Angelina Jolie aragaya indezo ahabwa na Brad Pitt wahoze ari umugabo we
Umukinnyi wa Filimi Angelina Jolie akomeje gusaba gatanya avuga ko uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt nta bufasha bw’amafaranga afatika ajya amuha mu kurera abana babyaranye. Abakurikiranira hafi iby’iyi rwaserera, bavuga ko Angelina Jolie n’ubwo mu nyandiko yashyikirije urukiko ku wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2018, avuga ko ngo bagiranye amasezerano y’ubufasha atanditse , […]
Rusizi: Umugabo wari umaze iminsi itatu yaraguye mu musarani yakuwemo yapfuye
Umugabo witwaga Hategekimana Vincent w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Bitaba, akagari ka Gasayo mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, yagiye mu musarani wa metero 25 akurikiranyeyo ibyagombwa byari byaguyemo yakuwemo nyuma y’iminsi itatu yapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabakobwa, Mukankuranga Odette, avuga ko Hategekimana Vincent wari usanzwe atunzwe n’uturaka agenda […]
Perezida Kabila yemeye kurekura ubutegetsi, atangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wari utegerejwe n’imbaga ngo humvwe gahunda ye, niba agamije kwiyamamaza cyangwa kurekura ubutegetsi, kuri ubu yemeye kubuvaho anatangaza uzahagararira ishyaka abarizwamo. Perezida Kabila yatangaje ko Emmanuel Ramazani Shadari, ari we wagenwe n’ishyaka PPRD riri ku butegetsi, kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka. […]
Uganda: Abajura bibye bibiliya 200 mu rusengero
Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 7 Knama 2018 mu gihugu cya Uganda hatawe muriyombi abajura bibye bibiliya zisaga 200 mu rusengero ruri hafi na sitasiyo ya polisi. Ibi byabereye mugace kitwa Lurambi ho mu gihugu cya Uganda abajura bateye urusengero rwitwa Emakuche church of God, bibamo ibikoresho by’indangurura majwi,bibiliya zigera kuri 200,nibindi bikoresho bitandukanye byifashishwa […]
Umugabo yakubiswe n’umukobwa yari anywereye inzoga abura 200 yo kumwishyura
Video yakomeje gukwirakwizwa  ku mbuga nkoranyambaga, umugabo ugaragaza imyitwarire y’ubusinzi, yakubiswe n’umukobwa wamwishyuzaga amashinlingi ya Kenya 200 yanywereye inzoga, ashaka kugenda atayishyuye. Uyu mukobwa w’umunyakenyakazi, agaragara akubita inshyi nyinshi mu mutwe w’uyu mugabo, amugaragura hasi, ndetse akanamukubita imigeri yo mu maso. Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya gitangaza ko ubwo uyu mugabo yakubitwaga, uyu mukobwa […]
Muhanga: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha umugore we ishoka
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 6 Kanama 2018 bwashyikirije Urukiko dosiye y’umugabo  witwa Habiyaremye Elie ukekwaho kwica umugore we witwaga Uwimana Epiphania amutemesheje ishoka. Habimana utuye mu Mudugudu wa Buterane, Akagali ka Tambwe,Umurenge wa Ruhango, ho mu Karere ka Ruhango akaba akurikiranweho n’Ubushinjacyaha kuba tariki ya 29 Nakanga […]
Burundi: Abitwaje ibirwanisho bishe abasirikare batatu abandi batanu barakomereka
Abasirikare batatu b’u Burundi baherutse kwicwa abandi batanu barakomereka nyuma yo kugwa mu mutego w’abantu bitwaje ibirwanisho bahise bacikira mu ishyamba rya Rukoko. Amakuru aturuka ahabereye ibi bintu akaba avuga ko imodoka ya pick-up y’Igisirikare cy’u Burundi yatezwe ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru. Byabereye ku muhanda wa 5, Bujumbura-Cibitoke muri Komini Gihanga mu […]
Rwamagana: Abaturage banze gukuraho icyizere mudugudu ushinjwa guhohotera umugore
