Mpimba: Imfungwa zirataka gukorerwa iyicarubozo

Bamwe mu mfungwa zifungiye muri gereza ya Mpimba iri mu mujyi wa Bujumbura iBurundi, bataka gukorerwa iyicaruboza, rikorwa n’abashinzwe umutekano imbere muri gereza. Abagororwa bose bahafungiye ntabwo ngo bafashwe kimwe, abashyizwe ku nkeke ni abafunzwe bafatiwe mu myigaragambyo yamaganaga manda ya 3 ya perezida Nkurunziza cyangwa bafite ibyo bashinjwa bijyanye no kurwanya Leta. OPC2 DĂ©ogratias […]

Maze kuryamana n’abagabo 600 mu mwaka umwe none kubireka byarananiye

Beatrice Atangana, ni izina ry’irihimbano ryahawe uyu mugore ukomoka mu mujyi wa Douala, umurwa mukuru wa leta ya Cameroun. Atanga ubuhamya buteye ubwoba ariko binagoye kwemera ko ibyo avuga ari ukuri kuko ari ibintu bidakunze kumvikana aho ariho hose. Uyu mugore utatangarijwe amazina ye nyakuri, avuga ko amaze kuryamana n’abagabo basaga 600 mu mwaka umwe, […]

RDC: Muri Lubero havumbuwe ubuhisho bw’intwaro

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje kuri uyu wa gatatu, itariki 24 Gicurasi, ko cyavumbuye ubuhisho bw’intwaro ahitwa Kaseghe, mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola 1, Lt Jules Ngongo, ngo izi ntwaro zaba ari iz’umutwe wa Mai-Mai Mazembe ukorera muri aka gace. […]

Misiri: Imbuga 21 z’amakuru zirimo na Al Jazeera zahagaritswe

Mu gihugu cya Misiri imbunga za internet zinyuzwaho amakuru zigera kuri 21 harimo n’urwa Al Jazeera zahagaritswe zishinjwa gushyigikira iterabwoba nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’ikinyamakuru cya leta MENA ndetse n’inzego z’umutekano. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters dukesha iyi nkuru, bivuga ko byagerageje gufungura imbuga eshanu zatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Misiri zikanga gufunguka harimo n’urwa […]

Inuma yafatanywe ibiyobyabwenge ibivanye mu gihugu kimwe ibijyanye mu kindi irafungwa

Inyoni yo mu bwoko bw’inuma yafatiwe mu gihugu cya Kuwait, giherereye mu birwa bya Perse, iyi numa ikaba yari itwaye ibiyobyabwenge bikoze mu binini bigera kuri 200. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Daily maily dukesha iyi nkuru ivuga ko iyi numa yari itwaye ibi binini byo mu bwoko bwa ecstasy pill mu gafuka gato ko mu mugongo bayikoreye […]

Imiryango ikabakaba 8,000 yarazimye burundu muri jenoside — Ubushakashatsi

Ngo bishobora kutoroha kubyumva ariko ubushakashatsi bushya ngo bwasanze imiryango ikabakaba 8,000 y’Abanyarwanda yarazimye burundu muri Jenoside ykaorewe Abatutsi mu 1994, aho nta muntu n’umwe wigeze arokoka muri iyi miryango. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abarokotse rya GAERG bugakorerwa mu turere 17 muri 30 tugize u Rwanda, bugaragaza ko imiryango 7,797 yazimye burundu mu gihe cy’iminsi […]

Amatora 2017: RDF yiyemeje gusana amateme 200 n’imihanda mu ntara y’Amajyaruguru

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zikorera mu ntara y’Amajyaruguru ziyemeje guhanga no gusana ibiraro 200 n’imihanda mu rwego rwo kurinda ko hari ibyabangamira imigendekere myiza y’amatora. Intara y’Amajyaruguru igizwe n’imisozi miremire, ku buryo usanga bigoranye kuhahanga imihanda, akenshi inakunzwe kwangizwa n’imvura nyinshi ihagwa ndetse n’imiterere muri rusange. Mu rwego rwo guharanira imigendekere myiza y’amatora muri iyo […]

