Ubushakashatsi, muri 2017 ubushomeri buzazamuka

Ubushakashatsi bwerekanye ko muri uyu mwaka wa 2017 umubare w’abashomeri uziyongera cyane biturutse ku muvuduko w’iterambere uzagendera hasi, ibibazo bya politiki n’ iby’ubukungu bizakomeza kugwira ndetse n’ibura ry’imishinga yashirwamo imari. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe umurimo (ILO) muri raporo bakoze ku kibazo cy’ubushomeri ku isi. Ibura ry’akazi mu mwaka […]

Amerika igiye kugabanyiriza ibihano Sudani

Amerika yatangaje ko bitewe n’iterambere ndetse n’agahenge kamaze igihe kagaragara mu gihugu cya Sudani ko hari ibihano iki kihugu kigiye gukurirwaho. Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri Amerika kuri uyu wa kane tariki ya 12 Mutarama 2017, aho zavuze ko ibi bihano bigiye kugabanywa bitewe n’uko hari intambwe imaze guterwa muri kiriya gihugu […]

“Ubusugire bw’igihugu ntabwo ari umutekano gusa” Lt. Col Rene Ngendahimana

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2017, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zakoze igikorwa cy’ubutabazi kidasanzwe ku basirikare cyo gutanga amaraso agomba gufasha abarwayi bagana ibitaro bayakeneye, iki gikorwa cyabereye mu kigo cya gisirikare kiri i Kanombe. Umuvugizi w’igisirikari cy’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yasobanuye ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso cyatekerejweho ku bufatanye na minisitiri […]

Icyo Bibiliya ivuga ku gutukuza inzara, imisatsi n’ibindi bijyanye no kwirimbisha

Iyo witegereje hirya no hino mu nsengero zitandukanye usanga abantu batakita cyane ku kijyanye n’imyambarire. Nyamara ijambo ry’Imana ryo ribona ukundi ikijyanye n’imyambarire ku bagore, abakobwa ndetse n’abagabo bumva bagakurikiza ibyanditswe byera cyangwa se ibyo Bibiliya ivuga kuri icyo kintu ku muntu wamaze kumenya ukuri. Mu yandi magambo, ribifata nk’ubwibone. Rigira riti “isi izaboneshwa ishyano […]

Nubwo waba warabyaye rimwe cga kabiri, urakuna (Guca imyeyo) bigakunda

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Mukamana Dative, wiswe izina rya Masenge kubera igikorwa akora cyo gufasha abakobwa n’abagore batageze mu rubohero, yatangaje ko nubwo hari abiheba nyuma yo gushaka bumva ko bataca imyeyo bigakunda. Uyu mugore avuga ko abakobwa bataciye imyeyo abafasha kuyica by’umwihariko akavuga ko n’abagore babyaye bishoboka cyane mu gihe hari ababifata nk’ibidashoboka. […]

Huye: Barataka ubujura butobora amazu, ababarindira umutekano bakavuga ko ari ibisanzwe

Abaturage bo mu mirenge ya Tumba na Ngoma ihuriyye mu mujyi wa Huye barataka ubujura bukabije bw’ibisambo bibatera mu mazu bigasahura ibyo bisanzemo byose. Aba baturage bavuga ko iki kibazo gikomeje gukura mu gihe badahwema gutanga amafaranga y’umutekano ariko ababarindira umutekano ngo bakaba badakora akazi kabo neza. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Tereza ni umwe mubaturage baganiriye na […]

Burundi: Amakamyo atwara amakara yikorera byinshi kugirango asagurire ruswa Abapolisi

Abareba uburyo ikamyo zigemura amakara mu mujyi wa Bujumbura ziba zikoreye ibizigo bwinshi bakomeje kwibaza niba u Burundi ari igihugu gifite amategeko kigenderaho, abatwara izo modoka bavuga ko igipolisi cy’u Burundi ishami rishinzwe umutekeno wo mu muhanda babasaba amafaranga ya ruswa menshi bityo bagahitamo gupakira byinshi kugirango basagure iyo ruswa y’abapolisi. Bamwe mu bashoferi batwara […]

Nyamasheke: Nyuma yo kwivugana umugore wa mbere, uwa kane yamuciye umunwa

Umugabo wo mu karere ka Nyamasheke aherutse kuruma umunwa w’umugore bashakanye arawumira, nyamara ngo si bwo bwa mbere. Umugore wa mbere yaramwishe, uwa kabiri akiza ubuzima bwe ataraba igisenzegeri. Uwa gatatu yamumugaje akoresheje inyundo, uwa kane niwe ariye umunwa. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Imvaho nshya, umugabo Ntambabazi Emmanuel w’imyaka 57 wo mu kagari ka Kagarama mu […]