Mu nteko y’abaturage yateranye ku wa Kabiri tariki ya 7 Kanama 2018, abaturage bo mu mudugudu wa Gisanza, mu kagari ka Mwulire, umurenge wa Mwurire,  mu karere ka Rwamagana, bahakanye gukuraho icyizere umuyobozi w’umudugudu wabo wahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi kubera ikibazo afitanye n’umuturage. Amakimbirane umuyobozi w’umudugudu, Rubayiza Etienne, yagiranye n’umugore witwa Solange Mushikiwabo, niyo ntandaro yatumye ubuyobozi bumuhagarika […]
USA: Umusaza w’imyaka 65 yishe umukunzi we batera akabariro kubera ubunini bw’igitsina cye
Umugabo watawe muri yombi agashinjwa icyaha cyo gusambanya umukunzi we akamwica kubera ubunini bw’igitsina cye yarekuwe nyuma yo gusanga icyaha kitamuhana. Richard Henry Patterson w’imyaka 65 wo muri Florida, yashinjijwe icyaha cy’ubwicanyi cyo ku rwego rwa kabiri nyuma y’aho umukunzi we apfuye barimo gutera akabariro. Ubushinjacyaha bukaba bwaratangaje ko Francisca marquinez w’imyaka 60 yasanzwe iwe […]
Ikigo cy’umuraperi Lil Wayne kirarega umukinnyi wa NBA ubwambuzi
Ikigo cya Lil Wayne cy’ibijyanye na siporo (YAA) kirarega umukinnyi wo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) witwa Frank Mason kuba yarishe amasezerano bagiranye ndetse agatwara n’umudari uhenze wa Diyama. Inyandiko z’ikirego nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ikigo cya Lil Wayne ngo cyagiranye amasezerano na Frank Mason maze kimuha ibihumbi 40 by’amadolari ndetse kimwongera n’umukufi […]
Zaza: Kutitabira inzira y’ihanagurabusembwa bibavutsa amahirwe yo gutora
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma basizwe ubusembwa n’inkiko bavuga ko kutamenya inzira y’ihanagurabusembwa bituma babugumana maze bagakomeza kubura uburenganzira bwo gutora. Kutamenya niba uwasizwe ubusembwa n’inkiko ashobora kubuhanagurwaho, inzira binyuramo n’akamaro bifitiye umunyarwanda bituma bamwe mu bafunguwe badashobora gutora no gutorwa kandi abaturanyi bababonagamo ubunyangamugayo. Ibyo bihamywa na […]
Muhanga: Polisi iravuga ko yasenye agatsiko k’amabandi
Igipolisi mu Karere ka Muhanga cyataye muri yombi abagabo batatu bashinjwa kuba mu gatsiko k’amabandi apfumura amazu ashaka kwiba ibikoresho bya Elegitoroniki. Abo bantu batatu ni; Valentin Iyamuremye w’imyaka 31, Alex Hategekimana w’imyaka 23 na Eugene Nsanzumukiza w’imyaka 29, bakaba baratawe muri yombi mu mukwabu wabaye kuwa 05 Kanama. Aba bavugwaho kuba inyuma y’ubujura buherutse […]
Zimbabwe: Leta irashinjwa guhohotera abatavuga rumwe nayo nyuma y'amatora
Abashinzwe umutekano mu gihugu cya Zimbabwe n’abandi bantu bitwaje intwaro bataramenyekana barashinjwa gukubita no kwibasira abantu benshi mu rwego rwo gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi nyuma y’amatora aherutse kuwa 30 Nyakanga yaranzwemo impaka. Ibi ni ibyatangajwe n’ishyirahamwe mpuzamhanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kuri uyu wa kabiri. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta Zunze Ubumwe […]
Reba amafoto 10 y’ibyamamare ku Isi utakwifuza kureba bitisize mukorogo
Bamwe mu byamamare bakunze kugaragara imbere ya camera basa neza n’ubabonye akanezezwa n’ubwo bwiza bafite bushamaje, ariko nyuma bikaza kugaragara ko ubwo bwiza baba babukesha mukorogo (makeup). Amafoto Bwiza.com ikesha ikinyamakuru Thelist.com aragaragaza ibyamamare bitisize iyi mukorogo, aho ubareba ukibaza niba ari babandi wari usanzwe uzi cyangwa niba ari indi sura batijwe.
Uganda: Babiri bashinjwa gukorana na RNC/Kayumba baba batawe muri yombi
Itsinda ry’abaturage mu mujyi muto wa Igayaza mu Karere ka Kakumiro mu gihugu cya Ugada ryagabye igitero ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bamusaba kumenya aho abantu babiri batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Abo bantu babiri ni Abdul Karim Niwamanya na Abdul Safari, bose batuye muri […]