Muhanga: Abagize Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano bahuguwe na Polisi

Mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa mbere itariki ya 18 Gicurasi Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite z’Abaturage zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) bo mu murenge wa Shyogwe, bikaba bigamije kugira ngo bagire ubumenyi mu byo bashinzwe; bityo basohoze neza inshingano bafite zerekeranye no kugira uruhare mu gukumira ibyaha n’ibyahungabanya umutekano. Aba bagize uru […]

Rusizi: Umugore yishe mugenzi we amujijije umugabo wajyaga abasabanya bombi

Umugore witwa Nyirabukara Francine w’imyaka 28 y’amavuko ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe  mu karere ka Rusizi nyuma yo kwivugana mugenzi we Benimana Epiphanie w’imyaka 38 y’amavuko amuziza umugabo baturanye bivugwa ko yari asanzwe abasambanya bombi, dore ko aba bagore bombi basanganywe abagabo n’uyu mugabo na we akaba yari afite umugore. Iyi […]

U Rwanda rwagiranye amasezerano na Ghana arebana n’iby’ubwikorezi bwo mu kirere

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa 21 Gicurasi 2018 yagiranye na Ghana  amasezerano y’iby’ubwikorezi bwo mu kirere yatangiye gutegurwa mu mwaka wa 2010. Muri uyu muhango,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi, Eng.Jean de Dieu Uwihanganye mu izina rya leta yavuze ko aya masezerano afitiye inyungu impande zombi by’umwihariko guteza imbere ubuhahirane mu by’ubucuruzi […]

Ubuzima bwiza ni bwo twifuza, tukabwifuriza n’abacu dukunda- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame avuga ko mu gihe abantu badafite ubuzima bwiza nta na kimwe bageraho mu bijyanye n’ibikorwa by’iterambere. Ibi yabitangarije i Geneve mu Busuwisi ubwo hatangizwaha inama mpuzamahanga y’umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima ku nshuro ya 71 hagamijwe kurebera hamwe ibyagezweho mu kubungabunga ubuzima bwiza. Mu ijambo rye yagejeje […]

Abahoze biga muri kaminuza i Lubumbashi bibutse bagenzi babo bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi

Umuryango ‘Kassapards’ w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Mujyi wa Lubumbashi  no mu nkengero zawo muri RDC,  bifatanije n’imiryango ya bagenzi babo 23  bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu muhango wo kwibuka izo nzirakangane  ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi. Umuhango wo kwibuka  wabanjirijwe n’ikindi gikorwa cyo kuremera umubyeyi warokotse jenoside wo ku […]

Dore amagambo abahungu bakunda kubwira abakobwa bakayazira

Hari amagambo abahungu benshi bakunda kubwira abakunzi babo baziko ari meza nyamara bikarangira abakozeho mu buryo batakekaga Nkuko bigenda bigaragazwa n’abahanga mu byubumenya muntu  bavuga ko hari amagambo atagwa neza igitsina gore cyane cyane abakobwa kuburyo n’ubwo yaba akunda umuhungu gute igihe ayabwiwe ngo bigira ingaruka mbi ku mubano wanyu. amwe mu magambo ashobora gusenya […]

Dr Habineza yahawe inshingano nshya mu Ihuriro Nyafurika ry’Amashyaka Ashinzwe Kurengera Ibidukikije

Umuyobozi mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Habineza Frank yagizwe Umuyobozi mukuru w’ubunyamabanga buhoraho mu Ihuriro Nyafurika ry’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije. Dr Habineza yari amaze imyaka umunani ari Perezida wa Federasiyo y’amashyaka ya Politiki ashyinzwe kurengera Ibidukikije, akaba avuga ko kuba bamugiriye icyizere agahabwa uyu mwanya utari usanzweho, ari […]