Ikipe y'igihugu “Amavubi” yamenye itsinda ryayo mu gushaka itike ya CAN 2019

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi FC, yaraye imenye itsinda izaba ibarizwamo mu mikino y’amajonjora yo guhatanira kwitabira igikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2019 Tombora yabereye mu gihugu cya Gabon ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 u Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo amakipe abiri yo mu burengerazuba bw’Afurika ahamenyereweho kuza imbere […]

Ibitwaro n’abasirikare Amerika yashyize muri Pologne, bihangayikishije Uburusiya

Uburusiya buvuga ko abasirikare n’ibitwaro by’intambara biremereye Amerika yohereje muri Pologne bibangamiye umutekano wabwo. Umuvugizi wa leta y’Uburusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko ibyo biri gukorwa na Amerika bibangamiye inyungu z’Uburusiya by’umwihariko ko birimo igihugu kitari no ku mugabane w’Uburaya. Yatangaje ibi mu gihe hari abasirikare ba Amerika batangiye gusesekara ku butaka bwa Pologne bafite ibimodoka […]

U Buhinde bwateye utwatsi icyifuzo cya Kenyatta mu gihe imyigaragambyo y’abaganga ikomeje

Igihugu cy’u Buhinde cyateye utwatsi icyifuzo cya Perezida Kenyatta cyo kuba u Buhinde bwakohereza abaganga amuri Kenya bo kujya kwita kubarwayi mu gihe imyigaragambyo y’abaganga ikomeje gufata indi ntera muri kiriya gihugu. Ibi Perezida Kenyatta yabisabye u Buhinde mu ruzinduko rw’iminsi 2 aherutse gukorera muri kiriya gihugu, ariko u Buhinde buvuga ko nta bushobozi bufite […]

Inkende yafotowe irimo yimya Isha-AMAFOTO

Ubusanzwe ntibimenyerewe ko inyamswa zitari mu bwoko bumwe cyangwa mu muryango umwe wazisanga ziri mu gikundi kimwe zikageza naho zimyanya. Nkuko amafoto abigaragaza, Inkende yafotowe ku kirwa kiri mu magepfo yo mu Buyapani mu mujyi wa Yakushima irimo yirimya Isha. Ikinyamakuru mail gitangaza ko iyi nkende yafotowe numwe mu bakerarugendo wari wegereye izi nyamaswa zombi […]

Padiri Nahimana ushaka kuba Perezida, yakubise agashyi abarwanya Leta y’u Rwanda banayisebya

Padiri Nahimana Thomas, ubu ufatwa nk’umunyapolitiki ndetse unashishikajwe cyane no kuza mu Rwanda kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2017, yagize icyo akebura ku barwanya Leta y’u Rwanda, abasaba no kugira akanya ko gushima ibyo yakoze byiza. Aganira n’ Ijwi rya Amerika, Nahimana Thomas yavuze ko n’ubwo ari mu […]

Ibaruwa abakobwa ba Perezida W. Bush b’impanga bandikiye abakobwa ba Obama

Abakobwa 2 b’impanga b’uwahoze ari Perezida w’Amerika W. Bush, Jenna ndetse na Barbara Bush baherutse kwandikira abakobwa ba Obama babihanganisha kuba bagiye kuva muri White house nk’uko nabo bahavuye barahahoze ndetse banabagira inama y’uko bagomba kuzitwara mu gihe bagiye guhindura ubuzima bwabo. Dore bimwe mu by’ingenzi bigize ibaruwa abakobwa 4 bo mu muryango wa Perezida […]

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu isuku, tugomba kubiha agaciro- ACP Twahirwa

Polisi y’u Rwanda irahamagarira abantu bose kureka kujugunya no guta aho babonye , ku mihanda cyangwa hanze y’imodoka kandi ikabagira inama yo gukoresha buri gihe ahagenewe kujugunywa imyanda hagiye haboneka henshi mu mijyi. Ubu butumwa buri mu murongo w’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano kandi nk’uko umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuyihuza n’abaturage, ACP Celestin Twahirwa abitangaza, ni […]

Imbaraga zo kurimbura FDLR ku butaka bwa Congo zongeye kugarukwaho muri Loni

Ignace Gata Mavita, uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Loni yabyukije ikibazo cya FDLR muri uyu muryango w’abibumbye, asaba ko cyahagurukirwa. Mu nama ya Loni yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017 , Ignace Gata Mavita nibwo yasabye ko izi nyeshyamba za FDLR n’izo muri Sudan y’Amajyepfo ziri muri Congo zahagurukirwa zigasubizwa […]