Cote d’Ivoire : Gutungurana kudasanzwe nyuma yo gutangaza ko Simone Gbagbo ari umwere
Urukiko ruhana ibyaha biremereye rwa Abidjan kuri uyu wa 28 Werurwe rwahanaguyeho ibyaha umugore w’uwahoze ari perezida wa Cote d’ivoire, Laurent Bagbo, wari umaze amezi 10 mu rubanza akurikiranweho icyaha cyo kwibasira inyokomuntu yashinjwaga gukora mu bibazo byibasiye iki gihugu nyuma y’amatora yo mu 2010 kugeza mu 2011. Ubwiganze bw’abacamanza mu rukiko bukaba bwemeje ko […]
RDC: ICGLR yemeje ko M23 yinjiye muri Congo mu ibanga ikahamara amezi atatu
Ihuriro rishinzwe ubugenzuzi ry’Inama y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) ryemeje ko abarwanyi ba M23 bari ku butaka bwa Congo kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Gashyantare nk’uko amakuru ava mu gisirikare cya congo kuri raporo y’iri huriro avuga. Ubufasha bw’ibikoresho bw’u Rwanda cyangwa Uganda kuri izi nyeshyamba na n’ubu zicumbikiwe ku butaka bw’ibi […]
EAC: Abatanzaniya n’Abanyakenya baturiye umupaka bararebana ay’ingwe
Abaturage bo muri Kenya ahitwa Namanga kuri uyu wa mbere batanye mu mitwe na polisi ubwo bari mu myigaragambyo ikomeye yamagana ukuntu abayobozi ba Tanzania bajujubya bagenzi babo bituma havuka umwuka mubi hagati y’abaturage b’ibihugu byombi baturiye umupaka. Abigaragambya batwitse amapine bahagarika urujya n’uruza ndetse bakangisha kwirukana Abatanzaniya bose baba bakanakorera muri uyu mujyi wo […]
Mugabo, dore ibintu 8 uzitondera ingeso nikunanira ukagura indaya
Bamwe mu bagabo usanga ingo zibananira bagahitamo kujya mu bubari bakabugira nk’icumbi bakemuriramo ibibazo byabo, bakanywa inzoga bakenera n’umugore bakagura indaya, yarangiza yashaka agataha mu rugo cyangwa akarara iyo. Nubwo aba ayiguze yumva agamije kurangiza ikibazo ariko nta munezero yagira nk’uwo yakura ku mugore we yishakiye akunze, mugabo niba wumva ingeso yanze, ugafata icyemezo cyo […]
PM Murekezi yakiriye indahiro z'abashinjacyaha ba gisirikare batatu
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2017, Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yakiriye indahiro z’abashinjacyaha ba gisirikare batatu barimo Capt. Vincent NDAYISABA, Capt Chrsitian KAYITARE ndetse na Lt. Claudine MUHAWENIMANA. Muri uyu muhango, PM Anastase yahaye impanuro aba bashinjacyaha, aho yabakanguriye kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi bagiye gukora ndetse no gutanga serivisi nziza aho yagize […]
Burundi: Abasirikare bashinjwa ubwicanyi, bamwe perezida yabahembye imodoka n’abarinzi
Mu gihe hari abasirikare b’u Burundi ba hafi y’umukuru w’igihugu Petero Nkurunziza bashinjwa ubwicanyi, n’imyambaro yabo ikomeza kubera benshi urujijo by’umwihariko bikavugwa ko hari abo perezida yahaye imodoka n’abarinzi. Abaturage bazi imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi, bazi kandi iy’igipolisi bakanamenya iy’iyindi mitwe ya gisirikare mu Burundi ariko abo bita ko bakora ibikorwa by’ubwicanyi bakambara itazwi mu […]
Umusaza w’imyaka 76 yasanzwe yimanitse mu bitaro yari arwariyemo yapfuye
Umusaza w’imyaka 76 y’amavuko yasanzwe yapfuye nyuma yo kwimanika mu bitaro bya Montefiore biherereye mu mujyi wa New York. Polisi yo muri kariya gace yatangaje ko basanze uyu musaza utatangajwe amazina yibanitse mu bwogero akoresheje umukandara yakenyezaga ipatalo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nubwo amazina y’uyu musaza atatangajwe, ngo yari amaze igihe arwariye muri biriya bitaro ariko n’impamvu […]
PSD irahamagarira Urubyiruko kwitabira politike nk’uko bitabira imyidagaduro n’ imikino
PSD yatoye komite nyobozi nshya y’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda(UR-Huye), Perezida aba Ishimwe Eric, V/Perezida aba Mahoro Lambert, Umunyamabanga aba Uwamahoro Pascaline, akaba ari mu rwego rwo kwiyubaka iri shyaka rikomeje ryagura abanyamuryango baryo haba mu mumashuri, mu gihugu no mu mahanga, PSD ikaba iherutse kugaba ishami mu gihugu cy’u Bubiligi . Iyi komite nshya […]
RDC: Havumbuwe imirambo y’abazungu bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
Imirambo 2 y’abazungu ndetse n’umurambo umwe w’umwirabura yagaragaye kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Werurwe hafi y’Umugezi wa Moyo, muri Kasai yo Hagati nk’uko bytangajwe na Guverinoma ya Congo. Ni mu gihe hari hashize iminsi impuguke 2 z’Umuryango w’Abibumbye, Micheal sharp na zaida catalan baburiwe irengero hafi y’uwo mugezi ubwo hari kuwa 12 Werurwe. Ubu […]
