Rwamagana: Umupfakazi umaze imyaka 14 atotezwa, ashinja inzego z’ibanze kumusiragiza
Mukarugema Violette utuye mu mudugudu wa Nyakabande, akagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro, akomeje gutakamba asaba ubuyobozi kumutabara kubera itotezwa acyeka ko uriri inyuma ari umugabo wabo, inzego z’ibanze agezaho ikibazo cye ngo ziramusiragiza. Uwo Viollette akeka ko ari inyuma y’itotezwa akorerwa ni umugabo wabo [uva inda imwe n’umugabo we] Nkurikiyumwami Wellars, amuziza imitungo […]
Koreya: Umuhanzi Jean Paul Samputu yataramiye imbaga anayisangiza ubunararibonye bwe
Umuhanzi Jean Paul Samputu yasoje urugendo rwe muri Koreya y’ Amajyepfo nyuma yo gutaramira no gutanga ubutumwa ku biganiro bifite insanganyamatsiko zigira ziti ‘Jenoside ntikabeho ukundi !Intambara ntikabeho’, “Kuva mu kubabarira no kogera kurema ubumuntu”. Usibye indirimbo zikangurira abantu gukundana no kubana amahoro, Samputu yatanze ibiganiro bikubiye mu nyandiko yise “I see myself in the […]
Ku nshuro ya mbere, Perezida Kagame azatanga Impeta y’Ishimwe yiswe “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaha “Igihango”, Impeta y’Ishimwe y’Ubucuti, abantu icyenda kubera ibikorwa by’ikirenga bakoreye igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Avuga kuri uyu muhango, Minisitiri w’Umuco na Siporo Julienne Uwacu yagize ati: “Igihango ni Impeta y’Ishimwe ihabwa abantu, itsinda ry’abantu cyangwa imiryango yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gutsura […]
Dr. Olivia Rutazibwa asanga ubukoloni bugomba gucika burundu
Umunyarwandakazi, Dr.Olivia Rutazibwa usanzwe ari inzobere muri politiki ndetse anakora ubushakashatsi, asanga ubukoloni bugomba gucika burundu kuko bukiri bwose ariko cyane cyane mu mitwe y’ abantu. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Lepoint ubwo yari i Dakar muri Senegal mu ntangiriro z’ Ugushyingo 2017, Dr Rutazibwa yagize ati “Nifuza kurenga ishusho nyayo y’ ubukoloni budashingiye ku […]
Tanzania: Uzatuma umuyobozi mu biro bishinzwe kurwanya ruswa wacitse afatwa azahabwa 4,500$
Igihugu cya Tanzania kuri uyu wa kabiri cyashyiriyeho miliyoni 10 z’Amashilingi (4,500$) umuntu wese uzatuma uwari umucungamutungo mukuru w’ibiro bishinzwe kurwanya ruswa atabwa muri yombi. Kuva perezida Magufuli yajya ku butegetsi muri iki gihugu mu Ugushyingo 2015, yatangije urugamba rwo ku rwego rwo hejuru rwo kurwanya ruswa biviramo abayobozi batari bacye kubura akazi kabo. [xyz-ihs […]
Umuhanzi Hellen Lukoma mu bibazo byinshi nyuma yo kubura telephone ye
Umuririmbyi, ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi, Hellen Lukoma, wo mu gihugu cya Uganda, arahangayitse bikomeye nyuma yo guterwa ubwoba n’umuntu ataramenya uri kumukangisha gushyira amafoto ye ku karubanda yambaye ubusa. Urubuga rwa bigeye.ug dukesha iyi nkuru ruravuga ko rufite amakuru y’uko uwo muntu arimo gusaba uyu muhanzikazi akayabo k’amafaranga kugirango ayo mafoto adashyirwa hanze. Bikaba […]
Zimbabwe: Perezida Mugabe afungiye mu ngoro ye, umugore we ari mu maboko y’ igisirikare
Perezida wa Afuriki y’ Epfo, Jacob Zuma yatangaje ko yaganiriye na mugezi we Robert Mugabe amubwira ko adashobora gusohoka mu ngoro ye ariko ko ubuzima bwe bumeze neza. Nk’ uko BBC ibitangaza, hari amakuru ahwihwiswa ko Robert Mugabe ashobora guhita asimburwa na Emmerson Mnangagwa wahoze ari visi perezida we akaza kwirukanwa na Grace Mugabe, bivugwa […]
Umugore wanjye yabyaye abakobwa 3, nshaka agahungu, numva bavuga ko hari uburyo bakoramo imibonano bigakunda, ese ni ubuhe?