Umugore w’umwe mu bayobozi bakuru ba M23 yatawe muri yombi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giherutse guta muri yombi umugore wa Desire’ Rwigema, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa M23 mu gikorwa ubuyobozi bwise gahunda y’intambara ya Congo. Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugore witwa Beatrice Safari yatawe muri yombi ubwo yarimo yambuka umupaka uhuza u Rwanda na Congo ava mu […]

Hamisa Mobetto yakubitiwe mu buriri bwa Diamond

Nyina wa Diamond, Sanura Kassim na Hamisa Mobeto bafatanye mu mashati ubwo yari yasanganga uyu mugore aryamye ku buriri bwa Diamond. Ubwo nyina wa Diamond yaganiraga n’itangazamakuru, we ubwe yitangarije ko yakubise by’intangarugero Hamisa Mobetto amusanze ku buriri bw’umuhungu we, mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi 2018. Ibi bije nyuma yaho uyu mukecuru Sanura Kassim […]

Perezida Kagame agiye kugirana ibiganiro byihariye na Emmanuel Macro w’u Bufaransa

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macro, ku wa Gatatu tariki ya 23 Gicurasi 2018. Kuri uyu munsi, Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu ihuriro ryo guteza imbere Ikoranabuhanga mu Mishinga Igitangira ‘VivaTech’  ari nabwo azaboneraho kubonana na mugenzi we, Macro. Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza […]

Abasirikare bikekwa ko ari aba Kongo bashimuse abagande 6

Abantu 6 bo muri Uganda bakomeje kuburirwa irengero guhera kwa Gatandatu w’icyumweru gishize, bakaba barashimuswe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abasirikare ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba bagabo 6 bafashwe n’aba barwanyi ubwo bari bagiye kuroba mu kiyaga cya Edward mu karere ka Rukungiri ari naho bari baturutse. Umuvugizi wa polisi ya Uganda […]

Umugabo yapfuye nyuma yo gutera akabariro

Polisi ikorera mu karere ka Lira gaherereye mu majyaruguru ya Uganda iri gukora iperereza ku cyaba kishe umugabo wasanzwe mu iroji yapfuye abaganga bakaba batangaje ko yapfuye amaze gutera akabariro n’umugore utatangajwe amazina. Polisi yatangaje ko Ogwang Kizito w’imyaka 38 y’amavuko yasanzwe mu cyumba cy’icumbi rizwi nka Blue Valley Lodge muri kariya karere yapfuye, ibimenyetso […]

RDC: Umubare w’abahitanwa na Ebola ukomeje kwiyongera

Minisitiri w’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko undi muntu umwe yishwe na Ebola ku Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018. Byatumye umubare w’abazize iyo ndwara ugera kuri 26 kuva icyo cyorezo cyadutse mu ntara ya Equateur mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu. VOA itangaza ko Kuva iki cyorezo gitangiye kuvugwa, abantu 46 bose […]

Abadepite basabye ko hashyirwaho ikigega cyo kugoboka abasenyewe n’ibiza

Mu gihe mu Rwanda hirya no hino hamaze iminsi hagaragara imitungo yangijwe n’ibiza birimo imvura idasanzwe, bamwe mu bagize Inteko ishinga Amategeko mu Rwanda basabye ko hakwiye kujyaho ikigega kizajya kigoboka abasizwe iheruheru n’ibi biza kuko ari ikibazo gikomeye. ni muri urwo rwego Komite icuga ingengo y’imari y’igihugu yasabye ko iki kibazo gikwiye kurebanwa ubushishozi […]

Shyira: Musenyeri Mugisha Samuel yijeje ubufatanye mu kubaka umuryango Nyarwanda

Nyuma yo kwimikwa akanahabwa inshingano zo kuyobora Diyosezi y’Abangilikani ya Shyira, Mugisha Mugiraneza Samuel yijeje ubufatanye mu kubuka Umuryango Nyarwanda. Ni umuhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2018, witabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, wasabye Musenyeri Mugisha gufasha Leta mu kubaka umuryango uzira amakimbirane. Musenyeri Mugisha […]