Umukinnyi christiano Ronaldo agiye kwitirirwa ikibuga cy’indege cy’aho akomoka
Icyamamare mu mupira w’amaguru Christiano Ronaldo aherutse guhabwa ikaze mu gace k’iwabo akomokamo ubwo yari agiye mu karuhuko, ubuyobozi bw’umujyi wa Madeira akomokamo buhita bwemeza ko ikibuga cy’indege cyari gisanzwe kizwi nka Aeroporto de Madeira cyangwa ikibuga mpuzamahanga cya madeira kigiye guhindurirwa izina kikaba Christiano Ronaldo international Airport. Izi mpinduka ngo zizaba mu rwego rwo […]
Uganda: Nyakwigendera AIGP Kaweesi yaba atari umutagatifu nk’uko benshi babyibwira
Hashize iminsi isaga 10 uwahoze ari umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Andrew Felix Kaweesi yiciwe Kulambiro, mu nkengero za Kampala aho yari atuye ubwo kuwa 17 Werurwe 2017 abagizi ba nabi na n’ubu bataramenyekana neza bamwivuganaga mu gitondo cya kare, ariko bamwe mu bamuzi harimo umwe wari umuturanyi we bavuga ko nawe atari umutagatifu ndetse […]
Uwahoze ari Miss Uganda yibarutse impanga
Dorah Mwima wigeze kuba nyampinga wa Uganda yibarutse abana 2 kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017. Ni nyuma y’uko uyu mugore mu minsi ishize yakunze kurangwa no gushyira ahagaragara amafoto agaragaza inda ye atwite ataranavuzweho rumwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni ku nshuro ya 2 uyu murwango wa Dorah n’umugabo we Barack Nader w’umuzungu […]
Rwamagana: Abaturage barihanangirizwa ku muco wo kwihanira
Hashize iminsi mu karere ka Rwamagana havugwa imfu za hato na hato, ziva ku kwihorera, kwihanira, urugomo n’amakimbirane yo mu miryango. Ibi byahagurukije Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana, Superintendent of Police (SP) Edouard Kiiza n’Umuyobozi w’aka akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, bajya kuganira n’abaturage, kuri iki cyumweru. Ibiganiro […]
Abayobozi ba EAC na CIRGL bari kwiga ku kibazo cy'u Rwanda n’u Burundi mu ibanga
Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe 2017, i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hateraniye inama y’iminsi 2, iyi nama ikaba igamije kurebera hamwe iterambere ry’ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uw’ibiyaga bigali, CIRGL, ariko ikazanagaruka ku kibazo cy’umutekano mucye ukirangwa muri ibi bihugu ndetse n’umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u […]
Burundi: Hamenwe amaraso mu rugo rw’umunyamakuru Jean Bigirimana washimuswe
Jean Bigirimana ni umunyamakuru w’i Burundi, yaburiwe irengero nyuma bikekwa ko yaba yarishwe. Kugeza ubu umuryango we yasize, umugore n’abana 2 umerewe nabi n’abaza bakabatera ubwoba. Nk’uko ibinyamakuru by’i Burundi bibitangaza, ngo ku cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017, aho umugore we n’abana 2 batuye, abantu batazwi baraje bahamena amaraso. Uretse ibi kandi ngo bagiye […]
RDC: Imirwano hagati y’imitwe 2 y’inyeshyamba yatumye abaturage bata ingo zabo
Ingo zibarirwa muri Magana zo mu gace ka Nyamaboko ya 2 muri Teritwari ya Masisi ho muri Kivu y’Amajyaruguru zatawe na ba nyirazo kuva ku Cyumweru gishize, itariki 26 Werurwe nyuma y’imirwano yongeye kubura hagati y’imitwe ibiri y’inyeshyamba. Umutwe w’inyeshyamba witwa; Alliance des patriotes pour un Congo libre et souverain (APCLS) uyobowe na Janvier Kalahire […]
Nyaruguru: Abarimu n'uwari uhagarariye ibizamini bashinjwa gukopeza mu maboko y'ubutabera
Ku wa 9/11/2016 nibwo ikizamini gisoza umwaka wa gatatu 2016 ikiciro rusange cyari gitangiye gukorwa mu gihugu hose. Mu kigo cy’amashuri cya G.S Runyombyi ya Mbere yari centre d’examen yagombaga gukorerwaho abanyeshuri ba G.S Runyombyi ya Mbere na Runyombyi ya kabiri, uwari Center supervisor kuri icyo kigo, yafatanyije n’abandi barimu 6, gukopeza abanyeshuri bakoreye ikizame […]
Kamonyi: Abagabo 2 bakurikiranyweho kuyogoza umujyi n'ibyaro biba insinga
Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ifunze abagabo babiri bakekwaho kwiba insinga zitwara murandasi z’ikigo kiyicuruza cyitwa KT Rwanda Networks Company. Polisi ivugako aba bagabo, Uwiringiyimana Aphrodis na Muhawenimana Aaron bafashwe n’abaturage igihe barimo gucukura izi nsinga maze bakabashyikiriza Polisi. Bivugwa ko aba bombi na mbere yaho bari baracuruje insinga z’ubu bwoko mu Mujyi wa […]