Nitwa Mugemana, mfite umugore n’abana 3 b’abakobwa, umukuru afite imyaka 11, umuto afite 3 ariko ndumva nshaka y’uko twabona n’akana k’agahungu. Ntavuze menshi rero, hari igihe mba ndi mu bandi bagabo, nkumva bavuga ko igitsina cy’umwana gitangwa n’umugabo bitewe n’uburyo, amasaha,… yakoreyeho imibonano mpuzabitsina. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abo mbajije bose bambwira ko nta bumenyi babifiteho, dore […]
USA: Umukobwa w’imyaka 26 yemereye urukiko ko yasambanaga na nyina ndetse bashyingiranwe
Urukiko rwo muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse umugore w’imyaka 26 witwa Misty Velvet Dawn Spann, gushaka abajyanama mu by’ihungabana nyuma yo kwemera ko akorana imibonano mpuzabitsina na nyina ndetse benda gushyingiranwa nk’uko inyandiko z’urukiko zikomeza zibyemeza. Nyina w’uyu mugore witwa Patricia Ann Spann w’imyaka 44 y’amavuko, nawe yashinjijwe icyaha […]
Nyamasheke: Ku myaka 52, Uwimana Gemima urangije kaminuza araburira abakiri bato
Uwimana Gemima utuye mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, arangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, akavuga ko ababara cyane iyo abonye abakiri bato bakinisha ishuri. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yari amaze gufata impamyabumenyi ye y’ikiciro cya kabiri (A0) cya kaminuza mu bijyanye no kwigisha icyongereza n’ igifaranga, yatangaje ko […]
Goma: Abashinzwe umutekano bakomeje guhangana n’ abifuza kwigaragambya
Nyuma y’ urusaku rw’ amasasu rwumvikanye mu duce tw’umujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017, abapolisi n’ ingabo bahise bacunga ahantu hose batekerezaga ko hashobora kubera imyigaragambyo. Urubyiruko rutuye mu duce twa Majengo, Keshero ndetse na Himbi rwagerageje kuzitira imihanda ihuza utu duce n’ utundi two mu […]
Umukino wa Rayon Sports na Police Fc usubitswe n’urupfu rwa Ndikumana Hamad Katauti
Umukino w’ikipe ya Rayon Sports na Police FC wari utegerejwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, usubitswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera urupfu rw’umutoza Katauti. FERWAFA ifashe iki cyemezo nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports yasabaga ko uyu mukino wasubikwa bitewe n’inkuru y’urupfu rw’ uwari umutoza wungirije wayo, Ndikumana Hamad Katauti, […]
Byinshi utamenye ku buzima bwa gisore bwa Senateri Tito Rutaremara n'uko afite umwana asigaye arera
Ku myaka agezemo, Senateri Tito Rutaremara, ngo kureba filimi z’uruhererekane ni kimwe mu bimugabanyiriza stress, naho ngo ku kijyanye n’umuziki, akunda bikabije injyana ya Reggae ndetse na Rock & Roll. Ibi Senateri Rutaremara yabitangarije mu kiganiro kirekire cyihariye yagiranye n’abanyamakuru ba KTPress, Dan Ngabonziza na Gentil Gedeon. Sen. Tito Rutaremera yavuze ko izi filimi z’uruhererekane […]
Haranugwanugwa ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Perezida Robert Mugabe
Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Zimbabwe, i Harare yemeza ko Radio na Televiziyo by’igihugu byamaze kwigarurirwa n’abasirikare. Urusaku rw’amasasu ni rwose i Harare, abasirikare benshi n’ibimodoka by’intambara byamaze kwisuka mu murwa mukuru nk’ uko VOA yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2017. Ibi ni nyuma y’ aho ingabo […]
Uganda: AIGP Kasingye wari wasimbuye AIGP Kaweesi yasimbujwe
Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura yagennye SSP Emilian Kayima nk’umuvugizi mushya w’igipolisi, aho amusimbuje AIGP Asan Kasingye wari wasimbuye AIGP Andrew Kaweesi nyuma yo kwicwa muri Werurwe 2017. Abayobozi b’igipolisi cya Uganda baravuga ko AIGP Kasingye, wari usanzwe anakomatanya akazi k’ubuvugizi no kuba komiseri ushinzwe ibijyanye na politiki y’igihugu mu gipolisi, agiye […]
Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka
Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y’abaturage yanzura ko azitura abishatse. Muri Nzeri 2016, abakozi bane […]
Iburasirazuba: Mu igenamigambi rya 2018-2019 abayobozi barasabwa kwibanda ku mishinga ihindura ubuzima bw’abaturage
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa gutekereza ku buryo igenamigambi ry’ibikorwa by’Uturere by’umwaka wa 2018-2019 rishingira ku mishinga minini hakitabwa ku bikorwa bizana impinduka ku buzima bw’Abaturage n’iterambere ry’Akarere n’Intara muri rusange. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Bwana Mufulukye Fred yabisabye abayobozi batandukanye bitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku igenamigambi ry’Uturere ry’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019 yabaye ku […]