Uganda: Umuhanzi yatawe muri yombi azira gutuka perezida Museveni na Kadaga
Umuhanzi Viboyo yatawe muri yombi azira kwita Perezida  Museveni n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga abita ‘ibibuno’ Moses Nsubuga uzwi nka Viboyo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Nyumbani’ yafatanyije na Goodlife yafashwe mu rwego rwo kugira ngo ahatwe ibibazo ku bijyanye n’indirimbo yashyize hanze atuka abayobozi. Umuvugizi w’Urwego rw’Iperereza, Vincent Ssekatte avuga ko Viboyo kuri […]
Abasirikare bane ba FARDC bishwe n’inyeshyamba
Inyeshyamba za ADF/Nalu zikomoka muri Uganda, zishe abasirikare bane ba Leta ya Congo/Kinshasa i Paida, agace kari muri Teritwari ya Beni (Nord-Kivu) . Aba basirikare bishwe ku wa kane tariki ya 4 Ukwakira 2018, ubwo izi nyeshyamba zakozanyagaho n’abasirikare ba Leta. Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo izi nyeshyamba za ADF, zagabye ibitero ku birindiro bya […]
 Mureke gutuma Afurika igaragara nk’umugabane wavumwe- Perezida Kagame
 Perezida w’U Rwanda akaba n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, Paul Kagame yasabye urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika  kudatuma uyu mugabane ugaragara nk’aho wavumwe kandi ufite byinshi indi migabane itagira. Ibi yabitangaje mu biganiro yagiranaga n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika kuri uyu wa 4 Ukwakira 2018 ruri mu ruzinduko mu Rwanda kuva  cyumweru […]
Umugabo wanjye agiye kugurira moto undi mugore mu mafaranga yanjye- NKORE IKI?
Mungire inama, nitwa M.Claire, nkaba ndi umugore ufite abana babiri, ariko umugabo wanjye aranzengereje, arara atereta abandi bagore, akavuga mu ndimi ntumva. Nakomeje kubona yarahindutse bikantera kumwibazaho ariko ukuri nsa nkaho nakumenye, kubera akazi kenshi agira, ku manywa ntabwo abona akanya ko kuganira n’umugore bahararanye akabikora ageze mu rugo. Iyo ageze mu rugo, nibwo baganira […]
Burundi/Musaga: Gerenade yatewe mu biro bya polisi
Umuntu utaramenyekana yateye gerenade ahari ibiro bya polisi muri Zone ya Musaga, mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nko kuri OTRACO. Amakuru aturuka mu Burundi, avuga ko abantu begereye aho iyi gerenade yatewe, batangaje ko bumvise ituritse nka saa mbiri n’igice z’ijoro, ikaba yakurikiwe n’amasasu yarashwe n’abapolisi ariko uwayiteye yarangije kugenda. Polisi y’u Burundi ntabwo yari […]
Gitwe: Abanyeshuri bigaragambije bashinja umuyobozi w’ikigo kubakubita
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Ukwakira 2018, abanyeshuri biga muri ‘College Adventiste de Gitwe’ bigaragambije bashinja umuyobozi w’ikigo, Ndayisenga Wilton kubakubita.  Abanyeshuri basaga 150, basohotse mu kigo, bafata umuhanda berekeza ku karere ka Ruhango, bavugaga ko bagiye gushaka ubuyobozi bw’akarere ngo bubakemurire ikibazo, bashimangira ko ari icy’inkoni bakubitwa na diregiteri […]
Kenya: Abagabo bigaragaje nk’abanyamideri bambaye imyenda y'abagore-Amafoto
Abakozi ba Kompanyi Chrolide Exide b’abagabo mu gihugu cya Kenya bashyize hanze amafoto  bambaye amakanzu  n’indi myenda y’abagore nk’abamurika imideri. Aba bagabo barimo n’Umuyobozi Mukuru,Guy Jack bakoze ibi mu rwego rwo gukangurira abaturage guha agaciro ubuzima bw’abagore by’umwihariko guhangana n’ikibazo cya Kanseri y’ibere. Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Kenya aho benshi […]
Kigali: Diane Rwigara na nyina bafunguwe by’agateganyo
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukwakira 2018, Urukiko Rukuru rwemeye ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina, Mukangemanyi Adeline, bemererwa gufungurwa by’agateganyo. Mu iburanisha ryo ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukwakira 2018, Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline bari basabye kuburana bari hanze, ubushinjacyaha bubitera utwatsi buvuga ko ubwo busaye bwatanzwe igihe cyararenze. Urukiko […]
Kayonza: Bahabwa moteri zuhira imyaka batazi kuzikanika
Abahinga igishanga cya Rwinkwavu n’inkuka zacyo mu mirenge ya Mwiri, Murundi na Rwinkwavu, bashima Leta yabahaye imashini zuhira kuri gahunda ya nkunganire, ariko bakababazwa n’uko rwiyemezamirimo abemerera kuzikanika zapfuye ntabikorere ku gihe bikabateza ibihombo. Gahunda ya nkunganire mu kuhira mu karere ka Kayonza, ihesha umuhinzi wo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri imashini yuhira ikoresha […]
Leta yateguye kwica Bobi Wine- Besigye
Uwahoze ayobora ishyaka ritavga rumwe na Leta ya Uganda, Rtd Col. Dr Kiiza Besigye avuga ko leta ariyo yacuze umugambi wo kwivugana Depite wa Kyadondo y’Iburasirazuba, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine mu kaduruvayo kabereye mu Karere ka Arua. Besigye avuga ko Leta ariyo yateguye kwica Bobi Wine maze ikabyegeka kuri we maze ikamuta muri […]
Amerika mu nzira yo gukura abasirikare bayo muri Afghanistani
Umusirikare umwe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishwe ku wa Kane tariki ya 4 Ukwakira 2018, n’umutwe w’inyeshyamba za Abatalibani, bityo Amarika ikaba itangaza ko igiye gukurayo abasirikare bayo. Ubuyobozi mu gisirikare cya Amerika, butangaza ko buzagira byinshi butangaza ku rupfu rw’uyu musirikare birinze no gutangaza amazina, mu gihe buzaba bwarangije kugira icyo buganira […]
2020: Abigisha batarize uburezi akabo kashobotse
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi gitangaza ko mu mwaka wa 2020 nta muntu n’umwe uzongera guhabwa akazi mu burezi mu gihe atize cyangwa ngo abe afite amahugurwa mu byo kwigisha. REB ivuga iki cyemezo kigamije kongera sitati y’abarimu no kubongerera icyizere mu kazi bakora. Umuyobozi wa REB, Dr  Irene Ndayambaje avuga ko abarimu bazobereye akazi bagiye […]