Musanze: Umugabo akurikiranweho kwangiza imyanya y’ibanga y’umugore we

Umugabo wo mu Karere ka Musanze ategereje kuburana mu mizi ku cyaha akurikiranweho cy’ihohotera yakoreye umugore we akamwangiza imyanya y’ibanga. Icyaha ushinjwa ahakana. Uyu mugabo witwa NZAREBA Ibrahim ukomoka mu Kagari ka Garuka, Umurenge wa Musanze, Akarere ka MUSANZE mu Ntara y’Amajyaruguru, afungiye muri Gereza ya Musanze, aho ubushinjacyaha bukurikiranyeho kwangiza imyanya ndangagitsina y’umugore we […]

Burundi: Leta yifashishije imishahara y’ingabo ziri muri AMISOM itumiza lisansi

Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gukora ku mafaranga y’umusahahara w’abasirikare bayo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa AMISOM kugirango ibashe gutumiza ibikomoka kuri peteroli nyuma y’aho muri iki gihugu hari hakomeje kugaragara ikibazo cya lisansi. Radio RFI iravuga ko leta yamaze gutumiza lisansi kuri miliyoni 12 z’Amayero yavuye muri miliyoni 23 ziherutse gutangwa […]

Lionel Messi yakatiwe igifungo cy’amezi 21 anacibwa akayabo k’amande

Ku munsi w’ejo tariki ya 24 Gicurasi 2017, urukiko rukuru rwa Esipanye rwakatiye umukinnyi Lionel Messi igifungo cy’amezi 21 n’amande angana na Miliyoni zisaga 2 z’Amayero kubera ibyaha byo kutishyura imisoro akurikiranyweho guhera mu mwaka washize wa 2016. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Muri Nyakanga umwaka ushize, nibwo uyu mukinnyi w’ikirangirire ku isi Messi hamwe na se umubyara […]

Afurika y’Epfo: Leta ikomeje kotswa igitutu izira gucumbikira Kayumba Nyamwasa

Kuri uyu wa Gatatu, Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubujurire rwa Bloemfontein muri Afurika y’Epfo rwateze amatwi ubujurire bw’ikigo gishinzwe ibibazo by’impunzi n’abimukira bita mu Cyongereza (The Consortium of Refugees and Migrants in South Africa) cyajuririraga icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Gauteng y’Amajyaruguru rwanzuye ko rwemeranya na leta ko Umunyarwanda, Gen Kayumba Nyamwasa ukomeje gusaba ubuhungiro muri iki gihugu […]

Umugabo mukuru wa Zari Hassan yapfuye

Ivan Ssemwaga, umugabo mukuru w’umuherwekazi, Zari Hassan yapfuye, yaguye mu bitaro yari amaze iminsi arembeyemo muri Afurika y’Epfo. Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, ni uko Ivan Ssemwaga, yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, mu bitaro yararembeyemo muri Afurika y’Epfo. Aya makuru yemejwe n’umugore we, […]

Perezida Trump agiye gutanga Miliyoni 300$ zo kurwanya inzara muri Afurika

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yabwiye umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi, Papa Francis mu ruzinduko aherutse gukorera mu Butaliyani ko agiye gutanga ibhumbi bisaga 300 by’Amadolari mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’inzara muri Afurika no muri Yemen. Aya mafaranga angana na Miliyoni zigera kuri 270 z’Amayero ngo zizafashishwa ibihugu bimwe na […]

Rubavu: Hari abanangiye imitima ko batazatora “ko Yesu yayoboye isi hari uwamutoye”?

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu bavuga ko imyemerere y’amadini yabo itabemerera kwitabira ibikorwa by’amatora, Komisiyo y’igihugu y’amatora, isanga imyumvire nk’iyi yagombye guhinduka kuko Umuyobozi watowe areberera bose. Umwe mu baganiriye na Bwiza.com , asobanura ko atazi akamaro k’amatora kuko we ngo abona bitamureba bitewe n’imyemerere y’idini rye asengeramo […]