. Kuri iyi nshuro, uyu mukobwa w’imyaka 32 y’amavuko yongeye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto nabwo yambaye ubusa. Mu Ukuboza muri 2014 nibwo Franklin Emuobor , umusore wo muri Nigeria yashyize ku Karubanda amafoto y’ubwambure ndetse na […]
Dore uko gahunda y’amatora yo mu 2017 iteye kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo
Mu nama y’abaminisitiri yo kuwa Gatanu ushize harimo iteka rya perezida rigena igihe amatora azabera. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ikaba yatangaje igihe kwiyamamaza bizatangira n’iminsi amatora azaberaho mu Rwanda no muri diaspora. iki kiganiro kigari cyarimo inzego zitandukanye za leta cyayobowe na minisitiri Stella Ford Mugabo, kikaba cyari kigamije […]
Uganda: Abashoramari b’Abashinwa barashinjwa kutita no kwica abakozi mu kazi
Leta ya Uganda yashyize mu majwi abashoramari bo mu gihugu cy’u Bushinwa baza muri kiriya gihugu mu bikorwa bitandukanye byiganjemo iby’ubwubatsi, bakaba batita ku bakozi bakoresha ibyo bigateza impanuka n’imfu za hato na hato. Aba bashinwa bakorera muri Uganda biganjemo abakora mu mishanga ibyara ingufu barashinjwa kurangarana no kutita ku bo bakorana baba Abagande ndetse […]
Nyagatare: Hatoraguwe umurambo w’umuntu utazwi mu mugezi w’Umuvumba
Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, Umurambo w’umuntu utabashije kumenyekana bitewe n’uko yangiritse cyane watoraguwe mu mugezi w’Umuvumba ho mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Matimba, akagali ka Matimba. Uyu mugabo wasanzwe yaratangiye kwangirika cyane birakekwa ko yaba yararohamwe muri uyu mugezi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda kuko hari hashize iminsi […]
Abakozi ba leta bagera ku kazi igihe bashakiye akabo kagiye gushoboka
Guverinoma y’u Rwanda yategetse ikoreshwa ry’uburyo bwo gupima ibiranga umuntu buzwi nka biometric mu Cyongereza, mu biro bya leta mu rwego rwo kugenzura abakozi ko bagerera ku gihe ku kazi, imikorere yabo, umusaruro na serivisi batanga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ibaruwa yohererejwe inzego za leta zose mu mpera z’Ugushyingo, minisitiri w’umurimo n’abakozi ba leta yasobanuye ubunebwe […]
Sir David Attenborough asanga ikiremwamuntu ari icyorezo ku Isi
Umunyamakuru kuri televiziyo mu Bwongereza yagize atya atangaza ko ikiremwamuntu ari ikibazo gikomeye ku mibereho yacyo ndetse no ku bindi biremwa kibasira kifashishije umutungo kamere uri mu Isi. Yavuze ko umuti umwe rukumbi wo gukiza Isi inzara iyirangwamo ari ukubuza abantu gukomeza kororoka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] “ Turi icyorezo ku Isi. Kigiye kumara mu rugo indi […]
Ku munsi wa 8 wa Shampiyona igitutu ku bigugu bihora bihanganye cyatangiye
Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8 haragaragara guhangana gukomeye ku makipe yose, uburyo amakipe yose akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo byashyize igitutu ku batoza kuko ikosa ryakorwa ku mukino wose ryahita rihindura byinshi. APR FC kuva yava muri Brazzaville imaze gukina imikino itatu iyitsinda, byayikuye ku mwanya wa 8 ubu igeze ku […]
Dore urutonde rw'abanyepolitiki n'abakuru b’ibihugu 10 bamenyekanye cyane ku isi na nubu bakiriho
Mu ibarura riherutse gukorwa n’ikigo mpuzamahanga gikurikiranira hafi Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma IWLI (International World Leader Index), ryashyizeho urutonde rw’abakuru b’ibihugu n’abayobozi mu byapolitiki 10 batandukanye hirya no hino ku isi babayeho mu myaka yashize ndetse na nubu bagiye bamenyekana cyane kubera ibikorwa by’indashyikirwa nbakoze cyane cyangwa ibindi bintu bidasanzweho byabaranze haba mu kwima […]
Nta muntu ukunda Museveni na NRM kundusha — Besigye
Umunyapolitiki Dr Kiiza Besigye wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yahishuye ko nta muntu umurusha gukunda Museveni na NRM kumurusha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Dr Besigye yabivugiye mu muhango wo gushyingura uwitwa Emmanuel Bukenya, babanye muri NRM, mu Karere ka Lwengo nk’uko iyi nkuru dukesha Redpepper ivuga. Besigye yagize ati: “ Ndashaka kubizeza ko […]
