Ngoma: Abakurikiranweho kurigisa akabakaba miliyoni 460 ya leta basabiwe ibihano

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 30 Werurwe2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba rwapfundikiye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo abakozi bo mu bitaro bya Kirehe na ba rwiyemezamirimo babiri icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta ungana na 459,011,218Frws ; Ayo mafaranga akaba yari agenewe ibikorwa bitandukanye by’ubuvuzi muri ibyo bitaro. […]

Uburinganire si ubwigaranzure, ni uburenganzira- PS MIGEPROF

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Gatsinzi U. Nadine, asanga ibibazo by’ihohoterwa mu ngo bigiterwa n’imyumvire mibi ku buringanire. Hari abumva ko umugore yigaranzuye umugabo, nyamara siko bimeze, « ahubwo umugore yahawe uburenganzira nk’umuntu ». Ubwo yafunguraga amahugurwa y’abanyamakuru ku birebana n’ihohoterwa, Gatsinzi Nadine yagarutse ku ruhare rw’umuryango nyarwanda mu kwimakaza ihohoterwa. Ababyeyi bakarihishira, […]

“Abafite ingengabitekerezo ya Jenoside nta ngufu bafite, bazigira ari uko tubahaye urwaho”-Hon Karenzi

Abadepite bagize ihuriro rigamije kurwanya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (AGPF), baratangaza ko bitewe n’imbaraga bashyize mu guhangana n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ndetse n’ipfobya rya Jenoside, byagaragaye ko abakirangwaho n’iyi mico nta mbaraga bagifite zo kugira icyo bakora. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibi bi ibyagarutsweho n’abagize iri huriro mu nama rusange ya ryo yabaye kuri uyu wa 31 […]

Burundi: Babiri bakatiwe imyaka 10 bashinjwa kugerageza kwinjiza coltan y’u Burundi mu Rwanda

Mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi kuwa gatandatu ushize, itariki 25 Werurwe 2017, urukiko Rwisumbuye rwa Kirundo rwakatiye abantu babiri bakoraga magendu y’amabuye y’agaciro ya Coltan na Gasegereti ari bo; Mugisha Thierry na Ingabire Acqueline, igihano cyo gufungwa imyaka 10 n’amande ya miliyoni 15 z’Amarundi buri umwe. Aba bashinjwaga gukora magendu y’amabuye ya […]

Gen Nkunda na Makenga ntibahiriwe, Ese intambara ya Gen Masunzu yo yaba yaraheze he?

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ni igihugu kinini ndetse kinakungahaye ku butunzi kamere ku mugabane wa Afurika, iki gihugu gihoramo intambara ahanini biturutse ku butunzi gifite. Uko imyaka yagiye ihita na n’ubu havugwa imitwe y’inyeshyamba ikavuka abayobozi bayo bavuga ko bagamije ibi cyangwa biriya bifitanye isano na politiki ariko nyuma ugasanga ni ukwishakira ubutunzi. Nyuma […]

M23 yagize icyo ivuga ku rupfu rw’abakozi 2 ba ONU biciwe muri Congo

Umutwe wa M23 uvuga ko urupfu rw’abashakashatsi ba ONU muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rutagize ingaru ku miryango yabo gusa ahubwo ko ari igitero cyagabwe ku Muryango w’Abibumbye muri rusange bityo ko hagomba gukora iperereza ryimbitse kuri ubu bwicanyi . M23 ivuga ko Umunyamerika, Michael Shary n’Umunya-Suwede Zaida Catalan bari barimo gukora ubushakashatsi ku […]

Uganda: Major muri UPDF yishwe arashwe bamwikanzemo umujura

Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umusitrikare ufite ipeti rya Major wiciwe ahitwa Masindi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu. Abayobozi ba polisi yo muri aka gace babwiye ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru ko uyu musirikare wakoraga mu ishami rishinzwe pensions muri UPDF, Major Erasmus Tinkamarwe bakundaga guhimba Tinka, yarashwe […]

Ladislas Ntaganzwa uherutse gufatirwa muri Congo yagejejwe imbere y’urukiko

Kuri uyu wa Kane, Itariki 30 Werurwe Urukiko Rukuru rwa Kigali rwatangiye kumva urubanza rwa Ladislas Ntaganzwa wahoze ayobora icyari Komini ya Nyakizu muri Butare akaba akurikiranweho n’ubushinjacyaha kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ladislas Ntaganzwa wazanywe mu Rwanda mu mwaka ushize avuye muri Congo aho yafatiwe mu mpera za 2015 nyuma y’igihe […]

Ingabo za Congo zirashinjwa gusahura no kwaka abaturage amafaranga bayabura zikabica

Diyoseze yo mu Mujyi wa Kananga muri Komini ya Nganza ,Intara ya Kasai-Occodental ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo irashinja ingabo z’iki guhugu kwaka no kwambura abaturage amafaranga bayabura zikabica zitwaje ko zishaka inyeshyamba zihungabanya umutekano muri aka gace. Itangazo ryashyizweho umukoni n’umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri iyi Diyoseze,Padiri Bruno Ntumba, rivuga ko […]

Ituri: Inyeshyamba zateye ibiro by’itora bisahura ibikoresho byari kuzifashishwa

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 28 Werurwe zasahuye ibikoresho byari kuzifashishwa mu matora ndetse n’amakarita menshi y’abazatora ku biro by’amatora bya Kamatsi muri Sheferi ya Walendu Bindi muri Ituri. Abatangabuhamya bavuga izo nyeshyamba zabashije kwinjira muri Kamatsi ahagana saa yine z’ijoro mu gihe ku manywa zari zahanganye n’ingabo […]

Nyuma ya gereza ya Nyarugenge, iya Gasabo na yo yafashwe n'inkongi (amafoto)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2017, gereza ya Kimironko iherereye mu kagari ka Kibagabaga yafashwe n’inkongi y’umuriro bamwe mu bagororwa bafungiye muri iyo gereza bakaba bakwiriye imishwaro hanze yayo ugana ku kagari ka Bibare. Ni mu gihe umuhanda werekera kuri iyi gereza na wo utameneka kubera imodoka zizimya ziri kwerekezayo gukora ibikorwa […]

Gasabo: Umusaza akurikiranyweho kwica umugore we bapfa igitoki

Umusaza witwa RUKERATABARO Evariste w’imyaka 72 y’amavuko akurikiranyweho kwiyicira umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, NYIRAMISAGO Claudine bapfa ko yatemye igitoki batabyumvikanyeho. Uyu musaza wari utuye mu murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera mu Ntara y’IBURASIRAZUBA bikekwa ko yishe umugore we ku itariki ya 07/03/2017 bapfa igitoki yari atemye ngo agitekere abana, ahita atabwa muri […]