Rulindo: Yatawe muri yombi na polisi acyekwaho kwiyita icyo atari cyo

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo ifunze uwitwa Mwumvaneza Helpide ucyekwaho kwambura abaturage amafaranga yiyita Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG). Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo ufite imyaka 31 y’amavuko yafashwe ku wa 26 uku kwezi abeshya abaturage bo mu kagari […]

Huye: Hatangijwe imirimo yo kubaka umudugudu ntangarugero

Ibikorwa byo gutangiza inyubako z’umudugudu ntangarugero mu Karere ka Huye byabereye mu Murenge wa Simbi, bikaba byitabiriwe n’abayobozi batandukanye. Abaturage bakaba basabwe kuzagira uruhare mu kubyaza umusaruro ibikorwa byamajyambere byabegerejwe, n’ibikomeje kubegerezwa. Ni umuhango wabereye mu murenge wa Simbi, mu Kagali ka Kabusanza, ahatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umudugudu ntangarugero(IDP Model Village). Iki gikorwa […]

“Uruhare rwa bose mu iterambere ni rwo rwatumye hari ibigerwaho” Perezida Kagame

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ibikorwa bya SDGC/A (Sustainable Development Goals Center for Africa), ni ikigo kigamije kwihutisha intego z’iterambere rirambye muri Afurika. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Perezida Kagame watangije ku mugaragaro ibikorwa by’iki kigo yibukije ko intego z’iterambere rirambye zidakwiye gutandukanywa n’iterambere buri gihugu cyo […]

Igipimo cyiza umukobwa/umugore yagarukiraho akuna (aca imyeyo)

Iki ni kimwe mu bibazo abakunzi ba bwiza.com babajije, mu gihe hari abakuna bakarengera kimwe n’uko hari abakurura imishino bakuna bagera hagati bagahagarara bitewe n’ubunebwe cyangwa se kwibwira ko bagwije kandi ntaho baragera. Mu gitabo cya Bagambiki, asobanura ko iyo ukurura ucunganwa no kutarenza urugingo rwa kabiri rwa musumbazose cm 6-7, hari n’abanezezwa no gukuna […]

Biragaragara ko Isi irimo kwitegura Intambara ya 3- Mikhail Gorbachev

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye, aho usanga abafata ibyemezo bahuzagurika ndetse basa nk’abenda kunanirwa, ariko igiteye impungenge kuri ubu n’isiganwa mu kwigwizaho intwaro nk’iryaranze ibihe byabanjirije intambara z’isi zabanje riri kugaragara, ari naho uwahoze ari perezida wa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev ahera avuga ko bisa nk’aho Isi yiteguye intambara ya 3 […]

Frank Ntilikina, Umunyarwanda w'icyamamare muri Basketball mu Bufaransa ni muntu ki?

Frank Ntilikina ni umwe mu bakinnyi bari kuvugwa cyane muri iyi minsi mu marushanwa atandukanye y’umukino wa Basketball akaba akinira igihugu cy’u Bufaransa. Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wamenyekanye cyane ku mazina ya Frank Bryan Ntilikina yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi ku babyeyi bombi b’Abanyarwanda ku wa 28 Nyakanga 1998, akurira mu gihugu cy’u Bufaransa […]

Amateka y’igisirikare ku Isi na bimwe mu byo abantu bakibazaho

Niba hari inkuru zikunze kuba ingume mu bitangazamakuru kandi atari uko zabuze ahubwo ari ukubera ko abantu bazitekerezaho bakababwa, ni inkuru zivuga ku gisirikare mu buryo butandukanye cyaba icyo mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku isi. Ibi ariko ntawavuga ko byizana ahubwo bigira impamvu zitandukanye wanasanga mu myumvire iruhije gusesengura ku mpande zombi harimo imyumvire runaka […]

Burundi : Abafashwe bashinjwa gutera ikigo cya gisirikare bakatiwe

Urukiko Rukuru rwo mu Ntara ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi rwakatiye igifungo cy’imyaka 30 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 5, abasirikare n’abapolisi 18 bashinjwa kwifatanya bagakora agatsiko k’abajura mu Ntara ya Muyinga. Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa Kane, itariki 26 Mutarama 2017,umushinjacyaha mukuru mu Ntara ya Muyinga, yavuze ko abaciriwe urubanza bashinjwaga ibyaha bibiri; icyo […]

Umukobwa wa Michael Jackson arashaka kujyana mu nkiko abishe se

Umukobwa w’uwahoze ari umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Pop Michael Jackson, Paris Jackson yeruye avuga ko se yagiriwe nabi n’abari bamukurikiranye kwa muganga, aho yavuze ko yatewe imiti irengeje urugero iyari igenwe bityo urupfu rwe rukaba rugomba kujya ku mutwe w’abari bashinzwe kumukuriikirana . Uyu mukobwa Paris Jackson w’imyaka 18 y’amavuko yatangarije Rolling Stone magazine […]