Nk’Umunyarwanda, Nahimana ntiyari akwiriye kubuzwa kwinjira mu gihugu – Kagame
Nyuma y’aho umunyapolitiki Padiri Nahimana Thomas ahagarikiwe ku Kibuga cy’Indege cyo muri Kenya akabuzwa gukomeza aza mu Rwanda aho yateganyaga kuza kwandikisha ishyaka rye, Ishema, ndetse akazaniyamamariza umwanya wa perezida mu matora yo mu 2017, perezida Kagame kuri iki Cyumweru yatangaje ko ntawari ukwiye kumubuza kwinjira mu Rwanda . [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Padiri Thomas Nahimana umaze […]
Miss Mutesi muri 24 bashobora kuzavamo nyampinga w’Isi
Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi (MissWorld 2016) akomeje kubera muri Amerika yatowe mu bakobwa 24 babashije gukomeza mu cyikiro gifatwa nk’ikirusha ibindi gukomera muri aya marushanwa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly nyuma yo kwibona muri 24 bakomeza mu irushanwa yagize ati ” Ndishimye […]
Abanyamuryango ba FPR biyemeje gucunga neza ibya rubanda ubicunze nabi akabiryozwa
Ku cyumweru, tariki 11 Ukuboza 2016, muri Kigali Convention Center, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali habereye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI iyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Twebwe abagize Biro Politiki y’Umuryango FPR-INKOTANYI tumaze kuganira kubyo Umuryango FPR-INKOTANYI wagezeho haba mu iterambere […]
Kenya: Bamwe mu bahitanywe n’impanuka biganjemo abarindaga Perezida Kenyatta
Mu mpanuka yabereye mu muhanda Nairobi-Naivasha ho mu gihugu cya Kenya muri iyi wikende ishize, abarinzi ba Perezidansi ya Kenya ndetse n’abandi bashinzwe umutekano nabo ni bamwe mu bahitanywe nayo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko byatangajwe na bimwe mu bitangazamakuru bikorera mu gihugu cya Kenya, ngo Abapolisi 11 barimo n’umugore umwe bo mu cyiciro cya GSU (General […]
Bimwe mu bikubiye mu masezerano hagati ya Leta n’abazubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera
Umushinga wa guverinoma y’u Rwanda wo kubaka ikibuga cy’indege mu karere ka Bugesera uzatangira mu kwezi kwa Kamena 2017, biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2018 iki kibuga kiri ku rwego mpuzamahanga kizaba cyuzuye mu mizo ya mbere. Amasezerano hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’ikigo cya Mota Engil Engenharia e Construcao Africa SA gisanzwe gikora iby’ubwubatsi […]
Winnie Byanyima agiye gusimbura umugabo we mu rugamba rwo gushaka kuyobora Uganda
Umugore wa Dr Kiiza Besigye, Winnie Karagwa Byanyima, agiye gusimbura umugabo we mu masiganwa yo guhatanira kuyobora Uganda, aho uyu Muyobozi Nshingwabikorwa wa Oxfam International wahoze ari n’umudepite uhagarariye Mbarara, yatangaje ko ntagushidikanya mu bwenge bwe ashobora kuyobora igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi Winnie Byanyima yabitangarije muri iyi weekend ishize muri Hotel Serena, mu muhango w’isabukuru […]
Misiri: Abantu 25 biciwe muri Katederali basengeragamo nyuma yo guterwamo bombe
Abantu bagera kuri 25 mu gihugu cya Misiri baraye biciwe kuri iki Cyumweru mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe kuri katedrale iri mu murwa mukuru Cairo. Abandi bantu babarirwa muri 50 bakomeretse. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru cyo muri Misiri, MENA, cyatangaje ko umugizi wa nabi yateye bombe muri iyo Katederale yitiriwe Mutagatifu Mariko iri mu Karere ka Abbassia […]
Gasabo: Babiri bafungiwe ubwambuzi bushukana binyuze mu Mushinga wa baringa
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gasabo ifunze abagabo babiri bacyekwaho kuba mu gatsiko k’abashuka bambura abantu amafaranga babizeza inyungu zikomoka ku Mushinga wa baringa ugamije guteza imbere Abarezi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abafashwe ari Uwitonze Safari Frederic na Mutabazi […]