Gatsibo: Sitasiyo 10 za polisi zatashywe ku mugaragaro- AMAFOTO
Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba Kazayire Judith ari kumwe n’uwa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ku itariki ya 2 Mutarama batashye ku mugaragaro inyubako nshya 10 za sitasiyo za Polisi mu karere ka Gatsibo harimo n’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ihakorera. Izi nyubako zose zubatswe n’abaturage ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka […]
Icyo Twagiramungu Faustin avuga ku rupfu rw’impanga ye Tshisekedi
Akimara kumenya iby’urupfu rwa Etienne Tshisekedi waguye hafi ye mu Bubiligi, Twagiramungu Faustin ntiyabashije kwifata. Uyu watabarutse afatwa nk’impanga ye muri politiki y’ibiyaga bigari, kuko bose bazwi nk’abarwanya ubutegetsi bugiyeho mu bihugu byabo kugeza bashaje. Rukokoma agira ati “ nifatanije mu kababaro n’umuryango wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba, umuntu wa Leta. Nihanganishije kandi ishyaka […]
RGB/RGS 2016: Serivisi zihabwa abahinziborozi zirakemangwa, naho Inkeragutabara ni igitotsi ku mutekano
Ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe na RGB, bwagaragaje ko inzego z’umutekano ziri ku isonga, naho imitangire ya serivisi ikaza inyuma. Gusa nta byera ngo de, buri ngingo yasuzumwe ifite icyayiteye inenge zatumye itaba iya mbere, nk’Inkeragutabara mu mutekano. Mu mitangire ya serivisi nubwo hose atari shyashya, izigenerwa abahinziborozi zo ziri kure nk’ukwezi. Buri ngingo yasuzumwe, ifite […]
Ubuzima bwa Joseph Kony urwanya leta ya Uganda bugeze habi
Ingabo zitavuga rumwe na leta ya Uganda za Lord’s Resistance Army zatangaje ko umuyobozi wazo Joseph kony ubuzima bwe butameze neza kubera indwara y’igifu ishobora no kumutwara ubuzima bidatinze. IBi byatangajwe n’umugaba w’izi nyeshyamba Sergeant Maj Peter Labeja Kidega mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yavuganaga n’ingabo za UPDF mu gace ka Gulu mu kiganiro batanze […]
Indoneziya: Umugore n'umugabo bakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatwa basambana
Itegeko rya Sharia mu idini ya Isilamu rikomeje kurangwa n’amarira menshi mu baturage bagana ubutabera bwo mu gihugu cya Indoneziya. Agace ka Aceh ni ko gace konyine kakigendera ku mategeko ya Sharia yo gukubita ibiboko abasambanye cyangwa bacanye inyuma mu gihugu cya Indoneziya. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore utatangarijwe amazina ukomoka muri kariya gace, ubutabera bwamutegetse […]
Ese iyo umugore anyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina arababara?
Iki ni ikibazo cyabajijwe n’umusomyi wa Bwiza.com, we avuga ko mu myaka igera kuri 3 amaze ashatse umugabo atazana amavangingo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina akorana n’umugabo umwe we. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikibazo ke ni iki “Ese iyo umugore anyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina arababara”? Twifashishije ibitekerezo twahawe na bamwe mu basanzwe bafite ingo abagabo cyangwa abagore, […]
Uganda: Umunyarwanda akurikiranyweho gufata ku ngufu abagore 10 mu kwezi kumwe
Umugabo witwa Habib Uwimana ukomoka mu Rwanda wabaga muri Uganda acumbikiwe na Polisi ya Uganda nyuma yo gufatirwa mu cyuho ashaka gufata ku ngufu umugore mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala Emilian Kayima yavuze ko uyu mugabo yagobotswe n’inzego […]
Beyonce na Jay-Z bishimiye ko atwite impanga- AMAFOTO
Beyonce, umugore w’imyaka 35 y’amavuko yatangaje ko we n’umugabo we bari mu munezero udasanzwe nyuma yo gusanga atwite inda y’impanga. Ibi uyu mugore yabitangarije abakunzi be abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati: “twifuje kubasangiza urukundo rwacu n’umunezero, twagiriwe ubuntu bwikube kabiri, tunejejwe n’uko umuryango wacu uzaguka inshuro ebyiri, turagushimiye wowe watwifurije ibyiza”. […]
Umwami Kigeli watanze ari ingaragu, ubu akomeje gutwererwa abana atemeye ari muzima
Kigeli v Ndahindurwa yatanze ku wa 16 Ugushyingo 2016, atangira ishyanga aho yabaga mu mujyi wa Virginia muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ibyamuvuzweho byose akiriho nta muntu n’umwe wigeze atangaza yo yaba yaramuteye inda cyangwa ngo hagaragare umwana uvuga ko yaba yarabyawe nawe. Ubwo Kigeli yari amaze gutanga ndetse akazanwa gutabarizwa mu Rwanda nyuma […]
Abajya bishuka ngo bazatumesa, bazibeshye babigerageze tubamese aritwe- Lt Col Mutembe
Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge na Gasabo Lt Col Mutembe Frank yashimye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zatumye u Rwanda rubasha kugera ku mutekano urambye rufite kugeza ubu, bityo anizeza ko nta wabasha kugira aho amenera aza guhungabanya umudendezo w’Abanyarwanda . Mu ijambo rye yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kwizihiza umunsi w’Intwari […]
Kicukiro: Abanyerondo b’isuku basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Abanyerondo b’isuku bo mu karere ka Kicukiro 82 baturutse mu tugari twose tw’aka karere basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye. Ubu butumwa babuhawe ku wa 31 Mutarama mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Kicukiro; […]
RDC: Umunyepolitiki Etienne Tshisekedi yaguye mu Bubiligi
Umuyobozi w’ishyaka ry’ukwishyira ukizana n’iterambere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo UDPS, Etienne Tshisekedi yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Gashyantare 2017 azize indwara y’ibihaha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru atangazwa na radio Okapi yo muri Kongo avuga ko uyu munyepolitiki yaguye mu bitaro i Buruseli mu Bubiligi aho yari amaze iminsi micye arwariye. […]
Burundi: Bamwe mu basirikare batabwa muri yombi bakiva mu butumwa bw’amahoro
Ku itariki ya 21 Mutarama 2017, nibwo bamwe mu basirikare b’u Burundi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika batawe muri yombi bakimanuka mu ndege i Bujumbura, kugeza ubu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikaba ifite impungenge z’ubuzima bwabo. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, Umuyobozi muri Sosiyeti sivile i Burundi, yagize ati: […]
Nyamasheke: DASSO biyemeje kurushaho gutanga serivisi nziza
Abagize Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) 56 bakorera mu karere ka Nyamasheke biyemeje kongera icyizere bagirirwa n’abaturage kikava kuri 83 ku ijana kikiyongera, nk’uko byagaragajwe muri Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB). Ibi babyiyemeje tariki ya 30 Mutarama mu nama bagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Kamali AimĂ© Fabien, aho yari kumwe n’Umuhuzabikorwa […]