Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abakozi babyo bishwe muri jenoside
Hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitaro bya Bushenge biherereye mu karere ka Nyamasheke intara y’Iburengerazuba byibutse abari abakozi, abarwayi, abarwaza n’abaturanyi babyo n’ab’ibigo nderabuzima biyishamikiyeho bazize Jenoside. Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba aho bunamiye bagashyira indabo ku mva zibitse imibiri y’izi nzirakarengane kimwe n’izindi zaguye muri […]
PM Murekezi yagaragaje uburyo iterambere rya EAC ryihuse kurusha iry’isi mu myaka 15 ishize
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje uburyo iterambere ry’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ryihuse kurusha iry’isi muri rusange bityo aakangurira ibihugu bihuriye muri uyu muryango gukora aho bwabaga bikagera ku iterambere riruseho binyuze mu bikorerwa mu nganda. Hari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro inama ya 2 y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, aho Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yavuze […]
Umunyamakuru w'Umurundi ukorera DW wari wafatiwe muri Congo yarekuwe
Radio Televiziyo y’Abadage, Deutsche Welle, yatangaje kuri uyu wa Mbere irekurwa ry’umunyamakuru wayo ukomoka mu Burundi wari wafatiwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize afatiwe aho yari yagiye gukora inkuru mu nkambi y’impunzi. Umuvugizi wa Deutsche Welle, Christoph Jumpelt, ariko ku rundi ruhande kuri uyu wa Mbere akaba yari yagaragaje impungenge z’uko […]
Manchester: Islamic State yigambye igitero cyahitanye 22
Umutwe wa Islamic State wigambye igitero cy’iterabwoba cyagabwe i Manchester mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Amaq gikorana n’uyu mutwe, ngo umuyoboke wa Islamic State niwe wagabye iki gitero cyahitanye abantu 22 kigakomeretsa abandi 59. Igipolisi cyo mu bwongereza cyo kiravuga ko kigiye gukora iperereza kikareba niba uwagabye […]
Perezida Trump yasebejwe n’umugore we mu ruhame- AMAFOTO & VIDEO
Perezida Trump n’umufasha we Melania Trump, ubwo bakirwaga mu gihugu cya Israel, niho umugore we yamusebereje mu ruhame abura uko agira. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2017, nibwo Trump na madamu we basesekaye ku kibuga cy’indege i Tel-Aviv, bakirwa na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Bwana BenjaÂmin NetaÂnyaÂhu n’umufasha we, Sara. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Amerika ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bibamo gufata ku ngufu gukabije
Mu bihugu 10 bya mbere ku isi birangwamo ibyaha byo gufata ku ngufu, ibigera kuri bitandatu byose ni ibihugu biri mu rwego rw’ibihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sweden, u Bufaransa, Canada, u Bwongereza ndetse n’u Budage. 1.Leta Zunze Ubumwe za Amerika Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo kiza ku […]
Kampala: Umuhanzikazi Liane avuga ko atabaho nabi afite igitsina
Lillian Nakaweesi uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Liane, avuga ko isi iyobowe n’amafaranga, ku bwe ntabwo yabaho nabi afite igitsina, yabura igitsina akabaho nabi ariko abuze ibiryo ntacyo yaba. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Uganda gitangaza amakuru ajyanye n’imyidagaduro, yabajijwe impamvu atakigaragara cyane mu muziki, asubiza avuga ko ahari kandi ntaho yagiye. Ati: “nari […]
Gakenke: Abadafite ibyangombwa batewe impungenge no kubura uburenganzira bwo gutora
Urubyiruko rutandukanye rwo mu mirenge ya Cyabingo na Gashenyi yo mu karere ka Gakenke, rurasaba ko rwafashwa kubona ibyangombwa, bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi Banyarwanda bwo kwitabira amatora ya perezida ateganyijwe muri iyi mpeshyi iri imbere. Urubyiruko rutandukanye muri aka karere ruvuga ko nta byangombwa rufite kubera impanvu zitandukanye. Bamwe mu badafite ibyo byangombwa barimo urubyiruko rukunze […]
New York: Abasirikare batatu ba RDF baguye mu bikorwa bya LONI bagiye guhabwa imidari
Abasirikare b’u Rwanda batatu baguye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by’umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatatu barahabwa umudari witiriwe Dag Hammarskjold mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ingabo za Loni zishinzwe kubungabunga amahoro. Iki gikorwa kikazabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni rivuga ko Umunyamabanga Mukuru wayo, […]
Uganda: Umwana w’imyaka 2 yishwe n’Inguge imaze kumwiba iwabo
Umwana w’imyaka 2 y’amavuko wo mu giturage cya Kyamajaka, mu Karere ka Kagadi ho mu gihugu cya Uganda yishwe n’Inguge muri iki cyumweru gishize. Amakuru aravuga ko uyu mwana w’umukobwa hatatangajwe amazina ye, Inguge yamukuye iwabo kuwa kane ushize nka saa kumi z’umugoroba nyuma yo gusanga iwabo ntabahari bagiye mu mirimo. Chimpreports dukesha iyi nkuru […]
RDC: Sosiyete sivile irasaba leta kwitandukanya na CIRGL
Sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajyaruguru yasabye Leta ya Congo kwitandukanya n’Inama Mpuzamahanga ku Biyaga Bigari (CIRGL) ngo kubera kutubahiriza amasezerano ya Addis Abeba kw’ibihugu byayashyizeho umukono. Aya masezerano yari agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo yashyizweho umukono muri Gashyantare 2013 n’ibihugu bigera mu 10 byo mu karere. Uhagarariye Sosiyete Sivile yo muri Kivu […]
Nyamasheke: Abaturage 2800 bavuwe indwara zinyuranye muri Army week
Abaturage basanzwe bivuriza mu bitaro Bya Bushenge n’ibigo nderabuzima bya Kibogora na Gisakura mu karere ka Nyamasheke bari bafite indwara zimwe zimeze nk’izananiranye zikeneye ubuvuzi bwihariye, barashimira cyane ingabo z’igihugu zabavuye mu cyumweru cyahariwe ingabo’’Army week’’, bakaba baravuriwe ubuntu kandi bakavurwa ari benshi, bakifuza ko bajya babageraho kenshi bakabagoboka. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Major Docteur […]