Rafael Nadal yegukanye irushanwa rya US Open 2017

Umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis, Rafael Nadal, yongeye kwandika amateka, nyuma yo kwegukana irushanwa rya US Open 2017 atsinze Kevin Anderson amaseti 3-0. Mu cyiciri cy’abagabo, Rafael na Kevin bahataniraga igikombe cya Grand Slam, aho Rafael usanzwe ari nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ku isi, yegukanye igikombe cya 16 kuva yatangira gukina uyu mukino. […]

Nyamasheke: Umuyobozi muri MINISANTE yakirijwe uruhuri rw’ibibazo mu bitaro bya Kibogora na Bushenge

Ubwo yasuraga ibitaro bya Kibogora na Bushenge mu karere ka Nyamasheke,umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze,Dr Ndimubanzi Patrick yakirijwe ibibazo binyuranye by’ingutu birimo iby’abakozi bake kandi baganwa n’abaturage benshi cyane n’ibindi. Ibitaro bya Bushenge na Kibogora ni byo bitaro bibarizwa muri aka karere ka Nyamasheke,bikaba byakira abaturutse impande zose z’igihugu ndetse […]

Umutoza wa Police Fc yibasiye itangazamakuru ry’imikino

Umutoza w’ikipe ya Police fc, Seninga Innocent, aravuga ko atazi ikibazo afitanye n’itangazamakuru ry’imikino, ngo kuko rihora rimuvugaho inkuru mbi zo kumusebya no kumuharabika. Uyu mutoza atangaje ibi, nyuma yo kwitwara nabi mu mukino wahuje ikipe ya Police fc n’ikipe ya Rayon Sports, mu irushanwa rya ‘Agaciro Development Fund 2017, umukino ukarangira Rayon itsinze Police […]

Producer wo muri Tanzania arashinja Diamond kumugira igipfamatwi

Umwe mu ba Producer bazwi cyane mu gihugu cya Tanzania, witwa Bob Junior, aravuga ko umuhanzi Diamond yamutereranye nyuma y’aho apfiriye ugutwi kw’ibumoso ari kumutunganyiriza Album ye ya mbere yise “Kamwambie”. Bob Junior utakibonana na Diamond muri iyi minsi, aravuga ko yapfuye ugutwi kw’ibumoso, nyuma y’igihe gito arangije gutunganya Album yamenyekanishije umuhanzi Diamond yise “Kamwambie”. […]

Imyaka 16 irashize ibyihebe bihahamuye Amerika n’Isi mu gitero cyiswe '11 Nzeri'

Tariki 11 Nzeri 2001 wabaye umunsi utazibagirana mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Isi yose. Kuri uwo munsi, ku wa kabiri, saa mbiri n’iminota 45 mu gitondo, ni bwo indege ya Boeing 767 y’isosiyete American Airlines yiroshye ku inzu imwe ya World Trade Center, i New York. Ibyo bikorwa bimaze imyaka 16 […]

U Buhinde: Umwana w'ukwezi Kumwe bamukuye amenyo 7

Abaganga bo mu bitaro byo mu ntara ya Gujarat iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Buhinde bakuye amenyo agera kuri Arindwi umwana wari umaze ukwezi kumwe gusa avutse. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umwe mu baganga bakurikiranye uyu mwana waganiriye na BBC dukesha iyi nkuru,Meet Ramatri avuga yagize ati “Ubu umwana ameze neza nta kibazo.” Uyu muganga yakomeje avuga […]

Umupadiri ari mu mazi abira ashinjwa ubusambanyi no kubyara abana mu gasozi akanga kubitaho

Umupadiri kuri Diyosezi ya Kigezi muri Uganda, Rev. Edward Mwesigwa ari mu mazi abira nyuma yo gushinjwa n’abaturage kujya mu giturage akabyarayo abana yarangiza akanga kubemera no kubitaho. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba baturage banavuga ko bandikiye indigo zo hejuru kuri iyi diyosezi ngo zifatire imyanzuro uyu mupadiri ariko zikanga kugira icyo zikora. Ku itariki ya mbere […]

Perezida Kagame yakiriye indahiro ya Murekezi, Jean philbert, Amb Gatete, Nduhungirehe n’Abadepite

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro za bamwe mu bayobozi bakuru bari basigaye batarahiye ubwo abandi barahiraga nyuma y’umunsi umwe ashyizeho Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente. Abo ni Umuvunyi Mukuru , Anastase Murekezi uherutse kwemezwa na Sena ndetse n’abandi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EAC) Amb. Nduhungirehe […]

Oprah, wari umugore wa Katauti yiyita shitani kubera ubwiza bwe

Irene Uwoya umukinnyi wa filimi uzwi ku izina rya Oprah, avuga ko kugeza ubu yigereranya n’ijini cyangwa se dayimoni kubera ubwiza bwe. Uyu mugore w’umwana umwe yabyaranye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Katauti, avuga ko aho aciye hose akurikizwa amaso,akarangarirwa na benshi, ibi bikaba aribyo aheraho yigereranya na dayimoni. Ikinyamakuru Risasi Jumamosi, Bwiza.com ikesha iyi nkuru, gitangaza […]