Rwamagana: Uwari uhejejwe mu burushyi na Gitifu yakomorewe

Hashize icyumweru mu itangazamakuru humvikanye umugore wavugaga ko agiye guhera mu burushyi yatewe na Gitifu wanze kumusezeranya n’umugabo. Uyu ni Uwase Letitsiya wagombaga gusezerana na Iyamurenye Emmanuel mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Muhigirwa David yabwiye itangazamakuru ko aba bageni bakerewe, yongeraho ko babanje gusaba umunani w’umugore ngo babone […]

Richard Kabonero wari Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yasimbujwe

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yakoze impinduka mu bahagarariye iki gihugu mu bindi bihugu (Ambasaderi), uwari Ambasaderi wa Uganda i Kigali mu Rwanda, Richard Kabonero Museveni yoherejwe muri Tanzaniya naho mu Rwanda . Urutonde rwa b’Ambasaderi bashya ba Uganda n’ibihugu bazakoreramo rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 27 Mutarama 2017 na perezidanse ya […]

U Buyapani: Habonetse telefone abantu bavuganiraho n'abapfuye

Umugabo wo mu gihugu cy’u Buyapani witwa Itaru Sasaki wo mu gace ka Otsuchi kegereye inyanja ya Pacifique yahibye telefone izajya imufasha kuvugana n’abapfuye mu rwego rwo kwimara agahinda, kugeza ubu iyo telefone iteye mu karima ke kegereye urugo ikaba yarabaye rusange aho ishobora gusurwa byibuze n’abasaga ibihumbi 10 ku mwaka. Inkomoko y’igitekerezo cyo gushyiraho […]

Ese n’ubu inshuti zishobora kuguhindura umunyabyaha mugihe uhuye n’ingorane?

Mu buzima bwa buri munsi umuntu aharanira gutera imbere. Muri uko gutera imbere, ukenera abakunganira haba mu buryo bw’ibifatika ndetse no mu buryo bi’ibitekerezo. Niyo mpamvu usanga buri muntu ku rwego rwe aba afite inshuti bari ku rwego rumwe, umukire akagendana cyangwa agasangira n’abakire bagenzi be, umukene agasangira n’abakene bagenzi be ari nako bagirana inama […]

Padiri Nahimana ushaka gushinga guverinoma mu buhungiro yanenze Brussels Airlines

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu Bufaransa kuva yahunga igihugu mu 2005 akaba amaze iminsi ashaka kuza mu Rwanda ngo azahatane mu matora y’umukuru w’igihugu ariko ntibimukundire ndetse akaba aherutse kubigerageza mu cyumweru gishize nabwo bikanga, kuri uyu wa gatatu ushize yanenze kompanyi y’indege ya Brussels Airlines ku kuba yaranze ko yinjira mu […]

Al Shabaab yiciye ku mugaragaro abatasi 3 b’Amerika

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2017, umutwe w’inyeshyamba zo mu idini ya Isilamu zirwanya leta ya Somalia zivuganye abagabo batatu bakoreraga urwego rw’ubutasi bw’Amerika (CIA). Aba batatu biciwe mu majyepfo yerekeza mu burengerazuba bwa Somalia imbere y’imbaga y’Abanyasomalia bo mu mujyi witwa Yaq-Barawe. Nk’uko urubuga rwa interineti rwa Al shabaab rubutangaza ngo muri aba bishwe […]

Polisi ikomeje kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo

Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu yongera ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gusobanurira abaturarwanda ububi bwabyo; ibyo bikajyana ariko no gufata abavunira ibiti mu matwi bagakomeza kubitunda, kubicuruza cyangwa kubikoresha. Imikwabu ikorwa hirya no hino mu gihugu ifatirwamo ibiyobyabwenge by’amoko atandukanye. Ibifashwe birangizwa; naho ababifatanywe bakorerwa dosiye igashyikirizwa ubushinjacyaha. Ku itariki 25 […]

REB yasobanuye inkomoko y’abarimu ba baringa bahembwa na leta

Ukurikije ibisobanuro bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), ikibazo cy’abarimu ba baringa bahembwa na leta cyana gishingiye uri ruswa iri hagati y’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abashinzwe uburezi mu turere kuko ari bo bohereza abarimu ku bigo by’amashuri rimwe na rimwe bakanohereza abarimu badakenewe ari nabyo biurura Abarimu ba baringa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] REB yabwiye abadepite ko kuri […]