Rusizi: Dusenge Merda wamugaye, avuga inzira z’inzitane yaciyemo ngo abashe kwiga

Dusenge Merda w’imyaka 22 y’amavuko, utuye mu kagari ka Ryankana, mu murenge wa Bugarama muri aka karere ka Rusizi avuga ko yamugaye agize imyaka 7, amaguru arahinamirana ku buryo atari agishobora kugenda, n’ubwo yize bimugoye ubu arangije amashuri yisumbuye. Merda avuga ko akimara kumugara bavuje bikanga, hagakekwa amarozi, ibyo byamubayeho akunda kwiga cyane ndetse yifitemo […]

Perezida Kagame agiye gukurikirana abakekwaho ruswa yahera ku 'bifi binini'

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko nubwo abantu bareshya imbere y’amategeko, ariko ko abafite imyanya ikomeye aribo bagombye guherwaho mu gukurikiranwa ku byaha bya ruswa, kurusha uko bashobora guhishirwa n’abo mu myanya yo hejuru. Yabitangaje ku wa Mbera tariki ya 11 Nzeri 2017, ubwo yatangizaga umwaka w’Ubutabera 2017/2018 no kwakira indahiro za bamwe mu […]

Mexique : Abasaga 90 bamaze guhitanwa n’umutingito

Umubare w’abamaze guhitanwa n’ingaruka z’umutingito muri leta ya Mexique ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi, aho kugeza kuri uyu wa Mbere habarurwa abasaga 90. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni umutingito wabaye mu cyumweru gishize, wari ufite imbaraga zo ku kigero cya Manyetide 8, abashakashatsi bakaba bavuga ko wari ukaze ugereranyije n’indi mitingito ijya yumvikana hiryo no hino ku […]

Barafinda abona ikibazo cy’abajyanwa Iwawa cyagombye gukemurwa mu bundi buryo

  Ugororerwa Iwawa yishyurirwa amafaranga asatira ayo leta yishyurira abiga Kaminuza 107 basubijwe Iwawa, 225 ntibafite aho berekeza, 247 ni imfubyi, 9 ntibazi iwabo Leta izafasha uru rubyiruko rudafite aho rwerekeza mu gihe cy’amezi atandatu Nitutita ku bana tuzagira abasaza badafite icyo bimarira Barafinda Sekikubo Fred wagize ubushake bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa […]

Umugore n’umugabo bafotowe basambanira mu modoka itwara abagenzi rusange

Umugore n’umugabo mu mujyi wa Manchester bafotowe basambanira mu modoka itwara abagenzi rusange mu mujyi rwa gati. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba bantu babanje kugenda basomana byagera aho umugore agahaguruka akicara ku mugabo mu modoka iri kugenda, umugabo na we wari wamaze gufungura ipataro bagatangirira kwigira mu byabo abantu bareba. Aba […]

Zimbabwe : Perezida Mugabe yavuze abantu 2 bagomba kuvamo ugomba kumusimbura

Perezida Mugabe wa Zibabwe yatangaje mu mpera z’icyumweru gishize ko mu minsi itarambiranye ahita atangaza ugomba kumusimbura ku ntebe y’ubuperezida hagati y’umugore ndetse na visi perezida. Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu mu nama yari yahuriwemo n’ibihumbi by’abanyagihugu biganjemo urubyiruko, yabereye mu mujyi wa Bindura uherereye mu bilometero 90 uturutse mu murwa mukuru Harare. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu […]

Muhanga: Mukarurinda Patricie yiswe Imana y’abagore mu gace atuyemo

Mukarurinda Patricie, umukecuru w’imyaka 65, utuye mu mudugdu wa Gifumba, akagari ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yiswe Imana y’abagore mu kagari atuyemo, kubera ko yaharaniye guteza imbere abagore baturanye na we. Uyu mugore ngo abigisha gukora ibintu bitandukanye mu masaro ,akaba yarigishije abagore 60, ubu bukorikori nta kiguzi bamuhaye cyangwa se […]

Injeniyeri wubakishaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho yatawe muri yombi

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi injeniyeri [twirinze gutangaza amazina], wubakisha umuhanda Base-Butaro-Kidaho akekwaho forode no kwangiza ibikoresho bya sosiyete ikora uwo muhanda. Akurikiranyweho kandi gushyira ku rutonde abakozi ba baringa. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru IP Innocent Gasasira yatangaje ko uyu injeniyeri yafashwe nyuma y’uko , sosiyete ya NPD Ltd […]

Perezida wa Koreya ya Ruguru arabyina intsinzi abanzi bamukomera agatoki ku kandi

Leta ya Pyongyang, mu murwa mukuru wa Koreya ya Ruguru, hizihijwe ibirori bihambaye Perezida w’iki gihugu yakoresheje, byo kubyina intsinzi mu rwego rwo gushimira abahanga mu by’ubugenge n’ubundi buvumbuzi mu by’ibitwaro bya kirimbuzi. Amahanga yo akaba arimo kumwigaho, amutegurira imigambi yo kumuhagarika, ategurirwa ibihano bikakaye nk’ibyafatiwe Irak mu myaka yashize. Ibi kandi bikaba bibaye mu […]